Burundi-Rwanda : Imodoka zitwara abagenzi zabujijwe kurenga umupaka w’ibihugu byombi !
Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane taliki ya 4 Kanama 2016, polisi y’igihugu cy’Uburundi (PNB) yabujije imodoka zitwara abagenzi zibakura mu Burundi berekeza mu Rwanda, kimwe n’imodoka zitwara abagenzi zibavana mu Rwanda zibajyana mu Burundi kutambuka umupaka w’ibihugu byombi.
Umwe mubayobozi b’iyo kompanyi ya « Yahoo » itwara abantu yavuganye n’itangazamakuru ry’i Burundi, asobanura ko imodoka yabo itwara abagenzi yavaga i Bujumbura ijya mu Rwanda yabujijwe kwambuka umupaka n’abapolisi b’i Burundi. Abapolisi b’abarundi bakaba basabye abagenzi bari muri iyo modoka kuyivamo bakagenda n’amaguru bakambuka umupaka bajya mu Rwanda, kugira ngo abe ariho bafatira indi modoka itwara abagenzi igomba kubashyitsa aho bajyaga.
Imodoka itwara abagenzi y’ikompanyi ya «Yahoo » yavaga i Bujumbura yerekeza mu Rwanda ku isaha ya saa yine za mu gitondo, yageze ku mupaka utandukanya u Rwanda n’Uburundi abapolisi b’Uburundi bari ku mupaka bayibuza kwambuka umupaka ngo ikomeze ijya mu Rwanda, yahise ihagarara aho.

Amakuru « veritasinfo » ikesha radiyo « BBC Gahuzamiryango » yashimangiye ayo makuru ; umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi akaba yemeje ko icyo gikorwa gikurikije amabwiriza yatanzwe na leta y’Uburundi. Leta y’Uburundi ikaba yafashe icyemezo cyo kubuza imodoka ziva cyangwa se zijya i Burundi kurenga umupaka w’u Rwanda n’Uburundi kugirango hubahirizwe icyemezo leta y’Uburundi yafashe cyo kubuza abarundi kohereza ibiribwa mu Rwanda no gukumira abagizi ba nabi bava mu Rwanda bakajya guhungabanya umutekano w’Uburundi.
Imodoka zose zitwara abagenzi z’amakompanyi ya Volcano, Yahoo n’andi akaba yabujijwe kwambuka umupaka w’ibihugu byombi, yageraga ku mupaka agakuramo abagenzi bakambuka n’amaguru, agatwara abandi baje n’amaguru bavuye mu Rwanda akabajyana i Bujumbura. Umuvugizi wa polisi y’Uburundi yavuze ko imodoka z’abantu ku giti cyabo kugeza ubu zemerewe kwambuka umupaka w’ibihugu byombi, bityo bikaba bigomba kumvikana ko umupaka w’ibihugu byombi udafunze !
Ubwanditsi.