Uwayoboye HCR imyaka 10 arashinja ONU ko yananiwe gukuraho ibibazo bitera ubuhunzi ku Isi !
Kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Kamena 2016, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi ku isi. Iyo taliki yatoranyijwe hakurikijwe ko taliki ya 20/06/1951 aribwo hashyizweho umukono ku «masezerano mpuzamahanga agenga impunzi ». Umuryango w’abibumbye wari umaze igihe gito ushinzwe (1945) washyizeho ishami ryawo ryahawe izina rya HCR (umuryango mpuzamahanga wita ku bibazo by’impunzi). Uwo muryango washoboye gukemura ibibazo by’impunzi nyinshi zari ku mugabane w’uburayi zatewe n’intambara ya kabili y’isi; ariko muri iki gihe uwo muryango ukaba wararenzwe n’ibibazo by’impunzi ziri hirya no hino ku isi !
Bwana Antonio Guterres wigeze kuba ministre w’intebe w’igihugu cya Portugal, yategetse ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR kuva mu mwaka w’2005 kugera mu mwaka w’2015. Mukiganiro Guterres yagiranye n’umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI yavuze ko iyo atekereje ibibazo impunzi zifite, umuryango wa HCR yayoboye imyaka 10 yose wananiwe gukemura ahita ahahamuka! Igitangaje ni uko Bwana Antonio Guterres ubu arimo yiyamamariza kuzaba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU aho agomba gasimbura Bwana Ban ki-Moon. Niba se Guterres ntacyo yamariye impunzi mugihe yayoboye HCR imyaka 10 yose, naba umunyamabanga mukuru wa Loni hari icyo azahindura ?
Mu mwaka w’2005 ubwo Bwana Antonio Guterres yagirwaga umuyobozi mukuru wa HCR, umubare w’impunzi ku isi wanganaga na miliyoni 20 ariko ubwo Guterres yasezeraga kuri uwo mwanya mu mpera z’umwaka w’2015 umubare w’impunzi ku isi wari ugeze kuri miliyoni 60 ! Kuri iyi taliki ya 20/06/2016 umubare w’impunzi ku isi ukaba urenga miliyoni 63! Niba umubare w’impunzi warikubye incuro 3 Antonio Guterres ayobora HCR (Haut-Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés), ni izihe mpamvu atanga zituma HCR itarageze ku nshingano zayo zo kurengera impunzi?
Mu kiganro yagiranye na RFI, Bwana Antonio Guterres asobanura ko ntacyo atakoze kugirango afashe izo ngondwa z’impunzi, ariko akaba yarakomwe mu nkokora n’uko umuryango w’abibumbye ONU wananiwe guhagarika amakimbirane y’intambara yakomeje kugaragara hirya no hino ku isi agatuma abantu benshi bahunga, kimwe n’uko uwo muryango wa ONU wananiwe guhana abayobozi bategekesha igitugu gituma abaturage bahungabitewe no gutotezwa! Antonio Guterres yemeza ko iyo atekereje intege nke za ONU mu gukemura ibibazo bya politiki mbi z’ibihugu zitera ubuhunzi, afatwa n’agahinda ! Twizereko namara kugera muri ONU azakosora ayo makosa !
Muri Afurika byifashe gute ?
Umugabane w’Afurika niwo ufite impunzi nyinshi ku isi, ariko igihugu cy’u Rwanda akaba aricyo kiza mu byambere bifite impunzi nyinshi zinyanyagiye mu bihugu byinshi byo ku isi! Igiteye impungenege kurushaho ni uko ubutegetsi bw’u Rwanda muri iki gihe bugaragaza ko ntabushake bufite bwo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi ku banyarwanda. Nk’uko Antonio Guterres abyemeza umuryango w’abibumbye wa ONU nawo ukaba warananiwe kugira icyo ukora ku kibazo cy’ubuhunzi ku banyarwanda !
Abategetsi b’u Rwanda basabye ahubwo HCR guca ubuhunzi ku banyarwanda, iryo kosa rikaba ryarakozwe n’abakozi ba CHR bahawe ruswa n’u Rwanda, ariko ntibyabujije ko ikibazo cy’ubuhunzi kubanyarwanda gikomeza kuba ihurizo rikomeye ku Rwanda no ku muryango mpuzamahanga ! Ni gute wavuga ko waciye ubuhunzi ku mpunzi kandi zitasubiye mu gihugu cyazo ? Iyo ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kigeze mu muryango w’abibumbye ibihugu byose biraceceka kuko biba bitinya igitsure cya leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zikomeje gukingira ikibaba ubutegetsi bwa Paul Kagame mu bikorwa byo guhohotera impunzi !
