Umwami mushya w'u Rwanda yitwa BUSHAYIJA naho izina ry'ubwami akaba ari Yuhi VI nk'uko byemejwe n'abiru!
Amakuru y'ubwami mu Rwanda akomeje kuba amayobera! Kuva aho umwami Kigeli V Ndahindurwa atangiye, abanyarwanda bakomeje kugezwaho amakuru yuzuye urujijo kubyerekeranye n'iherezo ry'ubwami mu Rwanda! Abanyarwanda benshi bari bamaze iminsi batangaza ko iby'ingoma y'ubwami mu Rwanda birangiye ! Byahumiye ku ishongo aho umugogo w'umwami Kigeli V Ndahindurwa ugerejwe mu Rwanda kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Mutarama 2017 Nk'uko byemejwe n'urukiko rwa Leta Zunze ubumwe z'Amerika!
Umugogo w'umwami Kigeli ukaba wagejejwe mu Rwanda mu buryo bw'ibanga, nta banyarwanda baje kuwakira nk'uko byari byitezwe na benshi ndetse nta n'umuntu numwe wo mu muryango we wakojeje ikirenge ku kibuga cy'indege i Kanombe ngo yakire uwo mugogo; ibyo bimeze gutyo, mu gihe inama y'abagize umuryango w'umwami Kigeli yasabaga ko umugogo uzanwa mu Rwanda yari yitabiriwe n'abantu benshi! Ese abo bantu bagiye he? Ikindi gitangaje ni uko abiru b'ingoba y'ubwami bamaze gushyiraho undi mwami usimbura Kigeli, akaba yitwa Yuhi VI Bushayija!
Amateka y'ubwami mu Rwanda avuga ko abiru bashyiraho undi mwami mu gihe umugogo w'umwami wari uriho uba umaze gutabarizwa, none abiru bashyizeho undi umwami ku munsi umugogo wa Kigeli wageze i Kigali! None se abiru baba barafashe ko kugeza umugogo wa Kigeli mu Rwanda bisobanura ko wamaze kugera mu mva? Igisubizo tuzagihabwa n'abiru.
Dore uko itangazo ry'abiru risobanura umwami mushya wimitswe mu Rwanda: