Ese u Rwanda rufite perezida cyangwa ruyobowe na baringa ?

Publié le par veritas

Iki kibazo ntabwo ari gishya kubakurikirana politike yo mu karere k’ibiyaga bigari muri Afurika ariko cyane cyane ku Banyarwanda ! Hashize imyaka 3 hari impaka zikomeye zo kumenya niba Kagame twerekwa mu mashusho no mu ngendo akorera hirya no hino mu mahanga ariwe koko ; cyane ko ikoranabuhanga muri iki gihe ryoroheje ibintu, ku buryo rishobora gukora igishushanyo-muntu (sosie) kandi gikora nk’umuntu muzima bashaka kwerekana!

Kuba Umuperezida yakorerwa igishusho-muntu (sosie) gisa kandi gikora nkawe, ntabwo ari igitangaza kandi ntibivugako uwo muntu wakorewe icyo gishushanyo aba yarapfuye; urugero ni uko amakuru menshi ava mu gihugu cy’Uburusiya yemezako perezida w’icyo gihugu Bwana Vladimir Poutine afite ibishusho-muntu (sosie) bisa kandi bikora nkawe, akoresha mu bikorwa binyuranye kubera ikibazo cy’umutekano we ; ibyo akaba yararushijeho kubikoresha cyane muri iki gihe igihugu cy’Uburusiya kiri mu ntambara ikomeye n’igihugu cya Ukraine.

Guhera mu mwaka w’2020, ubwo Kizito Mihigo yari amaze kwicwa na FPR ku mabwiriza ya Paul Kagame, impaka ku rupfu rwa Paul Kagame nazahise zizamuka kandi kugeza n’ubu zikaba zitararangira! Ibyo bikaba byaratewe n’uko Kagame yahise aburirwa irengero, akerekanwa ku mashusho gusa nayo adasobanutse! Abanyarwanda bamwe bakaba bemeza ko Kagame ahari kandi afite imbaraga zidasanzwe, mu gushimangira ukwemera kwabo bakaba babishingira ku mashusho ya Kagame agaragazwa mu binyamakuru binyuranye, ingendo akorera imbere mu gihugu no mu mahanga, imibonano agirana n’abakuru b’ibihugu binyuranye… ; ariko kandi bakirengagizako n’igishushanyo-muntu (sosie de Kagame) gisa na Kagame nacyo gishobora gukora ibyo byose ntihagire umuntu urabukwa!

Ikindi gice cy’Abanyarwanda cyemeza ko Kagame yapfuye cyera, gishimangira ko Abanyarwanda berekwa igishushanyo-muntu gisa na Kagame (sosie) ariko ko atariwe! Mugushimangira uko kwemera kwabo, babihera ku migirire n’imikorere kuva cyera yagiye iranga Paul Kagame ariko ikaba itandukanye n’iranga Kagame werekanwa muri iki gihe! Ibyo bakaba barushaho kubishimangira bahereye ku izimira kugeza ubu ritarasobanuka rya David Ndahiro uzi kwigana imvugo n’ingendo bya Paul Kagame. Ndahiro akaba yaburiwe irengero kuva mu mwaka w’2020 ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe avuye muri Amerika (USA) ; kugeza ubu akaba nta muntu uramuca iryera!

Twibaze impamvu !

Kuba Paul Kagame yakoresha igishushanyo-muntu gikozwe mu ishusho rye (sosie) akoresha mu mwanya we, ntabwo ari igitangaza kuko hari n’abandi bayobozi b’ibihugu bikomeye bafite ibyo bishushanyo bikoze mu isura yabo bakoresha igihe babishakiye. Ikibazo aho kiri kuri Kagame ni uko icyo gishushanyo-muntu gikozwe mu ishusho ye gikoreshwa ibitandukanye n’ibyo Kagame agomba gukora kandi nyirubwite ntabihakane (niba ahari !). Ntabwo dushobora kurondora muri aka kanya ibimenyetso byerekana ko Paul Kagame atagikora imirimo agomba gukora  nk’umukuru w’igihugu ngo tubirangize, ahubwo tugiye kubagezaho ingero ebyiri zerekana ko u Rwanda rumeze nk’urudafite umukuru w’igihugu !

Urugero rwa mbere n’ibyago by’ibiza bikomeye byatewe n’imvura yaguye mu gihugu igatera imivu n’inkangu muri iyi minsi, bigahitana abantu benshi mu bice binyuranye by’igihugu ; cyane cyane mu ntara y’Iburengerazuba (Gisenyi, Ruhengeri, Kibuye na Cyangugu). Ubu u Rwanda rwose rukaba ruri mu cyunamo ; aho kugirango umukuru w’igihugu atabare ndetse atabarize abaturage ayoboye kubera akaga barimo, yanditse ubutumwa kuri interineti (twitter) itagera kuri bose maze aratuza !

Nta muntu ushobora kwemeza niba koko ubwo butumwa bwaranditswe na Kagame cyangwa se niba ari undi muntu wabwanditse mu izina rye ! Mu gihe cyo guherekeza abahitanywe nibyo biza, uwitwa umukuru w’igihugu yafashe indege ajya mu Bwongereza mu birori byo kwambika ikamba ry’ubwami umwami w’Ubwongereza « Charles III », kandi kugeza ubu nta n’ikimenyetso kigaragaza ko Kagame yari muri ibyo birori koko!

Urugero rwa kabiri rutangaje ni uko Paul Kagame atitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa gatandatu taliki ya 06/05/2023 ! Biteganyijwe ko iyo nama y’i Bujumbura yagombaga kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu 13 harimo n’umunyamabanga mukuru wa Loni Bwana Guterres. Iyo nama igomba gusuzuma ikibazo cy’umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari uterwa na Paul Kagame n’ingabo ze za RDF ! Ntabwo byumvikana uburyo Kagame muzima yafashe icyemezo cyo guhunga inama irimo abakuru b’ibihugu 13 ndetse na ONU ; iyo nama ikaba igomba gusuzuma ibibazo biterwa n’u Rwanda ariko nyirubwite akajya kwihisha mu Bwongereza !

Niba umukuru w’igihugu adashobora gutabara no gutabariza abaturage bari mu byago, akaba adashobora kwitabira inama ikomeye y’abakuru b’ibihugu byo mu karere ishobora gufatirwamo ibyemezo byagira ingaruka ku gihugu cyose ; ubwo se Abanyarwanda bashobora kuvuga ko bafite perezida? Kagame tuzi yakemuraga ibibazo kugera ku ihene y’umuturage nangije imyaka ya mu genzi we, ntabwo Kagame nyawe ahunga ibibazo bikomeye bireba igihugu cyose! Iyi nama y’i Bujumbura yahaye umwanya perezida wa Congo wo kwerekana ubushotoranyi bwa Kagame mu gihe uwo Kagame adashobora kwisobanura !

Iyi nama y’i Bujumbura imeze nk’urukiko, Niba Kagame yarahamagajwe mu rubanza ntagaragare ngo yisobanure ubwo azahita atsindwa mpaga! Ese Kagame Abanyarwanda bazi ateye atyo ? Niba Abanyarwanda bakomeje gusinzira bibwira ko bafite umukuru w’igihugu ubarebera, ishyano rizabagwaho bibwira ko umukuru w’igihugu ahari nyamara ntawuhari!

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article