Rwanda: Intambara i Cyangugu, Paul Kagame ararwana na nde?
Amakuru "veritasinfo" icyesha radiyo y'abaturage ya Rusizi (Cyangugu) ndetse ayo makuru akaba ashimangirwa n'umusomyi wayo uri muri ako karere, aremeza ko ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 22/09/2019 mu masaha ya saa tatu n'igice z'umugoroba, abasilikare b'inkotanyi RDF barwanye bikomeye n'abantu bitwaje intwaro bataramenyekana. Imirwano ikaba yarabereye aho bita ku "Cyapa" mu murenge wa Nyakarenzo i Cyangugu.
Nk'uko amakuru yatanzwe na radiyo y'abaturage ya Rusizi abivuga, imirwano yabereye hafi y'inkambi y'abasilikare ba RDF bakambitse ku Cyapa mu murenge wa Nyakarenzo. Iyo mirwano yatangijwe n'abantu bitwaje intwaro batazwi barashe ikamyo yo mu bwoko bwa "scania" yari ku Cyapa hafi y'inkambi y'abasilikare b'inkotanyi muri uwo murenge. Ubwo imirwano ikarishye yahise itangira ihanganishije abasilikare b'inkotanyi n'abo bantu bari bitwaje intwaro; iyo mirwano yari irimo amasasu menshi yamaze igihe kingana n'iminota 20.
Abaturage bagize ubwoba bwinshi bitewe n'urusaku rukomeye rw'amasasu kuko muri iyo mirwano hakoreshejwemo ibisasu biturika byo mu bwoko bwa "grenade" byaterwaga n'abo bari bahanganye n'ingabo za RDF. Umukunzi wa "veritasinfo" uri muri ako karere yemeza ko abo bantu bitwaje intwaro bamaze kurasana n'ingabo z'inkotanyi za RDF bahise bigendera, akaba nta muntu wamenye aho barengeye! Mu gihe amasasu yarimo avuza ubuhuha ari menshi ,ingabo za RDF zavuzaga urusaku zivuga ngo: "paciko, paciko shaaaa!!!" Iyi mvugo y'inkotanyi ikaba ikoreshwa n'abantu bambaza ibigirwamana by'abahinde! Aho abahinde sibo basigaye batoza inkotanyi kurwana!
Umukunzi wa "veritasinfo" uri muri ako karere yemeza ko mbere y'uko iyi mirwano iba, abasilikare b'inkotanyi bari bamaze iminsi bongerwa umubare muri iyo nkambi kuburyo basa naho bari baziko hari igitero kizahagabwa. Kugeza ubu ntabwo abantu baramenya ibintu byaba byarangijwe n'iyi mirwano cyangwa se ngo hamenyekane umubare w'abantu bashoborara kuba barayiburiyemo ubuzima cyangwa ngo bayikomerekeremo. Amakuru "veritasinfo" yabonye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 23/09/2019; yemeza ko ingabo za RDF zababajwe cyane n'iyo mirwano yo mu murenge wa Nyakarenzo zikaba zarashe amasasu menshi cyane mu ishyamba rya Nyungwe mu gihe kingana n'iminota 30.
Ayo masasu akaba yarashwe n'inkotanyi muri gahunda yo kureba niba hari umusilikare wa FLN ushobora kwigaragaza kuko inkotanyi zikeka ko icyo gitero cyagabwe n'abasilikare ba FLN bagahita basubira mu birindiro byabo muri Nyungwe. " Veritasinfo" yavuganye n'umusilikare mukuru muri FLN imubaza niba ari FLN yagabye icyo gitero, ariko igisubizo yatanze ntabwo cyemeza cyangwa ngo gihakane niba ari FLN yagabye icyo gitero, yagize ati:
"Birazwi ko FLN ifite abasilikare muri kariya karere kose kegereye ishyamba rya Nyungwe; mu bikorwa byacu bya buri munsi, hari igihe dusakirana n'inkotanyi muri kariya karere tukarasana kuko twese tukarimo." Veritasinfo yamubajije niba ari FLN yagabye kiriya gitero, asubiza ko ntaburenganzira afite bwo gutangaza ayo makuru, ko hari urwego rubishinzwe muri MRCD rugomba kubitangaza. Yavuze ko amakuru y'iyo mirwano dushobora kuyabaza abaturage kuko bazi ingabo za FLN ziri muri ako karere.
"Veritasinfo" yabwiye uwo musilikare wa FLN ko mu Rwanda nta muturage wemerewe kuvuga amakuru nk'ayo ndetse n'itangazamakuru ryigenga rikaba ritemerewe gutangaza amakuru y'imirwano; yasubije ko iryo terabwoba bashyira kubaturage badashobora kurishyira ku isasu, ko amaherezo abantu bazatobora bakavuga kuri. Ku kibazo cy'uko Kagame yavuze ko abasilikare ba FLN i Cyangugu yabatoraguye, yasubije ko ayo ari amagambo ya Kagame kuko nta kindi yavuga, yagize ati:
"Turabizi neza ko inkotanyi ziri guhohotera abaturage cyane cyane urubyiruko ruri muri kariya karere kose kegereye ishyamba rya Nyungwe zikabeshya ko ari abarwanyi ba FLN zafashe, ibyo ariko ntibizaduca intege tuzakomeza kurwanya umwanzi kugeza tumutsinze burundu. Inkotanyi zananiwe kudukura muri kariya karere, natwe ntabwo turashobora kuzikuramo ariko amaherezo zizavamo; buri munsi duhora duteganamo imitego nubwo bitavugwa".
Mu cyumweru gishize Paul Kagame yavugiye imbere y'agatsiko k'abantu bacye b'intore za FPR ababwira ko abasore ba FLN i Cyangugu yarangije kubatoragura, none se ubu ari kurwana na nde? Niba inkotanyi zemera ko zatoraguye abasilikare ba FLN muri kariya karere, ni zibwire rubanda ko intambara zirimo zirwana muri kariya karere ari ikinamico ryo kwica abaturage bahatuye; ibyo nabyo akaba ari ibyaha by'intambara!
Veritasinfo.