Abanyeshuri ba kaminuza mu Rwanda bagiye kurimburwa n'inzara! Ibi ntibyigeze bibaho mu Rwanda uretse kuri iyi ngoma !

Publié le par veritas

Universite-du-Rwanda.png

Uyu munyeshuri wo mu Rwanda ubayeho muri ubu buzima yazamenya ubwenge bigenze gute?

[Ndlr : Mu mwiherero wa 11 w’ingirwabayobozi ba Kagame, umuteruzi w’ibibindi ariwe ministre w’intebe Habumuremyi Pierre Damien yagize ati : «abayobozi twese twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa perezida wa Repubulika ! » Birasekeje cyane ! Ariko kandi niko abateruzi b’ibindi bavuga ! Muri uwo mwiherero hafashwemo ibyemezo byinshi birimo kuvugurura inzego z’ubuyobozi bw’iki gihugu, guteza imbere uburezi kuburyo bw’umwihariko n’ibindi , iyi nama tukaba tuzayigarukaho mu munyandiko yacu itaha. Mbere y'iyi myaka 20 ishize ntabwo mu Rwanda rwa gihanga umunyeshuri wiga kaminuza yigeze afatwa nabi nk’uko bimeze kuri iyi ngoma ! None se uyu muperezida utagira icyaha ntabwo azi akaga aba banyeshuri babayemo ? Niba atabizi akora nabi kuko yagombye kubimenya, niba kandi abizi biteye agahinda kuko ari umuyobozi gito, gusa rero aba banyeshuri barabeshywe kuko ntakintu na kimwe kizahinduka mu buzima bwabo ; bazakomeza kurya inguri kugeza bahenangutse, ibyo bababwira aha ni ibinyoma gusa, amafaranga leta ya Kagame yayajyanye mu mabanki yo mu bihugu by’amahanga !]

Kwirukanwa mu macumbi, kubwirirwa no kuburara, kurara bicaye mu mashuri abandi bakarara bagendagenda mu kigo bategereje ko bucya no kunanirwa gufotoza notes (ibyigishwa), ni bimwe mu bibazo nyamukuru byugarije umubare munini w’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda badahabwa buruse kandi bayemerewe.

Abanyeshuri bemerewe amafaranga ya buruse ibihumbi 25 buri kwezi yo kubatunga, ni abari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 by’Ubudehe. Hari abatarahabwa ifaranga na rimwe kuva uyu mwaka w’amashuri watangira muri Nzeli 2013, bisobanuye ko bafitiwe ibirarane by’amezi 5, hakaba n’abandi bahawe amafaranga y’amezi atatu ya mbere, bakaba bishyuza aya Mutarama na Gashyantare 2014.

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Leta gishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri bwemeza ko ikibazo cy’ibura rya buruse kiri mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda, ariko ko ishami ry’Uburezi ryahoze ryitwa KIE ryo rifite umwihariko wo kuba n’iyo ayo mafaranga ya buruse abonetse ritinda kuyashyikiriza abanyeshuri !

http://www.izuba-rirashe.com/fichiers_site/a2497net/contenu_pages//uruhuri-rw-ibibazo-muri-kaminuza-y-u-rwanda_531f48b4c4b25_l643_h643.jpg

Aba ni abanyeshuri bibuze kurutonde rwo kubeshywa ko bazahabwa buruse abenshi muribo ubu bakaba baroherejwe ku kirwa k'Iwawa !

Mu cyahoze cyitwa KIE habarurwa abanyeshuri 2685 bishyuza amafaranga y’amezi atanu, mbese batigeze bahabwa ifaranga na rimwe, hakaba n’abandi 174 bishyuza ay’amezi abiri kuko bishyuwe amezi atatu ya mbere.Abo bose bibaza impamvu badashyikirizwa amafaranga bemerewe bikabashobera, bagahuriza ku kuba imibereho yabo imeze nabi, cyo kimwe n’imyigire kuko bijyana.

Barimubenshi  Baptiste ni umwe mu bavuga ko birukanwe mu macumbi kubera kubura amafaranga yo kwishyura. Aragira ati, "twadokeshaga inzu ahitwa i Nyagatovu ny’ir’inzu aradusezerera, umwe yaciye ukwe undi ukwe kandi tubayeho mu buzima butoroshye”.

Iyo herekanywe umupira kuri televiziyo mu kigo mu masaha y’ijoro ngo baba bagize amahirwe kuko bareba televiziyo amasaha yicuma; hari kandi abarara baryamye ku ntebe zo mu mashuri. Barimubenshi aragira ati, "ibibazo bibaho iyo nta mupira wabaye, ubwo turara tugendagenda aha mu kigo kuko abanyeshuri baba baryama abandi babyuka ntawe umenya ibyo urimo"

Bagaragaza Vincent, nawe kuva yatangira muri Nzeri 2013, ngo nta na rimwe yari yabona ifaranga rya buruse kandi aza kuri lisiti yabagomba kuyahabwa.  Avuga ko babibwira ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’ubw’abanyeshuri babahagarariye,  ariko ntibugire icyo bubikoraho ahubwo bukabasaba kwihangana, ati "wakwihangana gute utagira aho urara, utagira icyo urya ?

