France : Abanyarwanda batewe ipfunwe n’ubwicanyi buteye isoni bwakozwe n’umunyarwanda !
Mu ijoro ryo kuwa 19 rishyira iryo kuwa 20 ukuboza uyu mwaka, Julien Tesquet ufite imyaka 31 na Elise Fauvel ufite imyaka 24 bishwe bahotowe; ubwo bwicanyi bwabereye mu mujyi wa Rouen uherere mu karere ka Normandie mu gihugu cy’Ubufaransa. Elise Fauvel wari umukobwa ukiri muto ukomoka mu mujyi wa Dieppe, yabanje gusambanywa ku ngufu mbere yo kwicwa. Mbere y’iminsi 10 gusa ubwo bwicanyi bubaye, Ishami rya polisi rishinzwe kugenza ibyaha by’ubugome ryataye muri yombi kuwa kabiri w’icyumweru gishize umunyarwanda ufite imyaka 34 ukekwaho gukora ubwo bwicanyi. Uwo munyarwanda akaba yari amaze ibyumweru 3 gusa asohotse muri Gereza iri mu mujyi wa Le Havre ! Mu mwaka w’2011 uwo munyarwanda ukekwaho kwivugana Julien na Elise, yari yarahawe igihano k’igifungo cy’imyaka 8 bitewe n’uko yari yarahamwe n’icyaha cyo gusambanya umugore ku ngufu.
Uwo munyarwanda watawe muri yombi muri ubu bwicanyi yatahuwe n’ADN ye (ibimenyetso by’ibikumwe) yatahuwe ku mibiri y’aba bishwe! Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubufaransa baguye mu kantu bakimara kumva iyo nkuru, cyane ko muri iki gihe abafaransa bari mu mpaka zo gushyira mu itegeko nshinga ry’icyo gihugu itegeko ryambura ubwenegihugu abafaransa bakomoka kubanyamahanga bakora ibyaha byo kwica abafaransa !Abapolisi bashinzwe kungenza ibyaha bakigera aho Julien na Elise biciwe, basanze imirambo yabo iryamye hasi yambaye ubusa igice kimwe kandi iriho ibikomere. Ibizamini byo kwa muganga byakozwe kuri iyo mibiri, byerekanye ko bishwe banizwe kandi Elise akaba yarishwe amaze gusambanywa ku ngufu.
Ukekwaho gukora ubwo bwicanyi akaba yarigeze guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu umugore wo mu mujyi wa Rouen mu mwaka w’2011. Uwo watawe muri yombi akekwaho gukora ubwo bwicanyi akaba ari umunyarwanda witwa Jean Claude NSENGUMUKIZA, ufite imyaka 34 kandi akaba yaravukiye mu gihugu cya UGANDA. Jean Claude Nsengumukiza akaba asanzwe azwi n’inzego zishinzwe umutekano z’ubufaransa, kuko ku italiki ya 4/08/2009 yuriye igikuta k’inzu ahingukira mu nzu yarimo umugore ufite imyaka igera kuri 40 wari wambaye ubusa ari kureba televiziyo wenyine, ahita asambanya ku ngufu uwo mugore mu gihe kingana n’amasaha 4 ! Icyo cyaha akaba aricyo cyatumye Jean Claude NSENGUMUKIZA akatirwa n’urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 8 mu mwaka w’2011, ubu akaba yari amaze ibyumweru 3 asohotse muri gereza ya Le Havre.
Mu gihe cyose Jean Claude Nsengumukiza ataragezwa imbere y’ubutabera ngo yiregure ku byaha by’ubwicanyi bukomeye ashinjwa aracyafatwa nk’umwere ariko igipolisi cy’Ubufaransa n’umushinjacyaha w’i Rouen Jean-François Bohnert, baremeza ko bafite ibimenyetso simusiga birimo telefoni, amashusho ndetse n’ibimenyetso byo kwa muganga bishinja Jean Claude Nsengumukiza gukora ubwo bwicanyi. Jean Claude yatawe muri yombi mu ijoro rishyira Noheli, akaba nta hantu hazwi yaratuye akaba yarafatiwe hafi y’akabari abo akekwaho kwica banywereyemo mbere y’urupfu rwabo. Abapolisi basanze Jean Claude afite mu mufuka we urumogi ruke, kuwa mbere w’iki cyumweru akaba ariho yagejejwe imbere y’umucamanza kugira ngo yemeze ifungwa rye mu gihe ataraburana.
Mu gihe yafatwaga na polisi, Jean Claude yavuganye n’abapolisi mu gifaransa cyiza, abemerera ko ntaho kuba afite ko agenda acumbika ahantu henshi, akaba yarabwiye abapolisi ko yatangiye gushakisha ibyangombwa mu buyobozi bw’igihugu bimwemerera kuva mu gihugu cy’u Bufaransa. Mu mwaka w’2011 ubwo yari imbere y’ubutabera, avocat uburanira Jean Claude Nsengumukiza yasobanuriye abacamanza ko uwo aburanira yahuye n’ibibazo bikomeye mu bwana bwe byatumye ahungabana : birimo ubuhunzi bwo mu gihugu cya Uganda, urupfu rwa se wishwe arashwe no kuba yaratotejwe n’umugabo wacyuye nyina. Jean Claude avuga ko yabonye ubwicanyi bwa jenoside mu Rwanda bikamuviramo guhunga igihugu kugera ageze mu Bufaransa ; kugeza mu mwaka w’2011 agezwa imbere y’ubutabera Jean Claude Nsengumukiza yabagaho nta byangombwa afite bimwemerera kuba mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ubucamanza bw’igihugu cy’Ubufaransa bwategetse ko Jean Claude Nsengumukiza yirukanwa muri icyo gihugu, inzego z’ubuyobozi bw’Ubufaransa zikaba zaragerageje kubonana n’urwego rw’ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa kugira ngo Jean Claude ahabwe ibyangombwa bimusubiza mu gihugu cye ariko ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa ikaba yaricecekeye ntiyagira icyo ikora; kugeza muri ibi bihe Jean Claude yongeye gukora ishyano ryo kwica abantu babiri ambasade y’u Rwanda ntacyo irasubiza.
Source : paris-normandie.fr