Rwanda: Gucecekesha FLN ntibikabe!
Nyuma y'aho umwicanyi ruharwa Paul Kagame amaze kugera ku ntego ye yo gushimuta Major Callixte Nsabimana Sankara wari umwe mu bayobozi b'impuzamashyaka ya CNRD ndetse akaba n'umuvugizi w'ingabo zayo za FLN, amakuru agera kuri "veritasinfo" aremeza ko Paul Kagame ku giti cye ariwe uri gukorera iyicarubozo Callixte Sankara! Kubera ibitekerezo bye bishyigikiwe n'abantu benshi byatumye Callixte Sankara yamamara cyane bityo ishimutwa rye rikaba ryarababaje abantu batari bacye. Kubera ako kaga Callixte Sankara arimo, ikinyamakuru "ihame" cyasohoye inyandiko igira iti: "Aho FLN ntiyaba ikina n'umuriro itabizi ko ari umuriro?"
Nubwo iyo nyandiko iri muri icyo kinyamakuru ivugamo ijambo "umuriro" rikunze gukoreshwa na Kagame muri iki gihe arimo agenguruka igihugu cyose akoresha abaturage amanama y'iterabwoba no kwikangata, aho abwira abaturage ko u Rwanda yaruhinduye umuriro utazima azatwikisha abamurwanya bose n'abatavuga rumwe nawe; biragaragara ko uwanditse iyo nyandiko atari agamije kugusha mu byifuzo bya Kagame byo gucecekesha abantu biose batamuramya, ahubwo ubona ari inama yarimo guha abayobozi ba MRCD. Ku bwanjye mbona izo nama agira abayobozi ba MRCD n'abayoboke bayo ntazishyigikiye! Umwanditsi w'iyo nkuru avuga ko yaganiriye n'umudiplomate akaza kuvuga ku ifatwa rya Sankara, uwo mu diplomate akaba yaranenze Sankara ko yavugaga cyane birenze ibikenewe nk'umuntu uvugira rébellion (abivumbuye ku butegetsi).
Umwanditsi w'iyo nkuru avuga ko yaganiriye n'impuguke nyinshi akazigezaho impungenge z'uko Sankara arimo gukabya azenguruka ku maradiyo kuko yabonaga ari ugushyira ubuzima bwe mu kaga. Umwanditsi w'iyo nkuru kandi anenga uburyo abarwanyi ba FLN bari muri Nyungwe bafashe amashusho (vidéo) yabo bakayashyira kuri interineti; asanga ayo mashusho nta morale atanga kuko abaturage batagera kuri interineti ari benshi. Umwanditsi w'iyo nkuru asanga muri iki gihe ari ukwitondera interineti kuko abahanga bashobora gusesengura ariya mashusho bakamenya uwayatanze aho aherereye.
Nkuko habayeho radiyo "Muhabura", hakwiye gushingwa na "radiyo Nyungwe"!
Maze gusoma ibitekerezo biri muri iyo nkuru, nasanze ibitekerezo cyangwa se inama ziyitangwamo ntemeranya nazo, nkaba nasanze ari ngombwa ko nanjye mbagezaho uko ibintu mbibona maze buri wese mu bushishozi bwe akishakira umwanzuro. Mbere na mbere, namenyesha uwanditse iriya nkuru ko Major Callixte Sankara atafashwe na Kagame bitewe n'uko yavugiye ku maradiyo kuko hari n'abandi bantu benshi bafashwe n'inkotanyi za Kagame bagacibwa imitwe bakoherezwa mu kiyaga cya Rweru batarigeze bavugira kuri radiyo cyangwa se ngo bakoreshe interineti! Sankara yashimuswe nk'abandi banyarwanda bose Kagame ahora ashimuta akabica bitewe n'ibitekerezo byabo bidashyigikiye ubutegetsi bwa Kagame. Ahubwo byagoye Kagame guhita aniga Sankara kuko bitewe n'uko Sankara yavugiye ku maradiyo menshi ibitekerezo bye byatumye amenyekana kuburyo no guhisha ifatwa rye byagoranye cyane! Kugirango Kagame azice Sankara mu ibanga bizamugora!
Impamvu nyamukuru yatumye Sankara ashimutwa ni uko atari muri Nyungwe, aho yagombaga kuba afite uburinzi bw'ingabo ze. Kuba Sankara yarakoreye ingendo mu bihugu by'amahanga nk'umuntu usanzwe kandi umwicanyi Kagame yarimo kumuhigisha uruhindu, byatanze icyuho cy'ifatwa rye kuko ntacyo yari yumvikanyeho n'ibyo bihugu mu kubungabunga umutekano we. Iyo Sankara aguma muri Nyungwe ntabwo Kagame yari kumva ijwi rye kuri radiyo noneho yamenya ko ari muri Nyungwe agahita amufata! Sankara yazize kuba atari muri Nyungwe kuko abari muri Nyungwe bo birinze ubwabo! Aba FLN bari ku rugamba bagomba kumenya ko aribo ubwabo birindiye umutekano wabo, kubageraho bikaba bisaba ingufu kurusha umunyarwanda uri iburayi, kuko umwicanyi Kagame ashobora kugambana n'igihugu arimo bakamufata bakamugemura i Kigali aboheye amaboko imugongo!
