icyemezo cya Petero Nkurunziza cyo kutaziyamamaza mu 2020, gitunguye abantu nk'icyo Zinedine Zidane yafashe yegura muri Real Madrid!

Publié le par veritas

Petero Nkurunziza akina politiki nk'uko akina umupira! We na Zidane bazajya mu mateka!

Petero Nkurunziza akina politiki nk'uko akina umupira! We na Zidane bazajya mu mateka!

Hashize icyumweru, ubwo umutoza w'ikipe y'umupira w'amaguru ya Real Madrid ariwe Zinedine Zidane afashe icyemezo gitunguranye imbere y'abanyamakuru kuwa kane taliki ya 31/05/2018, Kuri uwo munsi yatangaje ko yeguye ku mwanya wo gutoza iyo kipe! Nyamara Zinedine Zidane akaba ariwe mu toza wa mbere ku isi, watoje ikipe igatwara igikombe gikomeye cy'umupira w'amaguru i Burayi incuro 3 zikurikiranyije! Kuri uyu wa Kane taliki ya 07/06/2018, umukuru w'igihugu cy'Uburundi Pierre Nkurunziza nawe yafashe icyemezo cya tunguye benshi; mu ijambo yavuze ubwo yari amaze gushyira umukono no gutangaza itegeko nshinga rishya ry'igihugu cy'Uburundi! Muri Afurika Nkurunziza niwe ubaye Perezida wa mbere ukoresheje itora rya Kamarampaka ryo guhindura itegeko nshinga ryongerera ububasha umukuru w'igihugu, ku munsi wo kurishyiraho umukono, akaba aribwo avuga ko ataziyamamariza manda nshya yemerwa n'iryo tegeko! Ibigwi bya Zidane na Nkurunziza bikaba bizandikwa mu mateka!

Abantu benshi batunguwe n'icyemezo cya Nkurunziza cyo kutaziyamamaza mu mwaka w'2020, bamwe babifashe nk'ikinyoma cyane ko Paul Kagame yahakanye incuro zirenga 5 ko ataziyamamaza mu mwaka w'2017, ariko mu mayeri menshi agahindura itegeko nshinga, akiha manda idasobanutse kandi akabeshya amahanga ko abanyarwanda aribo bamusabye gukomeza kuyobora! Uko byagenda kose, abantu benshi batunguwe n'uko Nkurunziza yavuze ko ataziyamamaza. Mu ijambo yagejeje kubanyagihugu ari i Bugendana mu ntara ya Gitega; ubwo yari amaze gushyira umukono no gutangaza itegeko nshinga rishya ry'Uburundi, Nkurunziza yagize ati:

"Mubyumve neza, iri Bwirizanshingiro ntabwo ryateguriwe umukuru w'igihugu Nkurunziza nk'uko abanzi b'igihugu bari bamaze igihe babivuga. Iri Bwirizashingiro ryahinduwe ku neza, iteka,itekane n'akazoza keza k'Uburundi na beneburundi. Kubinyerekeye niyemeje kandi niteguriye neza n'umutimana wanjye wose n'ubwenge bwanjye bwose n'imbaraga zanjye zose ko nzashyigikira umukuru w'igihugu mushyashya tuzitorera mu mwaka w'2020. Ninabyo kandi niyemeje kuzabandanya ngendera mugukorera igihugu cyacu kugeza ku iherezo ryanjye hano kuri iyi isi".

Mu mwaka w'2015, Nkurunziza yatsinze amatora yo kuba umukuru w'igihugu kuri manda yakuruye impaka ndende muri politiki y'Uburundi. Kuva Nkurunziza yatorerwa iyo manda yahanganye n'imvururu zaterwaga n'abadashyigikiye ubutegetsi bwe ariko izo mvururu akaba yarashoboye kuzihosha. Nkurunziza yashoboye kandi no kuburizamo abashatse guhirika ubutegetsi bwe bakoresheje intwaro. Ibyo byose bikaba byarahaye Nkurunziza uburyo bwo kuvugurura inzego z'ubuyobozi bw'igihugu n'igisilkare , ndetse bituma ashobora no gutegura itegeko nshinga rishya rihuza amasezerano y'amahoro y'Arusha n'itegeko nshinga ryari risanzweho! Ibi byose byakorwaga mu nyungu zo gushimangira inzego zikomeye z'ubutegetsi bw'Uburundi abantu benshi bagatekereza ko ari Nkurunziza uri gutegura uburyo agomba kugundira ubutegetsi ubuziraherezo!

