Rwanda-CNRD : Amaherezo abari kugaba ibitero ku mpunzi bazabiryozwa imbere y’ubutabera !
Kuwa 14 Kamena 2016 /No 001 /PP /16
ITANGAZO RY'INAMA Y'IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA NA DEMOKARASI "CNRD-UBWIYUNGE" RIGENEWE ABANYAMAKURU N'ABANYARWANDA AHO BARI HOSE KU BITERO BIRI KUGABWA KU MPUNZI Z'ABANYARWANDA N'ABENEGIHUGU BA CONGO MURI KIVU Y'AMAJYARUGURU.
Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z' abanyarwanda, aho muri hose.
Nkuko mwabyumvise ku maradiyo no mu binyamakuru bitandukanye, kuva tariki ya 09 Kamena 2016, ingabo za Gen Byiringiro, Gen Mudacumura na Gen Oméga ziri kugaba ibitero nkoramaraso ku mpunzi z'abanyarwanda no kubene gihugu baherereye muri kivu y'amajyaruguru cyane cyane muri collectivité ya Bwito, mu turere twa Kitunda, Busesa, Kamodoka, Kiyeye, Hanika na Makomarehe.
Ibyo bitero biyobowe n'abayobozi ba fdlr-foca bigamije kwica, gukandamiza no gucecekesha umuntu wese ufite ibitekerezo binyuranye n'ibyabo cyane cyane abayoboke ba CNRD-UBWIYUNGE n'abandi bose bashyigikiye politiki yayo yo gushakira impunzi ejo hazaza heza no guharanira amahoro, demokarasi n'ubwiyunge mu Rwanda ndetse no mu karere k'ibiyaga bigari by'afrika.
Kugeza magingo aya ibyo bitero bimaze guhitana impunzi z'inzirakarengane nyinshi abo tumaze kumenya akaba ari babiri baguye mu gitero cy'i Busesa ku wa 12 Kamena 2016 cyari kiyobowe na maj Mugisha Patrick alias vainqueur, maj Mahoro Kizito alias Gouverneur, capt Rusatira Epimac, Lt Baobab Omar Aloys n'abandi tugishakisha amazina. Icyo gitero kandi cyasize inkomere nyinshi, gituma impunzi zongera kwangara, na duke zari zitunze turatakara kuburyo ubu zibereye aho. Izi ngabo kandi ntabwo ari impunzi zigirira nabi gusa kuko aho zinyuze hose zirangwa no gusahura iby'abaturage.
Banyarwanda, banyarwandakazi. Ubuyobozi bwa CNRD-UBWIYUNGE buramagana bwivuye inyuma ibi bitero by'urukozasoni bishyigikiwe na Byiringiro, Mudacumura na Oméga baranzwe kuva kera no kudahangayikishwa n'ibibazo by'impunzi, batatira ikizere zabagiriye none bakaba bageze aho batanga amategeko yo kuzirasa nkaho izo mpunzi ari abanzi.
Ubuyobozi bwa CNRD-UBWIYUNGE burasaba abanyarwanda n'abandi bose bakunda kandi baharanira amahoro kumvisha Byiringiro, Mudacumura na Oméga ko ibi bitero bigomba guhita bihagarara kuko nta shema riri mukumena amaraso y'impunzi n'izindi nzirakarengane. Aba bagabo bakwiye ku menya ko byaba kera cyangwa vuba bazaryozwa imbere y'ubutabera amabi yose bari gukorera inzirakarengane.
Bikorewe i Rutchuru kuwa 14 Kamena 2016
Barnabé Sinayobye
UMUVUGIZI WA CNRD-UBWIYUNGE
Téléphone :+243842543221/+243824804184 (sé)
Source:niume.com