Burundi: Abanyarwanda bakomeje gufatirwa mu bikorwa bihungabanya umutekano
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 30 Nibwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu mujyi wa Bujumbura, igitero cyahitanye ubuzima bw’abantu 3 abandi barakomereka, amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano ni uko mu bafashwe harimo umunyarwanda umwe.
Amakuru dukesha BBC ni uko icyo gitero cyabereye mu gisagara cya Bujumbura, hicwa abantu 3 barashwe abandi 3 bakomeretswa n’amasasu. Babiri muri abo bagabo bishwe bakomoka muri komini Musaga ku muhanda wa 1, umwe yari umunyeshuli muri kaminuza undi yari umukozi wo mu rugo.
Ababibonye batangarije iki kinyamakuru cyatangajwe haruguru ko icyo gitero cyabaye ahagana saa munani n’igice z’ijoro abantu bagitambuka mu mujyi. Abagabye igitero bakaba bari bambaye imyenda ya gisirikare bafite intwaro barasa ndetse ari nako batera za gerenade, abantu 2 bakaba ari bo bahise bagwa muri ayo masasu nyuma hatahurwa undi muntu wishwe.
Ku munsi wakurikiyeho polisi yatangaje ko yazindutse isaka mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bujumbura, Pierre Nkurikiye, umuyobozi wungirije umuvugizi wa polisi i Burundi yatangajeko hari abantu 6 bafashwe bashinjwa kugira uruhare muri icyo gitero. Pierre Nkurikiye akaba avuga ko muri abo bantu bafashwe harimo umunyarwanda umwe n’umukongomani batagira ibyangombwa bibaranga.
Bwiza