Abasenateri bateye utwatsi ibisobanuro bya Karugarama ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu.(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi2ec670779af5d975%2F1311314938%2Fstd%2Fbwana-karugarama-ministre-w-ubutabera.jpg)
Source: Igihe.com
Mu nteko yabo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nyakanga 2011 abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ntibanyuzwe n’ibisobanuro bahawe na Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama kuri raporo yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
Muri iyi raporo Abasenateri babajije Minisitiri ufite Ubutabera mu nshingano ze akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Tharcisse Karugarama ibibazo bitandukanye birimo ifatwa n’ifungwa rya hato na hato ridakurikije amategeko, uburenganzira bw’umwana butubahirizwa uko bikwiye, gufunga abantu badafite amadosiye, gukomeza gufunga abantu kandi bararangije ibihano byabo n’ibindi, nk’uko byagaragaye muri Raporo yashyizwe ahagaragara na Komosiyo y’Uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri Karugarama atanga ibisobanuro birambuye kuri ibi bibazo byagaragajwe, yavuze ko ntacyo urwego rw’ubutabera rutakoze kugirango hubahirizwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
Karugarama kandi yemera ko hagiye habaho ikibazo cy’ifatwa, ifungwa n’ifungurwa rya hato na hato ritakurikije amategeko ariko ngo byagiye bibonerwa umuti ndetse bigakemuka. Yagize ati : “Iyo indwara yabonewe umuti nta kiba gisigaye uretse kuvurwa igakira ubu birimo kugenda bikemuka”.
Ku kibazo cy’imanza zimwe na zimwe zatinze kurangira mu nkiko, Minisitiri Karugarama, yavuze ko iki kibazo nacyo kigenda gikemuka uko bwije n’uko bucyeye ndetse kugeza ubu ngo hari inkiko zarangije imanza z’ibirarane zirimo Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi, Rusizi, Huye, Nyagatare, Nyamagabe n’izindi.
Abajijwe ku byemezo by’inkiko bidashyirwa mu bikorwa hamwe na hamwe cyane cyane iby’Inkiko Gacaca, Minisitiri Tharcisse Karugarama yasubije ko biterwa n’uko Abanyamabanga Nshingwabikorwa ahanini baba badafite umwanya uhagije wo gukemura ibibazo nk’ibi nk’uko biri mu nshingano z’abo nk’abahesha b’inkiko cyangwa se ngo ugasanga rimwe na rimwe barangwa n’amarangamutima mu gihe bakemura ibibazo nk’ibi.
Minisitiri Karugarama wagerageje kumvisha abasenateri ko ibibazo byose bamubajije bigenda bikemuka, agira ati : “Byinshi mu bibazo muvuga byarakemutse ibisigaye ni byo bike, mubyumve kandi mwemere ibisobanuro mbagezaho” ; gusa ibi ntibyabujije abasenateri gukomeza kugaragaza impungenge z’uko ibyo ababwira bizatinda gukemuka kuko byagiye bigaragara no mu myaka yashije.
Senateri Valens Munyabagisha yavuze ko mu mwaka wa 2007 hari hagaragaye ibibazo nk’ibi, aho yibazaga ati : “Ibyo Minisitiri atubwira nta cyatwizeza ko bitazongera kuko no mu mwaka wa 2007 batubwiraga ko bigomba gukemuka mu maguru mashya ariko byarongeye biraba”.
Asubiza kuri iki kibazo Minisitiri Tharcisse Karugarama yagize ati : “Sinshaka kwirarira ngo mvuge ngo bizakemuka ryari ariko bizakemuka mu bihe bitarambiranye”.
Karugarama agira ati : “Abantu ni abantu niyo mpamvu batitwa Imana cyangwa abamarayika kenshi bagenda bakora amakosa ariko iyo bigaragaye barahanwa kugirango uburenganzira bwa muntu bukomeze bwubahirizwe, kuba hagaragara imikorere mibi hamwe na hamwe mu butabera ni byo ariko bigenda bikemuka. Ntawavuga ko igihugu kigenda gisubira inyuma mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu ahubwo bigenda bitera imbere umunsi ku munsi”.
Minisitiri Karugarama yongeraho kuva mu mwaka wa 2007 hari intambwe yagiye iterwa aho abakozi 138 bo mu nzego z’ubutabera bagiye bagaragarwaho amakosa atandukanye bahanwe, ndetse ngo ku manza 54.493 z’ibirarane zari mu nkiko mu mwaka wa 2007 izigera ku 53.974 ni ukuvuga 99,5% zabashije kurangira hakaba hasigaye 519 gusa.
Nyuma ariko Abasenateri benshi ntibahwemye kugaragaza ko ikibazo cy’ifatwa, ifungwa n’ifungurwa ridakurikije amategeko atari ikibazo cy’amategeko atubahirizwa ahubwo ngo ikibazo kiri ku bantu bayica nkana.
Muri ibi bisobanuro bye bitigeze binyura abasenateri bari bateraniye aho, n’ubwo yagerageje kubumvisha no kugaragaza ko hakozwe byinshi kugirango ibibazo byose byagaragajwe bikosorwe, ntibyabujije abasenateri bagera 15 kuri 21 bari bateraniye mu cyumba cya Sena kugaragaza ko batanyuzwe n’ibyo yababwiye, bityo basaba ko iki kibazo kizajya gusuzumirwa muri komisiyo ibishinzwe bityo kikabasha kubonerwa umuti nyawo.