FAUSTIN TWAGIRAMUNGU NJYE NDAMUKUNDA
Nyuma yo gusoma inyandiko yahise ku rubuga rwanyu yanditswe n’uwitwa Manirakiza Albert, avuga impamvu ngo Bwana Faustin Twagiramungu agomba gusaba imbabazi, nanjye nti Twagiramungu ntagomba gusaba imbabazi z’ibyaha atakoze ngo ashimishe abantu bamwe na bamwe.
Mbona Bwana Twagiramungu ari umunyapolitiki w’intangarugero wagombye kubera urugero abandi banyapolitiki bo mu Rwanda. Kubera impamvu zikurikira:
-Twagiramungu nta maraso afite mu biganza bye, nta bikorwa yigeze ajyamo bimena amaraso ibyo aribyo byose, uwaba hari ibyo azi azabigaragaze anabitangire ibimenyetso.
-Twagiramungu yaharaniye Demokarasi mu mahoro adakoresheje intwaro, mu gihe abandi bajyaga muri FPR yakoreshaga intwaro we yahisemo kubyutsa ishyaka MDR we n’abandi kugira ngo barwanye ibitaragendaga neza mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana mu mahoro, rero ntabwo byari kumunanira kwinjira muri FPR.
-Twagiramungu ni umugabo wagaragaje ko yanga amafuti, yabigaragaje rugikubita ubwo yangaga kuba igikoresho akegura kumwanya wa Ministre w’Intebe, mu gihe abandi bemera gukomeza gukoreshwa amafuti na FPR kugira ngo imbehe zabo zitubama.
-Twagiramungu ntabwo yigeze ahwema kuvuga ibitagenda, igihe yari mu buhungiro ntabwo yigeze aceceka. Ndamwibuka mu Kiganiro Imvo n’Imvano aho yahakanye ko adashobora gusaba imbabazi abatutsi mu izina ry’abahutu. Koko ntabwo byaba ari byo kuko icyaha ni gatozi, ntabwo rero abahutu bose bagomba kwishyura ibyaha byakozwe na bamwe muri bo. Hari ingero nyinshi z’abanyapolitiki bahunga, barangiza bakaruca bakarumira bagategereza ko Kagame azababarira bagasubira ku muhakwaho. Bwana Twagiramungu ntari muri abo.
-Twagiramungu yatakaje umuryango we hafi ya wose ndetse n’inshuti nyinshi muri 1994, ariko ntabwo yigeze agira inzika no gushaka kwihorera cyangwa urwo rupfu ngo arugire intwaro ya politiki nk’uko abandi babigenza.
-Twagiramungu azi gusobanura ibitekerezo bye ku buryo umwumva wese anyurwa n’ibisobanuro atanga, kandi ibyo byose abikora mu kinyabupfura adatukanye nk’uko bamwe bakunze kubigenza.
Nasabaga abarwanya Bwana Faustin Twagiramungu ngo nabo batubwire ibigwi byabo natwe tugereranye turebe.
Icyo nabwira Bwana Faustin Twagiramungu n’ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza,n’uko batugirira vuga kuko ingoma y’igitugu iraturembeje.
Tumuri inyuma twese.
NB: Mbasabye ko mutatangaza umwirondoro wanjye kuko ndi mu gihugu sinshaka ko abahungu ba Jack Nziza bansura ndacyashaka kubaho!
Source : Rwanda rwiza