Rwanda: Ni ikihe cyizere abanyarwanda binjiranye mu mwaka wa "VIZIYO 2020"?
Kuri iyi taliki ya 31/12/2019 abaturage b'isi yose barasezera burundu ku mwaka w'2019, uwo mwaka ukaba ugiye gushyingurwa mu mateka; abatuye iyi si bakaba bari kwifurizanya "ishya n'ihirwe" muri uyu mwaka mushya w'2020 utangira ku italiki ya 01/01/2020. N'ubwo ari uko bimeze ariko, biragoye kubona amagambo yo kwifuriza umwaka mushya umunyarwanda udafite icyo kurya, akaba yarasenyewe inzu, imvura ikaba iri kumunyagirira ku gasozi kandi akaba yagezweho n'inkuru mbi y'uko abavandi be bahungiye muri Congo bamaze kwicwa; ibyo bikiyongeraho gusabwa imisanzu yo mu bwoko bunyuranye harimo no gutanga amafaranga yo guhemba abamusenyeye inzu! Ubona abanyarwanda benshi bavuga ko kubifuriza umwaka mushya w'2020 ari ukubuashinyagurira kubera ibibazo by'impurirane barimo kandi nta kizere bafite ko bazabisohokamo vuba!
Nubwo bimeze gutyo ariko muri uyu mwaka w'2020 "Veritasinfo" irizihiza isabukuru y'imyaka 10 imaze ibagezaho amakuru anyuranye yo mu karere k'ibiyaga bigari, bityo ikaba iboneyeho "kubifuriza umwaka mushya muhire w'2020 no kubihanganisha" mu guhangana n'ibibazo byinshi umuryango nyarwanda urimo muri iki gihe.
Viziyo 2020 yabaye icyizere kiraza amasinde!
Guhera mu mwaka w'2000, Leta ya Paul Kagame iyoboye u Rwanda yatangarije abanyarwanda n'amahanga ko yihaye intego ikomeye cyane iganisha u Rwanda mu "Cyerekezo cya 2020 /Vision 200". Muri icyo "Cyerekezo 2020" abanyarwanda bijejwe n'ubutegetsi bwa Kagame ko abanyarwanda bazaba bafite imibereho myiza isumba uko bari babayeho muri uwo mwaka w'2000, igiteye agahinda akaba ari uko twinjiye muri uyu mwaka w' 2020, "Icyerekezo 2020/vision 2020" cyarahindutse " Ukwiheba 2020/illusion 2020"! Uko kwiheba kukaba kugaragarira mu bintu 3 aribyo : Politi- Ubukungu n' Imibereho myiza.
1.Politiki: Mu byukuri ntacyo "Viziyo 2020" yigeze iteganya gukora muri politiki, cyane ko ijambo "politiki" rivugwa gacye cyane mu Rwanda; ariko n'ubwo bimeze gutyo, abanyarwanda bari bizeye ko "Viziyo 2020" nijya mu bikorwa, ubwo na politiki izaba igenda neza. Muri iki gihe rero mu Rwanda "gukora politiki bikomeje gufatwa nk'icyaha", bityo "igitugu n'ubwicanyi bikaba byarahawe ijambo"! Abanyarwanda bakomeje kuniganwa ijambo kuburyo muri iki gihe abanyarwanda bari imbere mu gihugu babaye ibikange bakaba badashobora kuvuga icyo batekereza, bakaba barabaye ibiragi! Gufata ijambo kuribo kugirango bagire icyo bavuga ku bikorwa bibakorerwa bigaragazwa no "gukoma amashyi gusa"!
Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwakajije umurego muri uyu mwaka w'2019: gushimuta no kunyereza abanyabanyarwanda bacyekwaho kugira ibitekerezo bidahuye n'ibyabwo bari imbere no hanze y'igihugu; kwica abanyarwanda aho bari hose niyo ntwaro nyamukuru ubutegetsi bwa Kagame bwimirije imbere; gushoza intambara mu bihugu by'abaturanyi akaba ari intego nyamukuru; muri uyu mwaka w'2019 umubano wa leta ya Kagame n'igihugu cya Uganda n'Uburundi ukaba wararushijeho kuba mubi. Abayobozi bw'amashyaka atavuga rumwe na FPR barishwe: Général Sylvestre Mudacumura wa FDLR, Jean Michel Africa wa RUD Urunana, abandi batabwa muri yombi nka Fils Raforge Bazeyi wa FDLR, Callixte Sankara wa MRCD n'abandi.
Uyu mwaka w'2019 urangiye ubutegetsi bwa Paul Kagame buri mu bikorwa byo kwica impunzi z'abanyarwanda muri Congo, kuzana izo mpunzi mu Rwanda ku ngufu no guhiga abayobozi ba MRCD barimo Général Jeva, Général Hamada na Prezida wa MRCD Wilson Irategeka. Abanyarwanda barimo bicwa muri Congo bafite abavandimwe babo mu gihugu ariko nta numwe watinyuka kubatabariza kuko aramutse abikoze ubutegetsi bwa Kagame bwahita bumuca umutwe! Impuzamashyaka ya MRCD ikomeje gukora uko ishoboye kose ngo itabarize abo banyarwanda bari kwicwa muri Congo ariko igiteye amacyenga ni uko imiryango idaharanira inyungu y'abanyarwanda kimwe n'andi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali bisa nibyibagiwe gutabariza izo mpunzi ziri guhigwa bukware!