Icyemezo cya Nkurunziza cyo kutaziyamamaza mu mwaka w'2020 kikaba cyatunguye abantu benshi kuburyo umwe mubanyepolitiki batavuga rumwe na Nkurunziza atasobanukiwe impamvu Nkurunziza yakoze biriya byose none akaba avuze ko ataziyamamazaTwizereko Nkurunziza atazabeshya isi yose nka Paul Kagame, ahubwo  akazashyira mu bikorwa icyemezo yafashe cyo guteza imbere demokarasi y'Uburundi no gushimangira umuco mwiza wo gusimburana ku butegetsi mu mahoro!

veritasinfo.fr
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
5
• WiFi will be added to the network and team leaders in the factory will be issued with a WiFi enabled laptop.
Répondre
I
Nta na rimwe nkuru nziza aza va kubutegetsi. Na Putin yanze kubuvaho kubera ko yiyumvisha ko Ali we wenyine ushoboye. Noneho iyo ugeze mukarere , abantu babaye inyeshyamba kuva kubutegetsi ni nko gutegereza amahembe y'imbwa.
Uretse ko nta nicyo batwaye, nagira inama abantu barwanya aba ba dictat bekujya bakoresha sentiments iyo bigeze kuburundi. Nukuvuga ko imbonerakure ali abatagatifu Intore amashitani ? Abo batutsi mubona barwanya Fpr ubu nibo babohoje amazu nibintu amamodoka yabahutu igihe bahungaga, ibintu birahindutse benshi basubira mubuganda. Jye nali mu rwanda guhera juillet 1994.
Nta mututsi ukunda umuhutu, Ubu ahubwo impamvu bishyizemo Fpr nuko hali imyanya myiza abahutu bafite abo batutsi baba caders bakuru badafite. Ese mugira mu Burundi cndd ntikora neza neza nka Fpr ? Muzabimenye bose nibamwe. Ni abajura biba abaturage, barenganya abaturage.
Répondre
M
Ka Nkurumbi nubwo karimo kabeshya ariko nigashaka kazaveho ntacyo kagejeje ku Burundi. Convention Center kubatse mu Burundi se ? Kigeze kayobora umuryango w'ubumwe bwa Africa se? Kigeze gakandagiza uturenge twako mu nama y'ibihugu bikize ku isi se G7? Kigeze kagira indege zidatwarwa n' abapilote zikoreshwa mu buvuzi nk'uko ubu bimeze mu Rwanda se? Hari uruganda rukora imodoka za Volkswagen kigeze kazana mu Burundi se ? Ko wumva gakina umupira se Hari ikipe y'igihangange ku isi nka Arsenal yigeze yambara imyenda yanditseho visit Burundi? Hari ubwose nibura kigeze gateza imbere ubuhinzi n'ubworozi muri gahunda ya girinka murundi? Imbuto z'indobanure kigeze kageza ku barimyi mu Burundi se ngo bongere umusaruro ? Ubu abarundi barenda guhwana n'inzara kubera ko bajyaga baza gusonzocyera mu Rwanda none karababujije. Irushanwa rya CHAN harya ryigeze ribera mu Burundi? ariko nanjye ndasetsa hari ibibuga bizima kagira ryaberaho se? Si Stade za Nyakatsi nk'izahozeho cyera mu Rwanda ku bwa Habyalimana ubuyobozi bwiza butaragera mu Rwanda ngo buzivugurure buzihindure stade mpuzamahanga? Hari indege zizenguruka isi yose se kagejeje ku Burundi nk'uko ubu u Rwanda rusigaye rufite indege zitwara abagenzi ku isi yose zitwa Rwanda Air ? Ikawa y'u Burundi yigeze iba iya mbere ku isi nk'uko Ikawa y'u Rwanda yabaye iya mbere ku isi igahigika iya Brazil se ? Uretse kuba karagiye ku butegetsi ku ngufu kamaze kwica abarundi batabarika kugirango kigundirize ku butegetsi abacitse ku icumu bakagahungira mu bindi bihugu Hari ikindi kakoze? Uretse kwirirwa kitakuma ngo kazamesa u Rwanda kandi ari nko kubona ipusi ivuga ngo izarya ingwe Hari ikindi kazi? Uretse kwirirwa akina umupira atanawuzi imirambo y'abarundi igaramye mu muhanda Hari ikindi ashoboye ? Uretse kujya kubyina Kwasa Kwasa mu nsengero aryarya Imana ngo arayisenga ikindi azi ni iki? Kagame abanyarwanda bamusabye ko yongera akabayobora atorwa mu mahoro nta maraso amenetse nk'uko yamenetse i Burundi muri Congo no muri Kenya none ngo Nkurunziza? Ariko veritasinfo iransetsa, nta kindi kinyamakuru cyashyigikira Nkurumbi Petero uretse ikinyamakuru kidafite aho gishingiye nk'ikingiki.
Répondre
F
Turi mu BURUNDI kagame azibeshe tumumene umutwe
Répondre
G
Rwose ntimukayobye abantu. Muri iri jambo ntanahamwe avugako atazongera kwiyamamaza. Mujye mwumvisha amatwi nubwenge bwanyu nibwo muzaba abagabo. Mwimuhimbira. ati "ikiringo tuzacyubahiriza..... kandi azashyigikira uzatorwa". ngaho mumbwire aho bihuriye no kutongera kwiyamamaza
Répondre
F
NTA MISHINYIKO. FDLR yicaye mu BURUNDI. Harya kagome azadutsinda?
Répondre
I
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/clare-akamanzi-yahawe-impamyabumenyi-y-ikirenga-y-icyubahiro

Keretse icyo mudashaka. Polo ari guha le vrais mme we cadaux!!
Répondre
S
Mandela amaze gutorwa yahise avuga ko ataziyimamaza ubutaha ndetse ahita avuga ko ashyigikiye Thabo Mbeki kuko yifuza ko ariwe uzamusimbura. Turi muri 2018, kandi amatora azaba muri 2020 (mu myaka ibili).

Nimba Nkurunziza koko ashaka kwuvaho agomba gukora ko hadasigara vide maze akatubwira umuntu ashaka ko azamusimbura. Nagire ubutwarim atubwire ati njye nifuza ko Ishyaka ryanjye rizashyigikira kanaka. Icyo gihe nzahita nemera ko ibyo afvuga abishaka koko. Ariko imyaka 2 ntabwo ari myinshi, abarundi aho kugwa mu mutego wa Bagashakabuhake bashaka gufatanya na Génocideur Kagame bagateza indi Génocide iBurundi bari bakwiye kurindira iyo myaka 2... Qui sait mu myaka 2 Kagame wenda azaba atakiriho!
Répondre
T
UREKE URIYA MWICANYI - IBANDI BUTWI.
Abarundi mugire amahoro
Répondre
K
Kagame yigeze abwira umunyamakuru ati urambona nk'umuntu ushobora kwiyamamariza mandat ya gatatu? Nyuma se byagenze bite?Macron kumuvana i ruhande MUSHIKIWABO ni kumutsinda igitego cy'umutwe. Mushikiwabo niwe utekerereza Kagame, akabikora amwizeza ko ibyo akora ari byo Kagame ashaka.Ndatekereza ko Mushikiwabo atazasimburwa na Nduhungirehe kuko adafite ubushobozi nk'u bwa MUSHIKIWABO. Nkurunziza tumutegereze muri 2020 ariko hagati aho atsinze uwahoze ari munywanyi we igitego cy'umutwe.Nyamara muri aka karere haranuka urunturuntu kubera amabuye y'agaciro.
Répondre
J
Isi niboneko abarundi atarabo gushira mundansa, kuvakera uburundi bwamnye bugendera kuri politike bwishangije atari politike yagatirano duhabwa nababanyi canke nabakoroni. Nibaboneko democrasi twarondera twayirondera dufise impamvu kandi tuyinyotewe.

