Kuki WhatsApp iri kurega? Ubwo butasi bwakozwe no ku banyarwanda, Ese Kagame yiteguye kwitaba urukiko kuri iki kibazo ?
Hagati ya 2016 na 2018 ikigo kitwa Citizen Lab cyo muri Canada cyakoze ubushakashatsi kuri 'software' yitwa 'Pegasus' ikorwa na NSO Group, ibyabuvuyemo byatangajwe mu kwezi kwa munani 2018. Citizen Lab yavuze ko yasanze ubu butasi bukorwa ku banyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi, abanyamakuru, impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu, abunganizi mu mategeko…. Ikinyamakuru « Financial Times » uyu munsi [taliki ya 30/10/2019] cyatangaje ko cyaganiriye na bamwe mu bakozweho ubutasi bo mu bihugu binyuranye, harimo n'Abanyarwanda.
Ubwo butasi bukorwa bute?
Umuntu kanaka urwego rw'ubutasi rushakaho amakuru avuye kuri telephone ye, ikigo gikoresha 'Pegasus' gikora ibishoboka byose ku buryo iyi 'software' igera muri telephone ye. Ibyo bishoboka iyo nyiritelefone yitabye 'numero idasobanutse' cyangwa iyo akanze kuri 'link idasobanutse', biba bije kuri telephone ye. Iyo yitabye, cyangwa akanze kuri iyo 'link' ntacyo abona kidasanzwe, ahubwo aba akinguriye iyi 'pegasus' ikiyinjiza (install) muri telephone ye atabizi atanatanze uburenganzira nk'uko ubundi bigenda ku zindi 'softwares'.
« Citizen Lab » yavuze ko yasanze 'Pegasus' ya NSO Group ikoreshwa n'ibigo bikora ubutasi bigera kuri 36 mu bihugu 45 birimo; Algeria, Brazil, Canada, Cote d'Ivoire, Misiri, Ubufaransa, Ubugereki, Ubuhinde, Israel, Kenya, Mexico, Maroc, Palestine, Qatar, Rwanda, Saudi Arabia, Singapore, South Africa, Ubusuwisi, Togo, Tunisia, UAE, Uganda, UK, USA, Zambia n'ibindi…
'Pegasus' iyo igeze muri telephone itanga amakuru yose - ku byoherejwe na nyiri telephone ndetse n’ibintu bibitse muri telefone ye nka : Passwords (urufunguzo rw’ibanga), urutonde rwa contacts ze (amazina na nimero z’abantu afite muri telefone ye), gahunda ziri kuri kalindari ye, ubutumwa yandika n'ubwo yakira, amajwi mu gihe ahamagara cyangwa ahamagawe, n'ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga akoresha kuri telephone ye.
Facebook Inc ntiyabyihanganiye
Nyuma yo kubona ko hari ubutumwa bucishwa ku rubuga rwayo rwa WhatsApp bwohererezwa abantu runaka kugira ngo iriya 'software' ijye muri telephone zabo, ubu yareze kompanyi ya NSO Group ikora 'Pegasus'. Mu itangazo yahaye BBC, NSO Group ivuga ko "itemeranya n'ibirego by'uyu munsi kandi izabirwanya n'imbaraga nyinshi".
Iyi kompanyi ivuga ko icyo ikora gusa ari 'ugutanga serivisi z'ikoranabuhanga ku nzego z'ubutasi zemewe za leta n'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu kubafasha kurwanya iterabwoba n'ibyaha bikomeye".
Abanyarwanda byabayeho
Placide Kayumba umunyarwanda uba mu Bubiligi wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi FDU-Inkingi avuga ko yaburiwe na Citizen Lab ko telephone ye igenzurwa kuko yagezemo 'Pegasus'. Faustin Rukundo, Ntwali Frank, David Batenga, ni abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda babwiye ikinyamakuru Financial Times uko habayeho kugerageza kenshi ngo iyi 'pegasus' igere muri telephone zabo.
Bavuga ko ari ubutasi bw'u Rwanda bugamije gukurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi. NSO Group ivuga ko ikurikirana uko abakiriya bayo bakoresha serivisi ibaha kandi ikorana n'umukiriya iyo yemejwe na guverinoma ya Israel ndetse igasesa amasezerano n'abayikoresha nabi. Kuri guverinoma ya Israel 'pegasus' ni intwaro yifashishwa mu kwivuna abanzi bayo mu karere irimo nk'uko yagiye ibivuga mbere.
Aba banyarwanda bavuganye na Financial Times, bavuga ko ibikorwa by'ubutasi ku batavuga rumwe n'ubutegetsi, abanyamakuru n'abaharanira uburenganzira bwa muntu biba bigamije kubagirira nabi. Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Facebook Inc yavuze ko yashyizeho uburyo bwo kurinda abayikoresha kwakira 'links' cyangwa 'calls' zaba ari izigiye kwinjiza 'pegasus' muri telephone.
Kompanyi zinyuranye zikora 'operating systems' za telephone nka Apple zamaze gutangaza ibikorwa binyuranye byo kurinda abazikoresha ibi bikorwa. Nubwo bitizewe neza ko abayikora nabo batavuguruye uburyo bwo kuyigeza muri telefoni z’abo bashaka.
Source : BBC Gahuzamiryango