Ministre w’ubucuruzi aragaragaza igihombo u Rwanda rufite kubera icyemezo cy’Uburundi !
U Rwanda ruratangaza ko icyemezo cyafashwe n'u Burundi cyo gukumira ubucuruzi hagati y'ibyo bihugu ari icyemezo kiremereye kandi cyagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bw' Rwanda. Minisitiri w'ubucuruzi w'u Rwanda Francois Kanimba yatangaje ko ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi biturutse ku musaruro ukomoka ku nganda muri rusange byagabanutseho 40%.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Minisitiri w'ubucuruzi,inganda n'amakoperative yatangaje ko icyemezo giherutse gufatwa na Reta y'u Burundi cyo gukumira ubucuruzi hagati y'icyo gihugu n'u Rwanda cyakomye mu nkokora ubucuruzi bw'u Rwanda n'icyo gihugu ngo bwari butangiye kuzamuka ku buryo bushimishije:
"Inganda zacu zari zimaze kugira umuvuduko w'ubucuruzi mu gihugu cy'u Burundi. Abacuruzi benshi bari baragiyeyo bagasinya amasezerano n'abantu babafasha gucuruza ibicuruzwa bimwe na bimwe bikorerwa mu Rwanda,ariko aho icyo gihugu kigiriye mu bibazo na mbere y'uko bafata icyemezo cyo kuvuga ngo ntibacuruza n'u Rwanda ,hagati y'umwaka 2014-2015 ibyo twoherezaga mu Burundi byagabanutseho hafi nka 40%".
Yavuzeko ubishyize mu mibare, u Rwanda muri 2014 rwoherezaga mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro k'amadorali milioni 20, ayo akaba yaragabanutse ngo akagera kuri milioni 12 z'amadorali y'amerika. U Rwanda ngo rwoherezaga mu Burundi ibicuruzwa bijyanye ahanini n'ibikomoka k'ubuhinzi harimo ibirayi,ibishyimbo ibigori,amata.
Gusa Minisitiri Kanimba avugako kubyo u Rwanda rwakuraga mu Burundi nta gihombo na gito ruzagira ngo kuko rwakuragayo i Mbuto gusa kandi ngo n'ubundi imbuto zavaga no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda nka Uganda ndetse na Tanzania.
BBC Gahuza