Kuki WhatsApp iri kurega? Ubwo butasi bwakozwe no ku banyarwanda, Ese Kagame yiteguye kwitaba urukiko kuri iki kibazo ?

Publié le par veritas

[Ndlr: Paul Kagame na leta ye y’abicanyi bari ku rutonde rw’abafatanyacyaha n’ikigo cya «NSO Group» cyo muri Isirayeli mu kwinjira rwihishwa muri telefoni zikoresha ikoranabuhanga rya whatsapp mu gikorwa cyo kuneka abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe! Kagame yahaye ikigo cya NSO Group amafaranga ageze kuri miliyoni 10 z’amadolari kugirango ashobore kuneka abanyarwanda banenga ubutegetsi bwe ; Kagame akaba yarumvikanye n’icyo kigo ko mugihe ashatse kuneka abantu barenze umubare w’100, azajya atanga ibihumbi 100 by’amadolari kuri buri mu ntu mu gihe cy’umwaka ! Ese Kagame nahamagarwa n’urukiko rwa leta Zunze ubumwe rw’Amerika kubera iki cyaha azitaba ? Bamwe mu banyarwanda bagabweho iki gitero cya Kagame kuri telefoni zabo biteguye kurega Whatsapp niba ntacyo ikoze kuri iki kibazo. BBC Gahuzamiryango ikaba yaraduteguriye inkuru irambuye isobanura neza uko iki gitero cy’abagizi ba nabi bagabye kuri whatsapp giteye!]

« WhatsApp » yatanze ikirego irega kompanyi yo muri Israel yitwa NSO Group, gukora ubutasi kuri bamwe mu bakoresha uru rubuga, NSO ivuga ko itanga ikoranabuhanga ku nzego z'ubutasi zemewe za leta, mu bihugu bikorana n'iyi kompanyi harimo n'u Rwanda nk'uko ubushakashatsi bubivuga.

Hagati ya 2016 na 2018 ikigo kitwa Citizen Lab cyo muri Canada cyakoze ubushakashatsi kuri 'software' yitwa 'Pegasus' ikorwa na NSO Group, ibyabuvuyemo byatangajwe mu kwezi kwa munani 2018. Citizen Lab yavuze ko yasanze ubu butasi bukorwa ku banyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi, abanyamakuru, impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu, abunganizi mu mategeko…. Ikinyamakuru « Financial Times » uyu munsi [taliki ya 30/10/2019] cyatangaje ko cyaganiriye na bamwe mu bakozweho ubutasi bo mu bihugu binyuranye, harimo n'Abanyarwanda.

Ubwo butasi bukorwa bute?

Umuntu kanaka urwego rw'ubutasi rushakaho amakuru avuye kuri telephone ye, ikigo gikoresha 'Pegasus' gikora ibishoboka byose ku buryo iyi 'software' igera muri telephone ye. Ibyo bishoboka iyo nyiritelefone yitabye 'numero idasobanutse' cyangwa iyo akanze kuri 'link idasobanutse', biba bije kuri telephone ye. Iyo yitabye, cyangwa akanze kuri iyo 'link' ntacyo abona kidasanzwe, ahubwo aba akinguriye iyi 'pegasus' ikiyinjiza (install) muri telephone ye atabizi atanatanze uburenganzira nk'uko ubundi bigenda ku zindi 'softwares'.

« Citizen Lab » yavuze ko yasanze 'Pegasus' ya NSO Group ikoreshwa n'ibigo bikora ubutasi bigera kuri 36 mu bihugu 45 birimo; Algeria, Brazil, Canada, Cote d'Ivoire, Misiri, Ubufaransa, Ubugereki, Ubuhinde, Israel, Kenya, Mexico, Maroc, Palestine, Qatar, Rwanda, Saudi Arabia, Singapore, South Africa, Ubusuwisi, Togo, Tunisia, UAE, Uganda, UK, USA, Zambia n'ibindi…

'Pegasus' iyo igeze muri telephone itanga amakuru yose - ku byoherejwe na nyiri telephone ndetse n’ibintu bibitse muri telefone ye nka : Passwords (urufunguzo rw’ibanga), urutonde rwa contacts ze (amazina na nimero z’abantu afite muri telefone ye), gahunda ziri kuri kalindari ye, ubutumwa yandika n'ubwo yakira, amajwi mu gihe ahamagara cyangwa ahamagawe, n'ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga akoresha kuri telephone ye.

Facebook Inc ntiyabyihanganiye

Nyuma yo kubona ko hari ubutumwa bucishwa ku rubuga rwayo rwa WhatsApp bwohererezwa abantu runaka kugira ngo iriya 'software' ijye muri telephone zabo, ubu yareze kompanyi ya NSO Group ikora 'Pegasus'. Mu itangazo yahaye BBC, NSO Group ivuga ko "itemeranya n'ibirego by'uyu munsi kandi izabirwanya n'imbaraga nyinshi".

Iyi kompanyi ivuga ko icyo ikora gusa ari 'ugutanga serivisi z'ikoranabuhanga ku nzego z'ubutasi zemewe za leta n'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu kubafasha kurwanya iterabwoba n'ibyaha bikomeye".

Abanyarwanda byabayeho

Placide Kayumba umunyarwanda uba mu Bubiligi wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi FDU-Inkingi avuga ko yaburiwe na Citizen Lab ko telephone ye igenzurwa kuko yagezemo 'Pegasus'. Faustin Rukundo, Ntwali Frank, David Batenga, ni abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda babwiye ikinyamakuru Financial Times uko habayeho kugerageza kenshi ngo iyi 'pegasus' igere muri telephone zabo.

