Rwanda: «Amnesty International» irasaba leta ya Paul Kagame gutanga amakuru y’ukuri ku inyerezwa rya Madame Illuminée Iragena!
Kunyereza abantu ni kimwe mu byaha bikomeye biri mu rwego rumwe na jenoside. Kunyereza abantu, gucuruza abantu, gusambanya abana, gushyira abana mu gisilikare… ni ibyaha bihanwa n’umuryango mpuzamahanga. Icyaha cyo « kunyereza abantu » gikunda gukorwa n’imitwe ikora ibikorwa by’iterabwo igamije kwaka amafaranga imiryango yabo cyangwa leta z’ibihugu, kugira ngo ibone ubushobozi bwo gukomeza gukora ibyo bikorwa bibi. Kugeza ubu, ku isi yose, leta ishinjwa n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bwa muntu, icyaha cyo «kunyereza abantu»; ni Leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame. Ubutegetsi bwa FPR-Kagame bukaba bunyereza abanyarwanda cyangwa abanyamahanga buketseho ibitekerezo binenga imikorere mibi yabwo. Abenshi muri abo bantu bagiye byanyerezwa n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, bakaba baragiye bicwa, imirambo yabo igatwikwa cyangwa se ikajugunywa mu kiyaga cya Rweru. Kubw’amahirwe hari abantu babaga banyerejwe n’izo nzego bakaza kugaragara ko bakiriho, mu gihe imiryango mpuzamahanga yabaga yabishyizemo imbaraga nyinshi zo kubashakisha mu ikubitiro !
Mu itangazo umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburenganzira bwa muntu «Amnesty international» washyize ahagaragara, urasaba abategetsi b’u Rwanda gukora ibishoboka byose bakagaragaza ukuri kwerekana uko byagendekeye Madame Illuminée Iragena; uwo mudame akaba yari umuganga ndetse n’impirimbanyi ya demokarasi, ariko hakaba hashize umwaka wose yaraburiwe irengero mu buryo buteye amakenga ; kuko yanyerejwe taliki ya 26 Werurwe nk’uko byemezwa n’Amnesty International. Madame Illuminée Iragena wari umuganga ndetse akaba n’umuyoboke w’imena w’ishyaka FDU Inkingi yanyerejwe ku italiki ya 26 Werurwe 2016 ubwo yari mu nzira yerekeza ku kazi aho yakoraga ku ivuriro y’umwami Fayçal (Roi Fayçal) riherereye mu mujyi wa Kigali.
Umuryango « Amnesty International » wemeza ko ufite amakuru aturuka mu bantu ba hafi yemeza ko Madame Illuminée Iragena yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo aho yari afungiye bikamuvurimo urupfu; ariko Amnesty ivugako nta makuru yatanzwe n’ubuyobozi nyirizina yemeza uko Madame Iragena yishwe ; ibi bikaba bivugwa na Madame Sarah Jackson, umuyobozi wungirije mu ishami rya Amnesty International muri Afurika y’Uburasirazuba, Ihembe ry’Afurika no mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari. Madame Sarah agira ati : «murumva ko icyo ari ikintu gikomeye, haba ku muryango we no ku nshuti ze, kuba abo bose batazi urupfu Illuminée yishwe. Dore umwaka urashize, tubwira abayobozi b’u Rwanda kuvugisha ukuri ku inyerezwa rya Illuminée, ariko abo bayobozi bakicecekera ».
Umuryango wa Illuminée Iragena wiyambaje igipolisi cy’u Rwanda kuva akinyerezwa ariko nticyagira icyo gikora. Bitewe no kwica amatwi kw’abayobozi b’u Rwanda kuri iryo nyerezwa rya Illuminée, umuryango wa Amnesty International, ufatanyije n’indi miryango irengera ikiremwa muntu, basabye abategetsi b’u Rwanda kugira icyo bakora kuri iryo nyerezwa rya Illuminée, ariko ubusabe bw’iyo miryango nta gaciro bwahawe na leta ya Paul Kagame. Kugeza muri uku kwezi Amnesty isohoreyemo itangazo, ntabwo leta y’u Rwanda irasubiza niba ifunze Illuminée Iragena cyangwa se niba itamufunze! Niba Madame Illuminée afunze kandi, umuryango «Amnesty» urasaba leta ya Paul Kagame guhita igaragaza aho afungiye kandi agashyikirizwa ubutabera cyangwa se agafungurwa. Niba kandi Madame Illuminée yarapfuye, Amnesty irasaba leta ya Paul Kagame gukoresha iperereza ryihutirwa rigomba kugaragaza neza uburyo yishwe, kandi imyanzuro y’iryo perereza ikagezwa kuri rubanda.