Abarivuze nibaryumeko, kagame turamuteye igitego. azasubire twamubwiye kuvakera ko uburundi atari Congo, haba muri politike canke kumsasu , niyumirwe rero.
Répondre
K
Nkurunziza c'est un homme des valeurs, il a toujours surpris tout le monde. Considéré comme "faible", il a pu bouter dehors tous ses enemis y compris son voisin du nord.
Répondre
M
Niba bene sebahinzi bagumye gusinzira bapfa ibyo badafite bamenye ko Gitimujisho ashobora gusimvuzwa King Emmanuel Bushayija ingoma ikava mu bega izajya mubanyiginya ibindi ni amateka.
otherwise Gitimujisho manda yahawe yararangiye cyera niyo mpanvu ari kwiruka ajya Gusaba abo yimye I Paris.
Burya kutiga biragatsindwa! !!!!
Ukuntu yatutse France akayandagaza akibagirwa ko France yishe Kadaffi ibisanzwe na USA.
none abonye USA ishyize ikibazo cya Congo mumaboko ya France ati ngarutse kugifaransa ngombe nyobore Francophonie
Habyara yapfuye kagabo adasabikuza abo yimye, adahuzaguritse.
Nta Muzungu wigeze amureba mubwonko nkuko gitimujisho bamuzunguza.
Répondre
M
Ntakundi Nkurunziza yatsinda gitimujisho usibye kumwandagaza.
Gitimujisho azava ho kubufindo kuburyo twe Rubanda rwa giseseka tuzamenya ko yapfuye hashize 2 semaines (two weeks )
Azasimbuzwa umuntu w'ikimanuka umeze nka Ahmed Karzai muri Afghanistan. kuburyo ba Rukokoma nibatihuta ngo bunge opposition bazarira ayo kwarika.
Gitimujisho amaze imyaka itatu asezerewe ariko yanze guha undi mututsi ubutegetsi nkuko yabisabwe.
ubwo rero Yajyaga Congo or not azapfa nkuko yishe uwo yateye igishirira
Répondre
M
Gitimujisho nta mahitamo afite usibye gupfa arwana.
Ntashobora gutanga ubutegetsi kabone nubwo yabuha Kabarebe
Répondre
B
A la tentation ridicule, antidémocratique et politiquement dangereuse récemment exprimée publiquement de vouloir s'éterniser au pouvoir jusqu'en 2034 comme son voisin-ennemi-compère du Rwanda, le président Pierre Nkurunziza vient de privilégier la raison et le bon sens démocratique en renonçant à se faire élire en 2020.
Un exemple très édifiant qui pourrait inspirer le dictateur- président Paul Kagame et son système FPR qui ont jeté à la poubelle le principe sacro-saint de l' ALTERNANCE DEMOCRATIQUE.
Répondre
M
Ubu gitimujisho agiye guhura n'ingorane kuko yabwiye ba Rusahuzi ko Nkurunziza ari kugundira ubutegetsi yigizayo abatutsi none arasezeye.
Gitimujisho we arabigenza ate?
Ejobundi yakoze Inama n'ibyegera bye abibwira amagambo akarishye ateye ubwoba ko ubutegetsi bashobora kububura.
Veritasinfo.fr niyatohoze neza itubwire icyo yabwiye abantu be kandi byabaye avuye kwa Macro.
Macron yamubwiye iki cyamuteye ubwoba?
Abazungu ni babi Gitimujisho yibwiye ko Macron ari umwana azahenda yibagirwa ko muri illuminati nta mwana ubamo.
Ngaho nawe nasezere muri 2020 cg bamutere igishirira mu mibyuko y'amasaka! !!!!
Répondre
M
Nkurunziza ntashaka gupfa. ari kwima umwanzi urwitwazo.
Naho gitimujisho afite ubwoba byinshi ngo azapfa arwana.
Amaherezo yabanyagitu buri gihe ni mabi
Répondre
M
Burya rero, mbabwize ukuli kuko nibibigaragara mu Rwanda . Nabonye ko nta musivile ukorana n'abasoda. Abifuza kubimenya mwibuke Sendashonga washongeye Nairobi kubera Fpr , ingabire victoire washongeye 1930 kubera Fdlr, bariya ba RNC bishongora kumulindi . Abifuza impinduka nababwira iki ? Mube nka rukokoma cg se Gasana....
Répondre
R
Icyo kagome ashaka n'ubwami bw'abega na nkuru nziza n'uko kuko aba Hutu nta bwamu bigeze . Bite basore. Bose baramya Putin. Tubihorere aza bakiza ubateranya abigwemo.
Répondre
R
Erega abahutu mu Rwanda dukure amerwe mwisaho
Nkabatutsi baba urundi. Finished.
Répondre
R
Reka sha na Petero nkuru nziza, pilato kagame, bose bazahurira kwa rusufero rusiya Putine
Répondre
R
Yamenerahe se ko nzi ko abarundi badashobotse? Sha naha Europe mbona abarundi Ali abasongarere
Répondre
R
Igitangaje se kirihehe? Kuli cnddfdd umuhutu abaye perezida iminsi yose kugeza yesu agarutse, mugabo ivyo bibaye. Nta ngorane. Vyose nakavubu
Répondre
D
Nta gushikanya Nkurunziza yavuze ko ataziyamamaza mu mwaka w’2020! Abumva igifaransa babisoma neza muri iyi nkuru ya RFI:

Au Burundi, le président Pierre Nkurunziza a promulgué ce jeudi matin la nouvelle Constitution, un texte très controversé. Mais dans le même temps, grosse surprise, le chef de l'Etat a annoncé qu'il ne se représenterait pas en 2020.

Le président Pierre Nkurunziza vient de surprendre tout son monde en annonçant qu'il ne sera pas candidat à la présidentielle de 2020, dans un discours à la nation prononcé à Bugendana, dans le centre du pays. Une allocution qu’il a effectuée juste après avoir promulgué la nouvelle Constitution du Burundi, controversée, dans son palais de Gitega.

Pourtant, la nouvelle Constitution, qui a été adoptée par référendum le 17 mai dernier, lui offrait la possibilité de briguer deux nouveaux mandats de sept ans chacun. C'est-à-dire de rester au pouvoir jusqu'en 2034. Aujourd’hui, Pierre Nkurunziza dit qu'il n'en sera rien.

Et pour se justifier, il a expliqué qu'il avait juré lors de sa prestation de serment en 2015, lorsqu'il a entamé son troisième mandat selon l'opposition, le deuxième selon son camp, que c’était son dernier mandat. Pierre Nkurunziza parle également de ses valeurs d'homme et de militant du parti CNDD-FDD : « Au Burundi, un homme se retourne dans son lit, et pas dans sa parole ». Il assure donc que la nouvelle Constitution « n'a pas été taillée à sa mesure comme le disent ses ennemis à longueur de journée » et il jure qu'il soutiendra « de toutes ses forces, de toute son intelligence » celui qui sera élu en 2020.

Il n'y a pas encore eu de réaction officielle. Au Burundi, tout le monde est encore sous le choc. Sur Twitter, un opposant a salué « un bon coup politique », et il lui a donné rendez-vous en 2020, en rappelant que plusieurs chefs d'Etat africains n'ont pas hésité à revenir sur leur parole.
Répondre
M
Nkurunziza tumushimiye umutima mwiza afite wo gukunda Imana nigihugu cye, ntabwo ibyo avuze arukubeshya. Kandi yisubiye akazakina ikinamico ry`ibiseke nka Kagame yaba akoze ikosa rikomeye cyane muri politic, kuko amahanga yose yaramaze kwemera yuko ashaka kuzaba umwami; ntabwo yabivuguruza kandi ngo azongere abigarukeho (umugabo ahindukira muburiri ariko ntahindukira kwijambo)

Abantu baribamaze kwishiramo yuko yashatse kuguma kubutegetse, ntabwo rero yakongera ngo avuge ngo abaturage bavuze yuko ariwe kamara. Ngo avuge ngo: atariho ntabwo inka zakamwa cyangwa ngo imvura ingwe mu Burundi, nkuko Kagame yabeshye. Umuyobozi mwiza nuzi gutegura abazamusimbura igihe arangije manda.
Répondre
B
Sinzi niba nasomye neza. Ariko ngo yavuzeko: Iryo bwirizashingiro ritamushyiriweho nka Nkurunziza (nibyo, kuko ryashyiriweho uwo ariwe wese wazatorerwa kuyobora u Burundi), kandi ko yiyemeje kuzashyigikira n'ubwenge bwe bwose, n'imbaraga........umukuru w'igihugu abarundi bazitorera. Kereka niba hari igice kindi cy'ijambo rye mutaduhaye, aho abivuga neza, ariko, nifashishije ibyanditse aha, NTAHO YIGEZE AVUGAKO WE ATAZONGERA KWIYAMAMAZA.
Twibukiranyeko ajya gufata indi mandat, iyo bamwe bise iya 3, ubusobanuro byahabwaga ni uko mandat ya mbere atari yatowe n'abaturage bose, ahubwo yari yatowe n'abashingamateka.
Nonese, kuvugako azashyigikira uwo abarundi bazatora, bivuzeko atari we bazatora? Kuvugako itegeko ritamushyiriweho, ni ukuvugako ashobora kudatorwa, cyangwa se iryo bwirizashingiro rikazakomeza gushyirwa mungiro na nyuma ya Nkurunziza.
Ubanza abantu bari kumutwerera ibyo atavuze, cyangwa nkaba mmaze kwibagirwa ikirundi-kinyarwanda. Uwaba abona neza aho yabivuze, yatubwira
Répondre
B
Tuzabibara tubibonye
Répondre
K
Nimureke kuyovya abantu. Le candidat de CNDD-FDD pour l'élection de 2020 n'est pas Nkurunziza. C'est tout!