Bavuga ko ari ubutasi bw'u Rwanda bugamije gukurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi. NSO Group ivuga ko ikurikirana uko abakiriya bayo bakoresha serivisi ibaha kandi ikorana n'umukiriya iyo yemejwe na guverinoma ya Israel ndetse igasesa amasezerano n'abayikoresha nabi. Kuri guverinoma ya Israel 'pegasus' ni intwaro yifashishwa mu kwivuna abanzi bayo mu karere irimo nk'uko yagiye ibivuga mbere.

Aba banyarwanda bavuganye na Financial Times, bavuga ko ibikorwa by'ubutasi ku batavuga rumwe n'ubutegetsi, abanyamakuru n'abaharanira uburenganzira bwa muntu biba bigamije kubagirira nabi. Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Facebook Inc yavuze ko yashyizeho uburyo bwo kurinda abayikoresha kwakira 'links' cyangwa 'calls' zaba ari izigiye kwinjiza 'pegasus' muri telephone.

Kompanyi zinyuranye zikora 'operating systems' za telephone nka Apple zamaze gutangaza ibikorwa binyuranye byo kurinda abazikoresha ibi bikorwa. Nubwo bitizewe neza ko abayikora nabo batavuguruye uburyo bwo kuyigeza muri telefoni z’abo bashaka.

Source : BBC Gahuzamiryango

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
V
Harya mwari muzi ko uwahimbye Facebook Mark Zuckerberg ali umuyahudi utavangiye?
Erega mudasobwa benshi barayizi , ariko abayuda bo n'abambere.
Nizo laptop mufite ndavuga izitari mac (appel )
Izo zindi mubona ngo ni za intel whatever micro chips zazo zikorerwa Israel, muzabaze niba Iran haba Facebook!
Abo bavuga ngo barwanya reta ya Kagame, bakitwarira mumitwe Watsap nta n,urumiya bayishyura, u Rwanda rutakaza ama millions en dollars muli spying, mwumva arinde wakorana n'iyi business world? Pas d'intrêts pas d'actions!!!!
Embassy ya Israël iri i Kigali , REG (electrogaz kubakumye leta ya muvoma) iyoborwa n'umuyahudi , lobying muli presidence, abarinda hacking muli bank nationale ni Abayuda none mwe RNC murata ibitabapfu. Mumepigwa kishenzi , halafu tawanyika pumbafu. Sio pumbafu moja ao nyingi lakini pumbafu kubwa sana. Afadhali poteza sura. Kagame yarabatangatanze. Ibi mbabwira mwihe morale kuko F. Twagiramungu arabizi ariko ntiyabivuga kuko aba yabaciye morale mwe mugi kukuza.
Répondre
M
Abanyamerika bati: ' Our Dollar we spend must multiply to our work '. Ubi bivugwa keshi cyane kandi bivugwa buri munsi kubafite amatwi yo kumva bagombaga kurita mugugwi. Ntakintu ni Nothing nyine. Ufit $0 abona $0, ufite $1000 abona $10,000 isi ya one nuko imeze.
M
Abakoresha whatsapp mwese mwari mukwiriye guhagarika kuyikoresha

https://www.youtube.com/watch?v=Asg6w_M2PxE
Répondre
V
China , ndavuga abashinwa nta watsap bakoresha bakoresha akandi ga software kameze nka watsap.
Namwe mukoreshe abahanga banyu babakorere application muzajya muvugiraho. Ibigoryi byagiye america na Europe kwaka ubuhingiro bo bakajya biganirira kuli Skype, babeshyaga abazungu ko nta miryango bagira. Ibiganiro bagiranye nababyeyi babo africa byatumye bimwa ibya ngombwa barirukanwa. Umuzungu ntacyo muba mupfana ? Nibi bigiye hanze trop tard. Ubu se RNC iracyariho ra? Rya vogonyo ryabo kuli Ikondera info aho ntiryashize ra? Yoo FPR yakomejwe n'ibanga. Mwe muli ba biri hanze .
N
Comment#2:

Twumvikane

Ngaruye comments nigeze gutanga kuli za articles za VERITAS cg nsubiza comments z'abandi banyarubuga.Ndisegura kuko bamwe muli mwe mukunda comments ngufi.Ni uburenganzira bwanyu,gusa ndabamenyesha ko urugamba tulimo rutarwannwa n'ABANEMBWE.Si byiza kuvuga ubusa cyangwa ibinyoma byanavuguruzwa n'umwana w'uruhinja kuko icyo gihe umwanditsi aba ataye isaro ku buryo nta musomyi wazongera guha agaciro ibyo avuga cg yandika.Aha humvikane neza ko kudaha inyandiko cg imvugo by'umubeshyi agaciro bivuga kutayisoma cg kutayumva.Oya soma,umva ,ugaye kandi uvuguruze.Iyo niyo ntambara tulimo itali iy'amasasu.Simbabeshye rero bica intege iyo ubona abasomyi benshi n'aba commentateurs bitwara nka bantibindeba.Udututsi,utugambo tudasobanutse kubera ko nta shingiro tubadufite,ibyo nibyo biha umwanzi imbaraga alibyo Kagame aheraho asugura Opposition.

Urugero rw'imikorere myiza ni ukuba leader muli information,not suiveur.Notez que lorsqu’on parle de leader, on a généralement à l’esprit que le leadership représente l’influence qu’une personne exerce sur un groupe d’individus qu'on appelle les suiveurs.

Muli iki gihe Kagame ali fully engaged muli intense political and economic manoeuvrings(the action of cleverly planning something to get an advantage) ni ubugwali n'ubuswa kutaba meneur muli uyu mukino wa politiki tumazemo imyaka irenze 30.Birambabaza kuba iteka tureyagisa( reagir) ku bikorwa bya politiki ya FPR/Kagame.Ntimwibeshye ibi bivuze ko tuyobowe kandi nabi.

Kuki nk'ubu abatumenyereje kudutalira amakuru bataratumenyesha icyo inama y'abahagaraliye u Rwanda,u Bugande,u Burundi na RDC ygezeho?Kuki bataratumenyesha ibyavugiwemo?Gutara amakuru bya gi professionel bisaba kuneka,ukamenya n'amakuru y'uwendeye nyina mu nyenga.Ibyo muzi uko byakorwa.Abasomyi tumenye amakuru hakili kare natwe twakora ibyo dushoboye byo kwamagana imigambi mibisha itarajya mu bikorwa bityo tukaba twanayihagalika.

Uliya LIESTELLERibyo avuga byo gushwana kwa père et fils byashoboka aliko isoko y'amakuru nk'ayo
ntawayishira amakenga.Bibaye byaba ali ubushake bw'Imana ishaka kuramira inzirakarengane nibura muli iki gihe.Ibyo ali byo byose LiesTeller agomba kumenya ko politiki yabo ubu yarashaje nta muntu muzima ukiyiha agaciro.Namenye ko Museveni na Kagame ntaho batandukaniye iyo tuvuga ibibazo byo mu karere.Bafatanije kuzana mess,chaos niyo batandukana ubu ntibyaramira byinshi.Kuli jyewe bombi ni EVILS bagomba kuva mu nzira.Urugambo rero rwo kutwishongoraho ngo abatuyobora bo mu Karere ntibumvikanye ntacyo bitubwiye na gito.Nibo kibazo nta kindi.Icyo kibazo kivuyeho amahoro yataha mu karere,nta bruit de bottes yakongera kutumena amatwi.
Répondre
N
Comment#1:

My comment ili aha hasi nayishyiliyeho kugirango abasomyi bo mu Biyaga Bigali bumve neza uko ikibazo cya RD Congo giteye boye gukomeza kwibeshya,kubeshywa no kubeshyana ali byo bibuza kubona igisubizo nyacyo.

Uwitwa Martin Meredith arasobanura ukuntu,nyuma yo kunanirwa kuvana Kabila ku butegetsi i Kinshasa,ibihugu by'u Rwanda na Uganda,byiyemeje guhindura Uburasirazuba bwa RDC akalima kabyo( fiefdom) bibamo(plundering) ibifite agaciro byose:zahabu,diyama,imbaho,colta,ikahu,amatungo nk'inka,imodoka n'ibindi bifite agaciro.Ingano y'ubucuruzi n'ibasahurano by'intambara byaliyongereye cyane(growth)biba imwe mu mpamvu zikomeye zo gukomeza kwigarulira Eastern Congo(occupation).Buli igihugu cyashyizeho zones z'ubugenzuzi bashinga n'imitwe y'abakongomani yitwara bya gisilikare(militias) yo kubifasha muli icyo gikorwa cy'ubusahuzi.Kugirango u Rwanda rutunganye neza igikorwa cy'ubujura rwashyizeho CONGO DESK of RPA,yazobereye mu bucukuzi n'ubucuruzi bwa Coltan ikenerwa cyane n'inganda zizobereye mw'ikoranabuhanga cyane cyane inganda zikora amatelefoni agezweho.

Mbaye ngarukiye aha,ibikulikira abenshi barabizi uretse abaza ku rubuga kuijisha bahakana ilimo nk'abaja.Ikindi ndumva ndakeneye kuvuga uko u Rwanda na Uganda byakiliye(enrichissement sans cause)muli kaliya kajagali byateye mu gihugu cy'igituranyi kimwe n'uko ntatinda ku bihugu bikomeye bifashwa n'u Rwanda gusahura Congo ikaba aliyo mpamvu bashyizeho Monusco ngo ipfuke amaso ubuyobozi bw'i Kinshasa.Ni yo mpamvu kandi abo bagashakabuhake bemera ijambo ry'ivangili ntagatifu ibyo u Rwanda rukora byose byo gushinga za rebellions zo kubuza umutekano Congo kugirango itazigera ibyutsa umutwe igatangira kurwana ku nyungu zayo.Niyo mpamvu,u Rwanda rubeshyera abaruhunze bali muli Congo ko alibo batera umutekano muke,maze amahanga akemera ko ali ukuli kw'Imana ,ko u Rwanda rugomba kulindira umutekano warwo mu kindi gihugu,alicyo RDC.Biliya byo gushinga za RED TABARA ni ikimenyetso cy'imikorere ya Kagame na Museveni cyo kubeshya no kuburabuza( lying and manipulating) u Burundi,Congo n'amahanga babemeza ko ikibazo atali bo giturukaho,ko ahubwo gikururwa n' imitwe y'abahunze ibyo bihugu itera umwuka mubi mu karere k'ibiyaga bigali.Halimo kujijisha bikomeye aliko abavictimes b'iryo kinamico ni finally Tshisekedi,Nkurunziza,n'impunzi z'abanyarwanda.

Iyi baruwa ntitobora ngo isobanure ibintu.Iyo urega uw'uregera nkeka ko utakora diplomatie,nkeka kandi ko utashyiramo inyungu za politiki zawe.Ikibazo mbona gituma ziliya mbwa zikomeza kutunyara hejuru ni uko bisa nibyatunaniye gukata burundu cordon omblical na ziliya nyenzi.Kuki muvuga ngo impunzi zigizwe n'imbyiruko zifite munsi y'imyaka 25 donc zidafite aho zihuliye na tragedy yo muli 94?Ni ukuvuga ko ababakuliye balimo ababaye mubatanze ngo bo bashobora kwicwa kuko bashobora kuba bafite icyo bahuliyeho na tragedy yo muli 94.Cyakora bili kuza,umugani w'umurundi ubwo hatavuzwe genocide y'abatutsi.Abo b jeunes muvuga Kagame we yamaze kurubacira avuga ko umwana w'umugenocidaire nawe aba ali umugenocidaire.Ibi nibyo uyu Ntwali avuga ko nta mpunzi z'abanyarwanda zili muli Congo ko abanyarwanda barenga ibihumbi 500 bose ali des rebels rwandais.Dore ararema imitwe y'inyeshyamba tutazi nka za P5 yongera ku rutonde rusanzwe FDLR,MRCD,RUD yita goupes terroristes.

Ibarwa nk'iyi igomba gutanga ibisobanuro bihagije bitamurura igihu ku kuli kw'ibibazo bili mu karere kiba cyarabuditse kubera ibinyoma bya Kagame na se Museveni ali nabyo uyu Ntwali n'indi ntore baba basubiramo nka gasuku kandi iyo bavuze bonyine birafata n'ubwo ali nonsense bwose.Ibarwa inononsoye italimo amarangamutima niyo izatuma amahanga adafite inyungu mu bujura bwa Congo adufash guhindura imyumvire n'imikorere y'abashyize Museveni na Kagame ku ntebe.

Tulifuza imvugo zisobanutse zigaragaza uruhande umuntu aherereyemo.Sinirengagiza ko amateka twanyuzemo agoranye aliko si ingorabahizi cyane iyo umuntu azi aho avuye,aho ali,n'aho agomba kujya n'uko agomba kuhagera nta nkomyi.Urugero hali ibintu bitakagombye kuba bigifite agaciro nka za regionalisme,amashyaka politiques ya kera,abaryamiye abandi,etc.Ibyo nimuze tubisibe,tube umwe,tuvuge urulimi rumwe,tubone uko dusobanulira amahanga ikibazo,kandi dushize amanga.

Kuli iki kibazo dufite uno munsi ni inde utazi ko,uliya mushinga wo kwiba Congo watekerejweho kera cyane muli étude de faisabilité yo gufata u Rwanda n'igice cya Congo kugirango babone ubwisanzure n'umutungo bazakenera mu micungire y'igihugu nyuma yo kukimeneshamo bene cyo,ibyo kandi bikaba byali n'uburyo bwo gutegura empire Hima.Ibindi se dutamo igihe ni ibiki?Kuki tutumva ko twabaye manipulés,mu makosa ashobora kuba yarakozwe nta nazi par ailleirs.Ibi bintu byo gushaka kutugabana nk'iminyago tugomba kubyangira limwe nk'abitsamuye tukamenyesha abanye potitiki ko umwanzi tuzi ali umwe Kagame ko urugamba rwo kumurwanya ali rumwe nta byulilizi bindi.Mvuze menshi yenda atali ngombwa aliko ibi mbiterwa n'uko nzi byinshi ko rero na twa mugobeko ntubona.Utu rero abatazi politiki baradusuzugura kandi ali two dutuma ikibazo cy'abanyarwanda kidakemuka kandi mbarahire nta muntu uli kw'isi ubu wifuza ko ikibazo cyacu cyakemuka kuko kwaba ali ukubika imbehe za benshi.Ni twebwe rero,twebwe twenyine tugomba gukemura ibibazo byacu.Inzira nta yindi uratse gushyira hamwe.

Ibi byose l'ONU aba bene wacu bandikiye irabizi kuturushatwese kuko ibona rapports ziturutse henshi.
Répondre
N
Dearest Banyarubuga

Nifuje gusangira namwe izi informations nkuye mu gitabo cy'umwanditsi mpisemo kubera ukuntu avuga ibintu dusanzwe tuzi aliko tutabifitiye icyabona kizewe.Uyu mushakashatsi n'umwanditsi kuli Africa ndamushima kuko ubuhamya bwe bushingiye kuli rapport y'abashakashatsi ba l'ONU si ubwo yatoratoye mu baturage cyangwa mu binyamakuru bya FAKE NEWS.Musome nimpuguka ndapostinga incamake ku batumva icyongereza niba hali abahali ;njya mbona mwese muli intiti.Icyo nizeye ni uko nimumara gusoma abanshi bali bwifuze gusiba cg kuvuguruza za comments zabo.Kandi ntihagire uvuga ngo kuko inyandiko ili muli past perfect ngo ubwo ibyivuga birashaje.Oya rwose ibivugwa ni bike kurusha ibiliho ubu.Congo.

....For their part,Rwanda and Uganda,having failed to dislodge Kabila from Kinshasa,turned eastern Congo into their own fiefdom,plundering it for gold,diamonds,timber,coltan,coffee,cattle,cars and other valuable goods.The volume of trade and loot (goods, especially private property, taken from an enemy in war)grew in leaps and bounds, becoming the principal reason for them to continue their occupation.Each established separate zones of control and set up Congolese militias as partners in the enterprise.

Rwanda organised its exploitation of eastern Congo through the 'Congo Desk'of the Rwandan Patriotic Army( RPA).The Congo Desk specialised in particular in gaining a grip over the trade in coltan-a tantalum ore used by high-technology industries,notably mobile phone manufacturers.

The UN Panel of Inquiry estimated that as much as 70 % of coltan production in eastern Congo was mined under the direct surveillance of RPA mining 'détachés' and shipped out from airstrips near mining sites.Forced labour is used both for mining and transporting coltan. An other 20% was purchased by comptoirs owned by Rwandans,some of them serving army officers,who bought cltan from local négociantsat remote coltan sites.

An expatriate comptoir owner in Goma complained to a researcher:'The US comptoir is protected by Rwandans,the Egyptian one is associated with Rwandans,and the German one has Rwandans employed there.You can say the same for all of them!....The Tutsi in the Masisi are exploiting the stuff there and shipping it straight to Rwanda through their brokers in Goma on to Rwanda.This part of the Congo is just being treated like a Rwandan company!'

The trade of coltan was highly profitable, especially during 2000 when world prices soared from $30 to $240 per pound,triggering a bout of coltan fever.The UN Panel estimated that in an eighteen-month period from 1999 to 2000 Rwanda earned $250 million from Congo's coltan.The Panel commented:

Here lies the vicious cycle of war. Coltan has permitted the Rwandan army to sustain its presence in the Democratic Republic of the Congo.The army has provided protection and security to the individuals and companies extracting the mineral.These have made money which is shared wit the army,which in turn continues to provide the enabling environment to continue the exploitation.

While the Rwandan government exercised direct control over its fiefdom in eastern Congo,Uganda allowed high-ranking army officers a free rein to make private fortunes.Among the key prayers were members of Museveni's family,notably his brother,General Salim Saleh.The Ugandan army was usedto enforce their business empire and facilitate trade.Aircraft arrived from military airfield in Uganda with consumer goods,foodstuffs and arms and departed with diamonds,gold and coltan in highly profitable ventures.Congo gold become a major Ugandan export.

Ugandan officers also trained and equipped Congolese militias to act on their behalf and set up rebel ' administration'in towns such as Bunia,Beni and Butembo as a front to collect taxes and other revenues which they then expropriated.The UN Panel concluded:

The success of the network 's activities in the Democratic Republic of the Congo relies on three interconnected features,namely:military intimidation;maintenance of a public sector façade,in the form of a rebel movement administration;and manipulation of the money supply and the banking sector'using counterfeit currency and other related mechanisms.

While this plunder was underway,eastern Congo slid ever deeper into turmoil.The RCD ,set up by Rwanda in August 1998 as a front for overthrowing Kabila,splintered into rival factions,some backed by Rwanda,some backed by Uganda.The entire region became a battleground for competing armies and militias,looting,raping and killing at will".

From the book of Martin Meredith

" The Fate of AFRICA
A History of Fifty Years o Independence."