Iyo ukanze rasoro cyane igeraho ikagusimbukana !
Iyo nteruro yavuzwe na perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine, ubwo mu gihugu cya Ukraine havukaga imvururu z’abaturage bari babogamiye ku bihugu by’Uburayi birukanye abayobozi ba Ukraine bari babogamiye ku gihugu cy’Uburusiya. Izo mvururu zatumye igihugu cya Ukraine gicikamo kabiri,uburusiya bushyigikira nabwo abaturage bavuga ikirusiya ba Ukraine bivumbura kubategetsi bashya bashyigikiye abanyaburayi ! Poutine ntiyagarikiye aho kuko yahise yohereza ingabo ze mu ntara ya Criméa ya Ukraine ayomeka ku Burusiya, ibyo byose Poutine akaba yarabikoreye ko asanga ibihugu by’Uburayi cyane cyane Amerika aribyo biri inyuma y’abaturage ba Ukraine badashaka uburusiya !
Muri uko guhangana kw’ibihangange, abaturage ba Ukraine nibo bahababarira cyane kugeza n’ubu ! Poutine rero yavuze ko ibihugu by’Uburayi, cyane cyane Amerika byakomeje kumushotora akicecekera,ariko ubu igihe kikaba kigeze kugira ngo yereke ibyo bihugu ko adashobora gukomeza kubyihanganira, ibyo akaba abigereranya rero n’uko Uburusiya bumeze na rasoro, bakaba barabutsindagiye cyane none igihe kikaba kigeze bukaba bubazamukanye! Impunzi z’abanyarwanda aho ziri hirya no hino ku isi zirababaye ariko cyane cyane iziri mu mashyamba ya Congo. Paul Kagame yibagiwe uko ubuhunzi buryana, maze yima amatwi impunzi z’abanyarwanda bamusaba gutaha mucyubahiro, ahubwo yizera ubuhangange bw’Amerika ko aribwo buzakomeza kumurengera, si kwica impunzi yivayo!
Umuryango w’abibumbye wimye amatwi impunzi z’abanyarwanda zikomeje kwicirwa muri Congo no mu bindi bihugu, ubu abana b’impunzi z’abanyarwanda bakaba batangiye kubaza ababyeyi babo impamvu ituma badashobora gutaha mu Rwanda rwabo mu cyubahiro, ese aho abo bana nibagira uburakari bakagazamukana ababuza gutaha bose bakomeje kubatsikamira aho ntiruzabura gica ? Biratangaje cyane kuba ubu abanyarwanda bari mu gihugu batangiye kwicwa, gufungwa no gutotezwa kuburyo bunyuranye ngo bitewe ni uko bafite abavandimwe babo b’impunzi bari muri Congo! Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu ku Gisenyi bamerewe nabi ! Amakuru dukura muri ako karere atumenyesha ko abaturage barenga 50 bafungiye ahantu hatanzwi kubera icyaha cyo gukekwaho ko bafite bene wabo b’impunzi muri Congo !
Andi makuru aturuka mu mirenge inyuranye y’igihugu, aratumenyesha ko ba nyumbakumi naba Gitifu b’imirenge bahawe amabwiriza yo gutanga amazi y’abasore n’inkumi bataba mu mirenge yabo kugira ngo bashakishwe aho bari batabwe muri yombi kuko bashobora gutoroka igihugu bakajya mu mitwe irwanya leta ya FPR-Kahame ! None se ko leta ya FPR Kagame ihora iririmba ko mu Rwanda ari amahoro, ko abari hanze ahubwo bagomba gutaha, byumvikana gute ko iyo leta yica kandi igakomeza gutoteza umunyarwanda wese uri mu gihugu ngo kuko afite umuvandimwe we wahunze ? Birashoboka se ko ushobora kubwira impunzi ngo nizitahe uri gutoteza abafitanye amasano nabo ? Kubera kuribwaribwa se nibyo bigiye gutuma abanyarwanda bari mu gihugu bicwa kuko impunzi zitaje ngo bazinige ?
Abakuru bajya bavuga ngo : « kimwe ni uko udashobora kubuza umwana uri munda kuvuka igihe kigeze , ninako udashobora kubuza umwana kujya iwabo yabishatse » ; abaribwaribwa bitewe nuko batari kubona imirambo myinshi y’abo bamaze kuniga, bihangane amateka azabavugutira umuti !
Ubwanditsi bwa veritasinfo