Ingaruka bigira ku myigire…

Mu rwego rwo gushakisha ubuzima, bamwe mu banyeshuri bafite ibibazo bya buruse ngo bahitamo gusiba ishuri bakajya gushakisha ikiraka n’iyo cyaba icy’amafaranga igihumbi, cyo kurya.  Gusa ibi nabyo ngo ntibyoroshye kuko umunyeshuri utagize ubwitabire bw’amasomo (attendance)  ku kigereranyo cya 90% atemererwa gukora ikizamini.

Kuki buruse idatangwa uko bikwiye ?

http://scd.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_16x9_1024_578/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/2013-11-29T150417Z_1651933615_PM1E9BT16QA01_RTRMADP_3_FRANCE-PROSTITUTION_0.JPG

Kubera inzara abenshi mu bana b'abakobwa biga kaminuza mu Rwanda bajya gukora uburaya muri week end  mu gihugu cya Uganda

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cya Leta gishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri, avuga ko ikibazo cya buruse cyatewe no kuba amafaranga atarabonekeye igihe bitewe na gahunda za Leta zigenda zihinduka. Louise M. Karamage atanga ingero ku buryo habayeho kongera umubare w’ibigo bitari bisanzwe muri gahunda harimo ibyigisha ubumenyi ngiro (bya WDA),  iby’ubufomo n’ububyaza (Nursing Schools), mu gihe bitari biteganijwe mu  ngengo y’imari y’icyo gihe bityo bituma  amafaranga yariho asaranganywa bose ari nabyo byatera ibyo birarane.

Gusa ngo iki kibazo bidatinze kigiye gukemuka kuko mu byumweru 2 buri munyeshuri uri ku rutonde rw’abemerewe amafaranga ibihumbi 25 byo kubatunga azaba yamaze kuyashyikirizwa,  ayo mafaranga ngo akazatangwa mu byiciro 2. Madame Louise Karamage yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, "turashaka gukuraho ibirarane byose, umunyeshuri akazajya ahembwa amafaranga ye ku gihe kimwe n’uko undi mukozi wese ahembwa ku kwezi kurangiye.

Ku kibazo cy’abafite ibirarane by’imyaka yashize, uyu muyobozi yasobanuye ko amafaranga atangwa na Leta atari umushahara, ahubwo ko aba ari amafaranga yo kumufasha mu gihe ari masomo, bityo ngo utarayahawe ntagomba kwishyuza kuko nawe atazayishyura.

Source : izuba rirashe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

ariko banyanda banyarandakazi reke nanjye noneho mbibarize kuko ibyo mbona bisigaye biteye agahinda ndetse ni imbabazi kuli bamwe batarasobanukirwa ibi bihe tugezomo ryi imyinonoro wa&mugani
wa abarundi imyaka uko igenenda isimburana niko ubukali,ubugome ,ubwicanyi igitugu ndetse nu ubukaana burushaho kwiyonjye njyewe kubwanjye nkaba narategereje igihe ibyo bintu bizarangiri maze
ukuli kugahabwa intebe muli bene sebatunzi ndetse nabane sebahinzi kuo nsigaye mbona ko bene gahigi babaye ngo ingalizwa muheto kuko batakigira uwo batakira ndetse baregera kandi bitewe ni inda
zabamwe mulitwe kandi zitaduturutseho dore igihe kirageze cyo kwicarahasi maze tugashakira hamwe neza ikibazo cyugarije umuntu wese wahohotewe mubikorwa byi iwe ndetse no mukazi kabuli munsi
kandi ngirango bamwe muli twe musubije amaso inyuma mwasanga koko ari ukuli kwambaye ubusa kandi gukwireye kuvugwa na abahanzi ndetse nabakunze gukulikirana ibyubuzima bwabuli wese mulki ibibihe
tugezemo kera buli wese yaravukaga maze yamara kuba ingimbi cg umwangavu agatangira gushakisha imibereho myiza ye yejo heza haza maze yamara kugera aho yumva ko nawe ashobora kuba yashinginga
urwe nauba yaramuguye kumutima maze akiyangaja ariko ubu ibyo nsigaye mbona bisigaye biteye agahinda ni imbazi zidashira pour ce qui nous nous ont meme pas  compris de notre parcourt pour la
quel que nous avons courri pour la paix et la joie soient partout la  ou nous sommes partout dans le monde entier. en vous remerciant de nous avoir compris lors
etc.................................................................????????????????????????????????????????????????????????????!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Répondre