My comments later.
Répondre
T
UGUTSINDWA KWA MUSEVENI KURIMO GUTUMA ATANGA RUSWA MU BINYAMAKURU NGO BISEBYE U RWANDA.
Kurwanya ubuyobozi bw'u Rwanda buyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME umenya bigiye gutuma umukambwe MUSEVENI ata umutwe ashaje.
Ibinyamakuru bya propaganda biterwa inkunga n’ubutasi bwa Uganda bikomeje gutangaza ko Uganda yanze umugambi w’u Rwanda wo kwegereza ingabo ku mupaka wa Uganda, ariko hagendewe ku byaganiriwe mu nama, kohereza ingabo ahantu mu buryo runaka ntabwo ari Uganda ibitegeka, sinayo iha amabwirizwa u Rwanda yo kohereza ingabo zarwo aho rushaka.
Ikinyamakuru Chimpreports gikoreshwa n’Urwego rw’Ubutasi bw' igisirikare cya MUSEVENI [CMI] kikagenzurwa na Col CK Asiimwe, wungirije Komanda wa CMI, mu cyumweru gishize nibwo cyatangaje ko Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Peter Elweru, na bagenzi be bo mu Rwanda, u Burundi na Congo, bahuriye mu nama kuva kuwa kane kugeza kuwa gatanu hari n’Uhagarariye ibikorwa by’ingabo za Amerika muri Afurika bizwi nka AFRICOM.
Ikindi kinyamakuru cya Museveni kitwa Softpower, kiyobowe n'uwitwa Sarah Kagingo, umwe mu mpuguke za Museveni mu kuyobya abantu , kuri uwo munsi [ kuwa Gatandatu, itariki 26 Ukwakira] cyavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yarakajwe no kuba Uganda yanze gushyira umukono ku masezerano hagati ya Uganda, u Rwanda na Congo yo gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo.
Ibi binyamakuru ariko byahisemo gutanga amakuru y’ibinyoma kuri ibi bibazo by’imitwe yitwaje intwaro, bikandika bivuga ko iyo nama yatumijwe bisabwe na Uganda ko kandi Uganda ari yo igomba kwemeza icyo ingabo z’u Rwanda zigomba gukora cyangwa aho zigomba kuba ziri ukaba wagirango MUSEVENI niwe uyobora Ingabo z'u Rwanda!!!
Nyamara Uganda yaje muri iyi nama nk'umwe mu mpande eshanu zari zatumiwe n'igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gusenya imitwe ihungabanya umutekano w'akarere iherereye mu Burasirazuba bwa Congo. Uwo mugambi Kandi wanashyigikiwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere.
Muri iyi mitwe harimo RNC wa Kayumba Nyamwasa, uwa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yose ikaba yibumbiye mu kitwa P5 giterwa inkunga na Kampala ari nayo mpamvu MUSEVENI akomeje kwipfusha ubusa ategeka ibinyamakuru bye ngo nikomeze gutangaza impuha ku Rwanda.
Mu myaka mikeya ishize, amakuru yagiye akomoza ku kuntu Uganda yabaye ikibuga cyo gushakirwamo abarwanyi b’inyeshyamba za RNC, cyangwa ukuntu ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje korohereza abayobozi ba RNC na FDLR mu kwidegembya mu karere nko kuba bwaragiye bubaha impushya z’inzira mu butumwa bwabo bwo guhungabanya u Rwanda, cyangwa ukuntu abasirikare bakuru muri Uganda bavuganaga n’abarwanya u Rwanda nka Mudathiru , Callixte Sankara wa FLN, ndetse n’ukuntu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibibazo byo mu Karere, Philemon Mateke, yatumije inama I Kampala, yarimo ba Fils Bazeye n’Abega ba FDLR, ku mabwiriza ya Perezida Museveni, ngo barusheho guhuza ibikorwa bya RNC.
Softpower, mu rwego rw’icengezamatwara rirwanya u Rwanda ikaba ishaka gukura icyasha kuri Kampala ikagisiga u Rwanda. Mu yandi magambo, ngo Kampala izakomeza gushotora u Rwanda, mu gihe ku rundi ruhande abo ishyigikiye bazakomeza kwica inzirakarengane muri Congo, maze nk’uko isanzwe ibigenza ibinyujije mu binyamakuru bitandukanye ibigereke ku Rwanda.
Softpower iti: Umusirikare mukuru wa Congo yahishuriye uru rubuga kuwa gatanu ko Uganda yanze gusinya Amasezerano y’Ubwumvikane u Rwanda ruri inyuma, ku bikorwa bihuriweho muri Congo kandi ko icyo cyemezo cyasize u Rwanda rurakaye.
Umuntu yakwibaza ati, ni gute u Rwanda ruri inyuma y’ayo masezerano kandi Congo ari yo yatumije inama?
Niba rero Chimpreports na Softpower byemeza ko Uganda yanze gusinya amasezerano bivuze ko ari yo irimo kwanga gufatanya n’abandi gukura mu nzira imitwe ibangamiye umutekano nk’uko umwe mu basesenguzi avuga.
Iki kinyoma kandi cyajyanishijwe n’ikindi kivuga ko ingabo z’u Rwanda zisanzwe zikora ibikorwa muri Congo, ariko byose bikaba bigamije gukomeza kurangaza amahanga no kugaragaza u Rwanda uko rutari.
Umusesenguzi ati: “Ku rundi ruhande tugenzuye ibikorwa by'igisirikare cya MUSEVENI muri Congo, byakunze kurangwa n'imyitwarire idahwitse"
Uyu akaba ashingira ku kuba igisirikare cya Museveni, UPDF aricyo cyahamijwe gusahura no kurandura umutungo kamere wa Congo na n’ubu Uganda ikaba igomba kwishyura Congo akayabo ka Miliyari 10$.
Répondre
H
Ubu se ibi bintu byinshiii gutya wanditse hari ufata umwanya wo kubisoma!!??
Nsomye ahanditse Museveni, ibyo umuvugaho blabla blaaaa, nibyo abafite igihe.
Ashwiiiii!
C
niko wa nyenzi we!! ngo M7 AFITE ubwoba? bwa kariya kabwa ka shobuja kagome gapima 50kgs kirwa kazunguza utubya twako mw'ipatalo.....sha niyo M7 yapfa ntacyo mwageraho....ahubwo mwahita muzindwa na HUTU....ntimuzi ko ariwe wabarinze na nyuma yo kubaha RWANDA.....puuuinyenzi wee
T
UGUTSINDWA KWA MUSEVENI KURIMO GUTUMA ATANGA RUSWA MU BINYAMAKURU NGO BISEBYE U RWANDA.
Kurwanya ubuyobozi bw'u Rwanda buyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME umenya bigiye gutuma umukambwe MUSEVENI ata umutwe ashaje.
Ibinyamakuru bya propaganda biterwa inkunga n’ubutasi bwa Uganda bikomeje gutangaza ko Uganda yanze umugambi w’u Rwanda wo kwegereza ingabo ku mupaka wa Uganda, ariko hagendewe ku byaganiriwe mu nama, kohereza ingabo ahantu mu buryo runaka ntabwo ari Uganda ibitegeka, sinayo iha amabwirizwa u Rwanda yo kohereza ingabo zarwo aho rushaka.
Ikinyamakuru Chimpreports gikoreshwa n’Urwego rw’Ubutasi bw' igisirikare cya MUSEVENI [CMI] kikagenzurwa na Col CK Asiimwe, wungirije Komanda wa CMI, mu cyumweru gishize nibwo cyatangaje ko Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Peter Elweru, na bagenzi be bo mu Rwanda, u Burundi na Congo, bahuriye mu nama kuva kuwa kane kugeza kuwa gatanu hari n’Uhagarariye ibikorwa by’ingabo za Amerika muri Afurika bizwi nka AFRICOM.
Ikindi kinyamakuru cya Museveni kitwa Softpower, kiyobowe n'uwitwa Sarah Kagingo, umwe mu mpuguke za Museveni mu kuyobya abantu , kuri uwo munsi [ kuwa Gatandatu, itariki 26 Ukwakira] cyavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yarakajwe no kuba Uganda yanze gushyira umukono ku masezerano hagati ya Uganda, u Rwanda na Congo yo gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo.
Ibi binyamakuru ariko byahisemo gutanga amakuru y’ibinyoma kuri ibi bibazo by’imitwe yitwaje intwaro, bikandika bivuga ko iyo nama yatumijwe bisabwe na Uganda ko kandi Uganda ari yo igomba kwemeza icyo ingabo z’u Rwanda zigomba gukora cyangwa aho zigomba kuba ziri ukaba wagirango MUSEVENI niwe uyobora Ingabo z'u Rwanda!!!
Nyamara Uganda yaje muri iyi nama nk'umwe mu mpande eshanu zari zatumiwe n'igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gusenya imitwe ihungabanya umutekano w'akarere iherereye mu Burasirazuba bwa Congo. Uwo mugambi Kandi wanashyigikiwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere.
Muri iyi mitwe harimo RNC wa Kayumba Nyamwasa, uwa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yose ikaba yibumbiye mu kitwa P5 giterwa inkunga na Kampala ari nayo mpamvu MUSEVENI akomeje kwipfusha ubusa ategeka ibinyamakuru bye ngo nikomeze gutangaza impuha ku Rwanda.
Mu myaka mikeya ishize, amakuru yagiye akomoza ku kuntu Uganda yabaye ikibuga cyo gushakirwamo abarwanyi b’inyeshyamba za RNC, cyangwa ukuntu ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje korohereza abayobozi ba RNC na FDLR mu kwidegembya mu karere nko kuba bwaragiye bubaha impushya z’inzira mu butumwa bwabo bwo guhungabanya u Rwanda, cyangwa ukuntu abasirikare bakuru muri Uganda bavuganaga n’abarwanya u Rwanda nka Mudathiru , Callixte Sankara wa FLN, ndetse n’ukuntu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibibazo byo mu Karere, Philemon Mateke, yatumije inama I Kampala, yarimo ba Fils Bazeye n’Abega ba FDLR, ku mabwiriza ya Perezida Museveni, ngo barusheho guhuza ibikorwa bya RNC.
Softpower, mu rwego rw’icengezamatwara rirwanya u Rwanda ikaba ishaka gukura icyasha kuri Kampala ikagisiga u Rwanda. Mu yandi magambo, ngo Kampala izakomeza gushotora u Rwanda, mu gihe ku rundi ruhande abo ishyigikiye bazakomeza kwica inzirakarengane muri Congo, maze nk’uko isanzwe ibigenza ibinyujije mu binyamakuru bitandukanye ibigereke ku Rwanda.
Softpower iti: Umusirikare mukuru wa Congo yahishuriye uru rubuga kuwa gatanu ko Uganda yanze gusinya Amasezerano y’Ubwumvikane u Rwanda ruri inyuma, ku bikorwa bihuriweho muri Congo kandi ko icyo cyemezo cyasize u Rwanda rurakaye.
Umuntu yakwibaza ati, ni gute u Rwanda ruri inyuma y’ayo masezerano kandi Congo ari yo yatumije inama?
Niba rero Chimpreports na Softpower byemeza ko Uganda yanze gusinya amasezerano bivuze ko ari yo irimo kwanga gufatanya n’abandi gukura mu nzira imitwe ibangamiye umutekano nk’uko umwe mu basesenguzi avuga.
Iki kinyoma kandi cyajyanishijwe n’ikindi kivuga ko ingabo z’u Rwanda zisanzwe zikora ibikorwa muri Congo, ariko byose bikaba bigamije gukomeza kurangaza amahanga no kugaragaza u Rwanda uko rutari.
Umusesenguzi ati: “Ku rundi ruhande tugenzuye ibikorwa by'igisirikare cya MUSEVENI muri Congo, byakunze kurangwa n'imyitwarire idahwitse"
Uyu akaba ashingira ku kuba igisirikare cya Museveni, UPDF aricyo cyahamijwe gusahura no kurandura umutungo kamere wa Congo na n’ubu Uganda ikaba igomba kwishyura Congo akayabo ka Miliyari 10$.
Répondre
H
Ubu se ibi bintu byinshi gutya wanditse hari ufata umwanya wo kubisoma!!??
Mbonye izina Museveni gusa, ubundi ndatambuka. Ashwiiiii!
F
Ntabwo ari iyo gusa hari indi yakoreshejwe na NSA ndetse na CIA mu gihe cyaba edward snowden

