Espaniya : Ibyihebe 29 bya FPR-Inkotanyi birashakishwa uruhindu n’ubutabera!
[Ndlr : Burya koko ngo « umushonji arota ari kurya » ! Inkuru yabaye kimomo mu Rwanda ko abicanyi ba FPR batagikurikiranywe n’ubutabera ku mahano bakoze kandi bakomeje gukora, ibyo bikaba byarakozwe atari uko bagizwe abere n’ubutabera ahubwo bikaba byaratewe n’uko igihugu cya Espagne kibashakisha cyahinduye amategeko yo gukurikirana abagizi ba nabi b’abanyamahanga. Ministre w’ubutabera Busingye akaba yarishimiye icyemezo cy’ubutabera bwa Espagne ! Ariko n’ubwo bimeze gutyo, mu bicanyi 40 Espagne ifitiye dosiye y’amahano bakoze, 11 gusa nibo basonewe, abandi 29 bakomeje gushakishwa ku cyaha cyo kuba ibyihebe, kuko iki cyaha cyo nticyakuwe kubanyamahanga! Ese inkotanyi zishimiye iki ? ko atari abicanyi cyangwa ko batazahanwa ? Nyamara ni hahandi, ariya madosiye yose akorwa n’ibihugu by’amahanga abanyarwanda bazayifashisha mu gihe cyo guhana inkoramaraso kandi amahanga akaba yaramaze kumenya ko ari abicanyi ruharwa! Dore uko inkuru ya BBC Gahuza isobanura ikibazo cy’aba bicanyi ba FPR] :
Rushingiye ku itegeko rishya ryemejwe muri Espaniya mu mwaka ushize ku mategeko mpuzamahanga, urukiko rw'ikirenga rw'icyo gihugu rwemeje icyemezo cy'urukiko rukuru cyo gukura ibirego byo mu ntambara ku basirikare bakuru 40 b'u Rwanda. Jordi Palou, uburanira imiryango y'abahohotewe, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko rushingiye kuri iryo tegeko rishya "ryemejwe mu mwaka ushize", urukiko rw'ikirenga rwemeje ko Espaniya idafite ububasha bwo kurega abasirikare b'u Rwanda baregwa ibyaba by'ubwicanyi bakoze mu Rwanda no muri Congo nyuma ya jenoside yo muri 94.
Yavuze ko icyo cyemezo kidafitanye isano na gato no kubura ibimenyetso kuri urwo rubanza rwagajejwe mu rukiko muri 2008. Yakomeje asobanura ko abasirikare 11, barimo Jenerali Jacques Nziza, ubu batagikurikiranywa na Esipaniya, ariko abandi 29 baregwa ibyaha by'iterabwoba" terrorisme" barimo jenerali James Kabarebe, baracyashakishwa n'icyo gihugu. Yavuze ko bishoboka ko abo basirikare 29 "bashobora gufatwa hakoreshejwe inzandiko zo gufata z'ibihugu by'burayi kubera ko baregwa iterabwoba."Urubanza rurabategereje kugeza igihe bazagezwa imbere n'ubucamanza."
Jodi Palou yatanze amazina y'abasirikare 11 batagikurikiranywa ko ari: Jacques Nziza, Sam Kanyemera, Twagira Dodo, Karara Bisingo, Alphonce Kaje, Frank Bakunzi, Dan Gapyisi, John Butera, Kapiteni Matayo, Petero Kalimba na John Bagabo. Gahuzamiryango yagerageje kuvugana n'abategetsi b'u Rwanda ntibyashoboka ariko amakuru yanditswe ku rubuga Igihe.com aravuga ko guverinoma y'u Rwanda" yatangaje ko yakiriye neza umwanzuro w'urukiko rw'ikirenga muri Esipanye." Izo manza zagejejwe mu rukiko muri Espaniya n'umucamanza Andreu Merelles muri 2008.
Inkuru ya BBC Gahuza