Rwanda: MRCD irifuriza abanyarwanda noheli nziza y'umwaka w'2019 ikanihanganisha abari mu kaga.
Ubutumwa bwa MRCD bwo kwifuriza abanyarwanda Noheli nziza no kwihanganisha abari mu kaga mu mpera z'uyu mwaka w'2019 ndetse no kubifuriza umwaka mushya muhire w'2020, bwatanzwe n'umuyobozi w'ungirije wa MRCD akaba n'umuvugizi wayo Bwana Faustin Twagiramungu.
Muri iryo jambo ryo kwifuriza Noheli nziza abanyarwanda, Bwana Twagiramungu yavuze ko abanyarwanda barangije uyu mwaka w'2019 nabi kuko waranzwe n'ibikorwa byo gusenyerwa amazu nta ndishyi zitanzwe no kwica abantu mu buryo budasanzwe. Twagiramungu yagize ati: "ndagirango mbwire abanyarwanda n'abanyarwandakazi, cyane cyane abari mu nkengero z'umujyi wa Kigali ko tubihanganishije, tukaba tubifuriza Noheli Nziza ariko tukaba tuzi n'ibyago mufite, tukaba rero twifatanyije namwe muri ako kababaro murimo kandi nkaba nsaba n'abanyarwanda bose kwifatanya namwe muri ako kaga murimo"
Twagiramungu avugako akarengane kari mu Rwanda muri iki gihe katigeze kabaho na rimwe habe no mu gihe cy'ingoma ya cyami, abanyarwanda bakaba babayeho nk'abanyamahanga mu gihugu cyabo. Twagiramungu akaba asanga abanyarwanda bagomba kwihangana cyane kandi bakirinda kuririra umwanzi wabo ahubwo bakaba bagomba gushyira imbaraga hamwe bagakuraho ubutegetsi bwa cyami bwiyoroshe Repubulika bubica. Twagiramungu yihanganishije abanyarwanda bari kwicwa mu mashyamba ya Congo. Twagiramungu yagize ati: "ndasaba abanyarwanda bose guhindura imyitwarire yanyu, mukamenya ko igihugu ari icyanyu, ko nta muntu ugomba guhagarara cyangwa se ngo yicare ku ntebe y'icyubahiro ariyo bise Table d'honneur ngo ababwire ko ashobora kubica, avuge ko n'umutegetsi runaka wo mu bindi bihugu ashobora kumwica, ko kuriwe ikibazo akibonera umuti ari uko yishe! Twebwe tuzabonera umuti ibibazo by'u Rwanda ari uko turebanye mu maso tukongera tukaganira". Twagiramungu yakomeje gusaba abanyarwanda kubana mumahoro bakunga ubumwe!