Ex:

PIism v 2

Zeus v.3

Iso zose zifite ubushobozi bwo kwinjira muri network iyo ari yose.
Kuko abasobanukiwe na coding
Bazi icyo silkload version 3(world black market) ikora.

Byose byishyurwa hakoreshejwe ama bitcoin kuri iyo markets.

Ndizera ko mugomba kumenya ko social media nta banga igira.be careful
Répondre
N
UKURI BAKUMANURA MURI ESACALIER BAGUHIRIKA< IKINYOMA KIZAMUKA MURU ESSANCER! DORE UBU Padir Wenceslas MUNYESHYAKA amaze kubatsinda burundu mu nkiko zo mu Bufransa:

Abumva URUFARANSA nimwisomere hano hasi , uko ikinyamakuru "Le FIGARO" cyabyanditse:
RWA RUSAKU RW'INYENYENZI INKOTANYI RWABUZE ZAKANJE AMANWA:

Génocide rwandais: la Cour de cassation valide le non-lieu pour le prêtre Munyeshyaka
Par Le Figaro avec AFP
Publié hier à 15:53
La Cour de cassation a validé ce mercredi le non-lieu dont a bénéficié Wenceslas Munyeshyaka, un prêtre rwandais installé en Normandie, et qui était visé par la plus ancienne plainte en France concernant le génocide de 1994 au Rwanda.

