RDC-Uvira :Abasilikre 5 b’Uburundi biciwe mu mirwano yabahuje n’ingabo za Congo FARDC !

Publié le par veritas

Ingabo z'Uburundi ku butaka bwa Congo

Ingabo z'Uburundi ku butaka bwa Congo

Amakuru « veritasinfo » ikesha radiyo «Okapi» iri muri Congo, aremeza ko kuwa gatatu taliki ya 21 Ukuboza 2016 hari imirwano ikomeye cyane yahuje ingabo za Congo FARDC n’ingabo z’igihugu cy’Uburundi ; abasilikare b’Uburundi bambutse umupaka bagaba igitero ku butaka bwa Congo; ayo makuru y’imirwano radiyo « Okapi » ikaba iyakesha abasilikare b’umutwe wa 3305 w’ingabo za Congo FARDC bahanganye n’icyo gitero cy’ingabo z’Uburundi. Izo ngabo za Congo zemeza ko iyo mirwano yahitanye abasilikare 5 b’igihugu cy’Uburundi naho umusilikare umwe wa Congo ndetse n’umusivili umwe barakomereka.

Umwe mubasilikare ba Congo aremeza ko iyo mirambo y’abasilikare batanu iri mu nzu y’uburuhukiro y’ibitaro bya Uvira (Hôpital Général d’Uvira), ari iy’abasilikare b’igihugu cy’Uburundi. Imirambo y’abo basilikare yari yambaye imyenda y’ingabo z’igihugu cy’Uburundi nk’uko byemezwa n’ingabo z’igihugu cya Congo FARDC. Amakuru atangwa n’abaturage batuye mu gace kitwa Kiliba (Uvira) bemeza ko abasilikare b’igihugu cy’Uburundi bafashe abaturage batuye muri ako karere, babategeka ku ngufu guheka abasilikare b’igihugu cy’Uburundi 12 bari bamaze gukomerekera muri iyo mirwano babajyana i Burundi!

Amakuru atangwa n’ingabo za Congo FARDC zari muri iyo mirwano, yemeza ko ingabo z’Uburundi zambutse umupaka zinjira ku butaka bw’igihugu cya Congo mu gikorwa cyo guhiga ingabo z’umutwe wa FNL utavuga rumwe na leta  y’Uburundi, abarwanyi ba FNL bakaba bayobowe na Gén.Aloys Nzabampema. Ingabo z’Uburundi zinjiye ku butaka bwa Congo zizengurutse umupaka uhuza ibihugu byombi, zinjirira ahitwa Vugizo iherereye mu karere ka Kiliba kubilometero 10 gusa uvuye mu mujyi wa Uvira.

Ingabo za Congo zemeza ko abarwanyi ba FNL basakiranye n’ingabo z’Uburundi zari zibagabyeho igitero, imirwano yarakomeye biba ngombwa ko ingabo z’Uburundi zisubira inyuma ; mu gihe izo ngabo z’Uburundi zahungaga nibwo zasakiranye n’ingabo za Congo FARDC umutwe wa 3305 bituma ingabo z’Uburundi zihatakariza abasilikare 5. Ingabo za Congo zisanga ingabo z’Uburundi zariyemeje kugaba igitero ku butaka bwa Congo kuko zibwiraga ko igihugu cya Congo kitarinzwe bitewe n’ibibazo bya politiki biri i Kinshasa.

Kugeza ubu twandika iyi nkuru, ingabo za Congo zicunze ku buryo bukomeye umupaka uhuza Congo n’Uburundi zirebana ku rundi ruhande n’ingabo z’Uburundi nazo zicunze umupaka w’icyo gihugu na Congo; ariko nta musilikare numwe kuri izo mpande zombi uri gushotora undi.

Source : Radio Okapi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Abarundi mukubite Haduii sana muzimene umutwe. Ndetse nibinyita byazo byose mubice cg mubitwike. Imbwa mujeli muzimene amajigo sanaaaaa!!!!! Maze bizace aho byagaciye. Iyo misega gusa.
Répondre
P
Paul kagame ati :2017 muzamvanaho munyuze mu zihe nzira
https://www.youtube.com/watch?v=2tK1I6S-yuo
Répondre
K
murebe niba atari inyenzi zirikwinjira zigatangira kubeshyera abarundi ! kuko ziriya mbwa ntakindi zizi uretse kwica gusahura ... bref gukora ikibi !
Répondre
K
aya makuru ntahandi bayavuze uretse hano kuri veritas ! narebye kuri site ya radio okapi ntayo nahabonye !!!
amakuru dusanga kuri uvira online avuga "Affrontement entre Forces Armés de la République Démocratique du Congo et des éléments en arme venant du Burundi voisin non encore identifiés à Kiliba ONDS ce mercredi. Bilan de cette opération fait état de 4 assaillants tués, et quatre autre arrêtés, ainsi qu’un élément FARDC blessé. Information donnée par la source militaires du régiment FARDC…"
mujye mubanza gutohoza ibyo mwandika !!!
Répondre
M
Uburundi buri mu bihe bikomeye by'amikoro kubera akato burimo kuva 2015 kuburyo ntakundi bwazanzamuka butagerageje kwinjira muri Congo gushakayo amabuye y'agaciro nkuko Urwanda rwagiye rubigenza.
Gusa ku burundi bwo biragoye kuko amahanga yabuhaye akato ndetse akaba akurikiranira hafi abategetsi b'uburundi, bivuzeko igihe bwashwana na Congo ryaba iherezo kuri CNDD FDD cyane ko Nzabampema na FNL ye badashobora kubemerera gushyira hamwe.

Reka dukurikire umukino
Répondre
U
Ingabo z'Uburundi zatangiye imyitozo yuko intambara imera se? Nibarebe neza ingabo za kagome zitabaca inyuma zikabahuranya bahugiye kureba muri Congo kur NFL na FARDC gusa. Mbese ubundi nikuki batinya ingabo za kagome bagatinyuka ingabo za Congo? None nazo zibagaritsemo ingaga. Ahaaa!!!! Uwataye abasazi muri afrika yibiyaga bigali yaragakoze. Amaherezo mbona afrika yibiyaga bigali izaba umuyonga mba Ndoga Rukara rwa Bishingwe.
Répondre
M
Abarundi mubaveho,bazi ibyo bakora. Ukeka se ko batazi aho umwanzi aturuka? Ntabwo ali nkababandi biyicaliraga,bakinywera byeri gusa,bategereje ko bazaterwa gusa!