RDC-Uvira :Abasilikre 5 b’Uburundi biciwe mu mirwano yabahuje n’ingabo za Congo FARDC !
Amakuru « veritasinfo » ikesha radiyo «Okapi» iri muri Congo, aremeza ko kuwa gatatu taliki ya 21 Ukuboza 2016 hari imirwano ikomeye cyane yahuje ingabo za Congo FARDC n’ingabo z’igihugu cy’Uburundi ; abasilikare b’Uburundi bambutse umupaka bagaba igitero ku butaka bwa Congo; ayo makuru y’imirwano radiyo « Okapi » ikaba iyakesha abasilikare b’umutwe wa 3305 w’ingabo za Congo FARDC bahanganye n’icyo gitero cy’ingabo z’Uburundi. Izo ngabo za Congo zemeza ko iyo mirwano yahitanye abasilikare 5 b’igihugu cy’Uburundi naho umusilikare umwe wa Congo ndetse n’umusivili umwe barakomereka.
Umwe mubasilikare ba Congo aremeza ko iyo mirambo y’abasilikare batanu iri mu nzu y’uburuhukiro y’ibitaro bya Uvira (Hôpital Général d’Uvira), ari iy’abasilikare b’igihugu cy’Uburundi. Imirambo y’abo basilikare yari yambaye imyenda y’ingabo z’igihugu cy’Uburundi nk’uko byemezwa n’ingabo z’igihugu cya Congo FARDC. Amakuru atangwa n’abaturage batuye mu gace kitwa Kiliba (Uvira) bemeza ko abasilikare b’igihugu cy’Uburundi bafashe abaturage batuye muri ako karere, babategeka ku ngufu guheka abasilikare b’igihugu cy’Uburundi 12 bari bamaze gukomerekera muri iyo mirwano babajyana i Burundi!
Amakuru atangwa n’ingabo za Congo FARDC zari muri iyo mirwano, yemeza ko ingabo z’Uburundi zambutse umupaka zinjira ku butaka bw’igihugu cya Congo mu gikorwa cyo guhiga ingabo z’umutwe wa FNL utavuga rumwe na leta y’Uburundi, abarwanyi ba FNL bakaba bayobowe na Gén.Aloys Nzabampema. Ingabo z’Uburundi zinjiye ku butaka bwa Congo zizengurutse umupaka uhuza ibihugu byombi, zinjirira ahitwa Vugizo iherereye mu karere ka Kiliba kubilometero 10 gusa uvuye mu mujyi wa Uvira.
Ingabo za Congo zemeza ko abarwanyi ba FNL basakiranye n’ingabo z’Uburundi zari zibagabyeho igitero, imirwano yarakomeye biba ngombwa ko ingabo z’Uburundi zisubira inyuma ; mu gihe izo ngabo z’Uburundi zahungaga nibwo zasakiranye n’ingabo za Congo FARDC umutwe wa 3305 bituma ingabo z’Uburundi zihatakariza abasilikare 5. Ingabo za Congo zisanga ingabo z’Uburundi zariyemeje kugaba igitero ku butaka bwa Congo kuko zibwiraga ko igihugu cya Congo kitarinzwe bitewe n’ibibazo bya politiki biri i Kinshasa.
Kugeza ubu twandika iyi nkuru, ingabo za Congo zicunze ku buryo bukomeye umupaka uhuza Congo n’Uburundi zirebana ku rundi ruhande n’ingabo z’Uburundi nazo zicunze umupaka w’icyo gihugu na Congo; ariko nta musilikare numwe kuri izo mpande zombi uri gushotora undi.
Source : Radio Okapi