À lire aussi : Rwanda: Pierra, jeune styliste si fière de son pays
Dans un arrêt consulté par l'AFP, la plus haute juridiction judiciaire a rejeté les recours formés par les parties civiles, dont plusieurs associations, afin de s'opposer à la décision rendue par la justice française. Ces recours «ne peuvent être accueillis», l'arrêt de la cour d'appel de Paris rendu dans l'affaire Wenceslas Munyeshyaka étant «régulier en la forme», a estimé la Cour de cassation.
Sponsorisé par Figaro Guide Achat
[Bon Plan] iPhone XS argent 64 GO en promo de 18% sur Amazon!

L'iPhone XS est actuellement en promo de 18% !
JE DÉCOUVRE LA PROMO
Une décision qui rend définitive l'ordonnance de non-lieu rendue en octobre 2015 par les juges du pôle Crimes contre l'humanité sur le rôle joué par ce prêtre de 61 ans dans le génocide rwandais. «Pour les rescapés, c'est une immense déception que ce dossier se clôture ainsi», a réagi auprès de l'AFP Alain Gauthier, président du Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), association en pointe dans les poursuites de présumés génocidaires réfugiés en France.

800.000 morts
«Nous aurions aimé que les faits reprochés» à Wenceslas Munyeshyaka «soient analysés devant une cour d'assises, lors d'une audience publique», a ajouté le responsable du CPCR, à l'origine du pourvoi en cassation au côté notamment de la Fédération internationale des droits de l'Homme (FIDH). Au terme d'une enquête de près de 20 ans nourrie par des centaines de témoignages, les juges d'instruction avaient estimé en 2015 que la passivité de Wenceslas Munyeshyaka face aux massacres ne pouvait suffire à l'accuser de «génocide» et à le juger devant une cour d'assises.

L'accusation des témoins la plus fréquente est «son absence de réaction lors de ces exactions» mais «peu de témoins» ont rapporté «une contribution active» aux intrusions meurtrières des miliciens hutus, avaient souligné les juges d'instruction pour justifier leur décision. A l'époque des massacres, Wenceslas Munyeshyaka officiait comme vicaire dans la paroisse de la Sainte-Famille, à Kigali, où des milliers de civils ont été accueillis. Dans son église, le prêtre circulait armé et protégé par un gilet pare-balles. Le génocide rwandais a fait selon l'ONU quelque 800.000 morts, principalement au sein de la minorité tutsi, entre avril et juillet 1994.

À lire aussi : Rwanda: un responsable d'un parti d'opposition poignardé à mort
par Taboola
Contenus Sponsorisés

REFERENCE:
https://www.lefigaro.fr/flash-actu/genocide-rwandais-la-cour-de-cassation-valide-le-non-lieu-pour-le-pretre-munyeshyaka-20191030
Répondre
H
Harakabaho ubutabera busesuye kuri buri muntu wese.
Bravooo!
V
VERITAS INFO ndagra ng nyisubize ku mutwe w'iyi nkuru .KAGAME ntabwo azitaba ubuzamanza bwa WATS UP ahubwo nayo azayiha andi mafarnga arenga amadolari ibihumbi 10.000 kugira ngo isura ye batayangiza!!! Muri iyi isi yacu niko bimeze ni corruption gusa gusa......!!!!!
Répondre
C
Nta gihugu ku isi kitaneka abakirwanya gikoresheje uburyo bwose bushoboka. Ikindi Kandi niba u Rwanda rukoresha Pegasus Koko nta gitangaza kirimo kuko ndabona ibihugu byinshi biyikoresha si u Rwanda rwonyine rero sinzi impamvu Veritasinfo yikoreye u Rwanda ngo ruzaregwa yari ikwiye kwikorera isi yose ahubwo kuko ntaho badakoresha Pegasus iyo bagize amahirwe yo kuyibona. U Rwanda rero ruzaneka abarurwanya Kandi bikomeje gutanga umusaruro mwiza utuma u Rwanda ubu rufite umutekano usesuye ndetse abarwanya u Rwanda bakaba bakomeje kubihomberamo cyane kuko ntanicyo basigaranye uretse umunwa wo kuvuga amazimwe nta kindi. Naho bariya bagiye gutera impuhwe Financial Times ngo baranetswe biriya ni ukwibonekeza, ziriya nzererezi se waba uzinekamo iki? Zifite iki? Birirwa birya bakimara bashakisha amaramuko ngo barabaneka? Ariko ye!!!. Nibihakirwe kuri whattsap company wenda yabaha utwo kurya bugacya Kabiri naho ubundi bariya si abo kunekwa ahubwo ni abo kujyanwa mu bigo ngororamuco nibyo bajyanamo abatekamutwe n'inzererezi.
Répondre
U
Kagome yavuze ngo hari umurongo utukura utarengwa kandi nyamara ariwe wivuga. Yaba igikoresho cya Mpatsibihugu ariko ntiyakwigereranya nabo ngo akore ibyo bakora, gusa ya kwigana bakamwihorera. Ntacyo mvuze uzarama azabibona. Icyakora ashobora gukora Hicker mumatelephone ya bavuga ikinyarwanda bo mu rwego rwo hasi, hari ahandi hahanda kandi haka umuriro nagerageza azashya kandi azumirwa.

Niba hari ababangamiwe no kubinjirira mumatelephone mushobora gukora protection zayo matelephone yanyu:
Gukora installation za protection: Hacker, Hiya, Robot blocker, block spam, blocker unwanted, etc...
Mumaze gukora installation, turn off, then turn on. Then you are protected for all.
Do not worry no more.
Répondre