Kurwanya ubutegetsi ukoresheje intwaro ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu gukora politiki (faire la guerre, c'est la façon de faire la politique autrement); iyo abantu bafashe intwaro bakarwanya ubutegetsi bagomba guhita bashyiraho n'uburyo bwo kugeza kuri rubanda ibitekerezo byabo bitumye bafata intwaro. Iyo abantu bafashe intwaro bakarwanya ubutegetsi buriho ntacyo bavuze barwanira bitwa amabandi cyangwa ibyihebe; ndatekereza ko iyo atariyo shusho FLN ishaka kugaragaza. Intambara y'amasasu buri gihe ijyana n'intambara y'itumanaho. Iyo abarwanya ubutegetsi bashoboye gutsinda intambara y'itumanaho n'ibitekerezo, urugamba rw'amasasu ruraborohera! Nta hantu na hamwe ku isi higeze habaho umutwe urwanya ubutegetsi ukoresheje intwaro gusa maze abawugize bakarwana nk'ibiragi! Niyo mpamvu mu mwaka w'1990 igihe inkotanyi zashozaga intambara ku Rwanda zahise zishinga radiyo ya Muhabura kugirango izifashe urugamba! Iyo radiyo niyo yakwizaga ibitekerezo n'imigabo n'imigambi y'inkotanyi. Muri icyo gihe Habyarimana yasabye abanyamerika gufunga radiyo Muhabura bamusubizako badashobora kubuza abantu kuvuga ibitekerezo byabo (droit d'expression), none muri iki gihe interineti yageze ku isi yose nibwo abantu barimo babwira FLN ngo niceceke ntiyigaragze kuri interineti kandi aribwo buryo bushya bugezweho mu itumanaho?
Muri iki gihe mu Rwanda hashyizweho itegeko rihana abanyamakuru batangaza amakuru yerekeranye n'intambara. Abanyarwanda bafite ubwoba budasanzwe ndetse n'urwicyekwe kuburyo ntamuturage ushobora gutinyuka kuvuga amakuru y'ibyo yabonye ku rugamba. Bariya basore bo muri FLN bafite imiryango n'inshuti mu nkambi z'abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi ariko cyane cyane mu mashyamba ya Congo; none se izo ngabo za FLN ziramutse zicecetse amakuru y'urugamba ziriho zategereza ko atangazwa n'inkotanyi bahanganye? Niba interineti itagera ku baturage yaba ari iyihe mpamvu ituma Kagame ahangayikishwa n'amakuru atangarizwa kuri interineti? Njye ahubwo nsanga MRCD iramutse ibishoboye ishobora gushyiraho "radiyo Nyungwe" igomba kujya igeza ku banyarwanda amakuru y'urugamba ahishwa na leta ya Kagame. Icyo nakongeraho ni uko abashinzwe itangazamakuru muri FLN bagomba kurindirwa umutekano n'ingabo zabo bakirinda gutembera mu bihugu by'amahanga kuko baba bashobora gushimutwa na Kigali ku buryo bworoshye, bagomba kuguma ahantu bizeye umutekano wabo!
Bariya basore ba FLN barwanira demokarasi, bakarwanira ukishyira ukizana no kutaniganwa ijambo, bagomba kuvuga ibitekerezo byabo bikagera kure hashoboka naho kugira ubwoba bagaceceka kuko aribyo Kagame yifuza bagomba kubitera utwatsi! Kagame yavuze ko inyandiko za Himbara zituma adatora udutotsi, ibiganiro binyura kuri interineti bikaba bimuhahamura naho amakuru anyuranye anyura ku maradiyo ari kuri interineti akaba atuma arwara mu nda! FLN iramutse ishyizeho radiyo, byahahamura Kagame kuko ntiyakohereza impapuro zo kuyifunga muri Nyungwe! Nduhungirehe yasabye abanyamerika gufunga radiyo "Itahuka" bamutera utwatsi; MRCD iramutse ishyizeho radiyo Nyungwe Kagame yakwiyambaza nde ngo ayimufungire? Inkotanyi zirabizi neza ko zatsinzwe urugamba rw'ibitekerezo akaba ariyo mpamvu zishaka gucecekesha buri wese ku mbaraga, ariko bitewe n'uko FLN yiyemeje gukoresha imbaraga z'amasasu igomba no gukoresha imbaraga z'ibitekerezo (itumanaho) maze Kagame n'inkotanyi bagatsindwa ruhenu!
Ibyo kuvuga ngo amashusho n'amajwi byerekana aho umuntu aherereye nta gitangaza kirimo, none se ko uburyo bw'ikorabuhanga buriho muri iki gihe bwerekana Kagame aho aba ari hose, bituma abamurwanya bamugeraho? Leta ya Kagame yakomeje guhisha ko iri mu mirwano muri Nyungwe ariko amakuru abasilikare ba FLN bagiye batanga bayanyujije kuri interneti yatumye ikinyoma cya Kigali cyo guhisha ko hari imirwano kiyoyoka! Ngizo imbaraga zikomeye FLN : Kudacecekeshwa na Kagame!
Umusomyi wa "veritasinfo"