Umwaka w'2019 ushize impuzamashyaka ya MRCD yiyongereyemo ishyaka rya RDI - Rwanda Rwiza ryaje risanga andi 3 yari asanzwe ayigize ariyo: RRM, CNRD na PDR Ihumure. Umunyepolitiki w'inararibonye Bwana Faustin Twagiramungu akaba yaragizwe Umuyobozi wungirije wa MRCD ndetse akaba n'umuvugizi wayo. Uko kwiyongera imbaraga kwa MRCD bikaba byarayifashije guhangana n'urugamba rw'amasasu yashowemo na leta ya Paul Kagame kimwe no guhangana mu rwego rwa politiki. Uyu mwaka w'2019 ariko ukaba usize impuzamashyaka ya P5 itakaje ishyaka rya PDP Imanzi ryayivuyemo kandi ishyaka rya RNC rikaba rikomeje kurangwamo ubwumvikane bucye bwatewe no kuba umwe mu bayobozi baryo Bwana Ben Rutabana yaraburiwe irengero; Madame Victoire Ingabire wari umuyobozi wa FDU Inkingi nayo igize P5, yarasezeye muri iryo shyaka ashinga irindi ryitwa DALFA Umurinzi. Ibi bibazo byose byagaragaye muri uyu mwaka w'2019 muri politiki y'u Rwanda bikaba bidahumuriza na gato abanyarwanda.
2.Ubukungu: Iyo politiki itameze neza n'izindi nzego zose ntabwo zimera neza! Politiki ya Paul Kagame ikaba irangwa n'ikinyoma gusa kugirango ishimishe ibihugu by'amahanga ikorera. Muri uyu mwaka w'2019 urangiye usize ibitenga bituzuye mu bukungu bw'u Rwanda! Abanyarwanda bategereje kubona ibitangaza "Viziyo 2020" izabagezaho mu rwego rw'ubukungu none batangiye umwaka w'2020 ibitangaza babwiwe nta na kimwe babona kandi ubukungu bw'igihugu bwarakomeje kwiyongera buri mwaka ku kigereranyio cy'8% nk'uko bivugwa na leta Kagame! Ese ni iki cyabuze kugirango iyo Viziyo ntigerweho kandi ubukungu bwiyongera buri mwaka? Iki kibazo cyasubizwa na Kagame ubwe ariko uko bigaragara ni uko imibare ivugwa ko ubukungu bwiyongera ari imihimbano ! Ubushomeri mu rubyiruko bukomeje kwiyongera; amafaranga leta ya Kagame iha amakipe y'umupira w'amaguru yo mu bihugu by'i Burayi (Arsenal na PSG) ntabwo ava mu ngengo y'imali y'igihugu kandi nta n'urwego rwemeza aho ayo mafaranga ava, leta ya Kagame ikaba ishinjwa ibikorwa byo gutubura amafaranga ( blanchiment d'argent)! ifaranga ry'igihugu rikaba rikomeje guta agaciro ku buryo bukomeye ugereranyije n'ifaranga ry'idolari.
3.Imibereho myiza: Kuba politiki ya Paul Kagame yarazambye byatumye ubukungu buzamba none imibereho y'abanyarwanda ikaba igerwa ku mashyi! Uko umunyarwanda yari abayeho mu mwaka w'2000 nibyo byari byiza kurusha uko abayeho muri uyu mwaka w'2020 yari ategerejemo ibitangaza. Inzara ya Nzaramba iraca ibintu mu gihugu, ibiciro by'ibiribwa ku masoko byikubye inshuri zigera kuri 2 kubera ifungwa ry'umupaka wa Uganda n'umubano utari mwiza n'igihugu cy'Uburundi kuburyo ububahirane hagati y'abaturage b'ibyo bihugu byombi busa n'ubwahagaze. Leta ya Paul Kagame iri gusenya amazu menshi y'abaturage kurusha umubare w'amazu asenywa n'imvura kandi abasenyewe bagashyirwa ku gasi! Amarira ni yose mu gihugu, abana bari guta amashuri ku bwinshi kandi n'abiyemeje gutanga umutungo wabo bakigisha abana babo barangiza kaminuza badafite ubumenyi buhagije! Dr Innocent Biruka umwe mubayobozi ba MRCD aratubwira muri macye uko imibereho y'umunyarwanda ihagaze muri izi ntangiriro z'umwaka w'2020, Biruka aragira ati:
"U Rwanda rwacu nicyo gihugu kimwe rukumbi umuntu ashobora kurangiza amashuri abanza atazi kwandika; akagirwa jenerali atazi kwandika; agashinjwa ko yishe umuntu atazi kandi akagerekwaho amashumi atazi; agacibwa mu mujyi kuko ari umukene; agafungirwa ahatazwi umwaka ukarenga; agafungirwa mu bitaro yarwaye cyangwa yapfuye; akabuzwa kuririra uwe, ahubwo agategekwa kuririra abandi; akicwa azirako afitanye isano n'umuntu wapfuye cyera; agakora hagahembwa abandi; akitwa umukire yaburaye; agasenyerwa inzu yiyubakiye mu buryo bwubahirije amategeko kandi agategekwa gushimira leta [yayisenye]..."
Iyi mibereho iteye agahinda niyo abanyarwanda babayemo, ikaba ibatera kutagira ibyishimo na gato ahubwo bagahorana ubwoba n'agahinda ari nayo ntandaro y'indwara z'umutima, indwara zo mu mutwe, impanuka zo guturika ubwonko (AVC) n'ibindi.
Imana irinde u Rwanda n'abanyarwanda ku buryo umwaka w'2020 uzarangira nabo bashobora kwizihiza umunsi mukuru w'ubunani mu byishimo nk'abandi baturage batuye isi.
Veritasinfo.