Leta y’u Rwanda igomba gutangaza amakuru yose aba yavuye mu iperereza ryakozwe ku inyerezwa ry’abantu cyangwa se igashyira ahagaragara icyemezo cyose yafashe cyerekana aho Madame Illuminée aherereye. Mu mwaka w’2008, Madame Illuminéee Iragena yiyamamaje mu itorwa ry’abadepite mu Rwanda ari umuyoboke w’ishyaka ry’imibereho myiza y’abaturage rya PSD. Umugabo we Bwana Martin Ntavuka, yigeze kuba umuyobozi w’ishyaka rya FDU Inkingi mu mujyi wa Kigali. Kubera impamvu za politiki, leta ya Paul Kagame yabanje gufunga Madame Illuminée Iragena hamwe n’umugabo we Martin Ntavuka, nyuma baza kurekurwa. Undi muyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi Madame Léonille Gasengayire nawe yanyerejwe umunsi umwe na Madame Illuminée Iragena ku italiki ya 26 Werurwe 2016; Kubw’amahirwe Léonille Gasengayire yaje gufungurwa nyuma y’iminsi 3 ararekurwa. Mu kwezi kwa Kanama 2016 Madame Léonille Gasengayire yongeye gufungwa ashinjwa icyaha cyo kugumura abaturage, akaba yararekuwe n’urukiko ku italiki ya 23 Werurwe 2017.
Abo Badame bombi, Illuminée Iragena na Léonille Gasengayire bakundaga kugemurira Madame Victoire Ingabire umuyobozi wa FDU Inkingi aho afungiye muri Gereza. Madame Victoire Ingabire akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kubera ko yashatse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu; Leta ya Paul Kagame ikaba yarahise imuhimbira ibyaha byo kwanga umukuru w’igihugu, gushinga umutwe wa gisilikare no gupfobya jenoside yo mu Rwanda yabaye mu mwaka w’1994. Umuyobozi w’Amnesty Madame Sarah Jackson yagize ati : «muri iyi minsi hagiye hagaragara umubare mu nini w’abantu banyerezwa, ibyo bikaba birushijeho gutera impungenge cyane cyane muri iki gihe hategurwa itora rya perezida wa Repubulika riteganyijwe muri Kanama 2017. Kuba abategetsi b’u Rwanda birengagiza ibikorwa byo kunyereza abantu ntibagire icyo babikoraho, nabyo biteye impungenge cyane cyane k’ubuzima bw’abanyepolitiki batavuga rumwe na leta ya Paul Kagame ».
Andi makuru y’inyongera
Madame Illuminée Iragena abarirwa mu bandi bantu benshi banyerejwe : Ingero zitangwa ni nka Violette Uwamahoro washakanye n’umugabo ushinjwa kuba umuyoboke wa RNC, Violette akaba yaranyerejwe ku italiki ya 14 Gashyantare 2017 ; ku gitutu cya leta y’Ubwongereza, Leta ya Paul Kagame ikaba yaremeye ko ariyo yanyereje Madame Violette Uwamahoro nyuma y’ibyumweru 2 byose ashakishwa kandi iyo leta yari yarahakanye ko itazi aho aherereye. Bwana John Ndabarasa wari umunyamakuru kuri radiyo, yanyerejwe kuva taliki ya 7 kanama 2016, yongera kuboneka ku italiki ya 6 Werurwe 2017, leta ya Kagame ikaba yaramubujije kuvuga aho yari afungiye!
Jean damascène Munyeshyaka, wari umunyamabanga mukuru w’ishyaka ryita ku bidukikije mu Rwanda, akaba yari ashinzwe imikorere y’inzego z’iryo shyaka, yanyerejwe ku italiki ya 27 Nyakanga 2014, Kugeza ubu nta muntu numwe uzi uko byamugendekeye. Nyamara, leta ya Paul Kagame yiyemeje gushyiraho «urwego rudasanzwe rwa polisi» rushinzwe gukora amaperereza kuri iryo nyerezwa ry’abantu, ariko kugeza ubu urwo rwego nta mategeko arushyiraho rufite agaragaza imikorere yarwo izwi ! Ese dukurikije iyi mikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’inyerezwa rya hato na hato ry’abantu banyuranye, abanyarwanda bashobora gukomeza gutera interuro ivuga ngo «ibyiza biri imbere ?»