Rwanda : Impinja zisaga 30 mu bitaro bya Muhima zishobora gupfa zizira icyemezo cya REG !
[ndlr : «Ngo umusore utihaze ntarongora inkumi ! » ; leta ya Paul Kagame ngo yageze ku majyambere atabaho ku isi, ndetse ikaba ifatwa nka Singapulu y’Afurika, ibyo bikaba byarahindutse indirimbo y’intore zihoza mu kanwa zivuga ko ziyemeje kwitanga ariko umuyobozi wakoze ibitangaza witwa Kagame akazagwa k’ubutegetsi! Ese ibyo bitangaza ni ibihe igihe ababyeyi bafungirwa mu bitaro ; none n’impinja zikaba zigiye kwicwa bitewe no kubura amashanyarazi ? Aya se niyo majyambere Kagame yazanye ? Ibi byose biraterwa n’inkunga z’abanyamahanga zitangiye kuba ncye mu Rwanda kandi Kagame akaba ahamagarira intore kwitegura ibihe bikomeye kuko azi neza ko na ducye abo banyamahanga batangaga tuzahagarara mu gihe azaba yigize umwami amaze guhindura ingingo y’101y’itegeko nshinga, abanyarwanda baracyapfa pee !!]
Amakuru aturuka ku bitaro bikuru by’ababyeyi bya Muhima, aravuga ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi REG ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 26/08/2015, cyafashe umwanzuro wo gufunga umuriro w’amashanyrazi muri ibyo bitaro .
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa iki kigo cya REG cyandikiye ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima, cyabwiye ibyo bitaro ko kizabafungira umuririro kuwa 26 Kanama uyu mwaka kubera umwenda w’amafaranga angana na miliyoni 13, ibihumbi 677na 296. Ikinyamakuru « Makuruki.rw » cyaganiriye n’ubuyobozi w’ibi bitaro bya Muhima , Dr Ndizeye Ntwari avuga ko REG, taliki ya 25 Kanama yabazaniye ibaruwa ibamenyesha ko izabafungira umuriro kubera amafaranga twavuze haruguru ibi bitaro biberereyemo REG.
Dr Ndizeye avuga ko mu gihe REG iri bube ishyize iki cyemezo mu bikorwa, biri bugire ingaruka zikomeye k’ubuzima bw’abana baba bavutse batujuje igihe n’abandi baba bari mu byuma bibongerera umwuka(Couveuse), ndetse n’ababyeyi baba barimo kubyazwa. Umuyobozi w’ibitaro avuga ko abana baba bakeneye kongererwa umwuka ku munsi babarirwa hagati ya 30 na 40 baba bari muri bya byuma bibongerera umwuka(Couveuse), ibyo byuma bikoreshwa n’umuriro ku buryo umuriro ubuze bahita bapfa.
Twandika iyi nkuru, amakuru yageraga kuri Makuruki.rw, mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, yavugaga ko REG imaze gukupa (guhagarika) umuriro w’amashanyarazi wagenerwaga ibitaro. Ndizeye akomeza avuga ko yagerageje kubuza abakozi ba REG gukupira umuriro ku bitaro, ariko bikaba iby’ubusa bakajya kuwukupira iwabo. Kuri ubu bakaba bacanye Moteri mugihe umuyobozi w’ibitaro avuga ko atizeye ingufu zayo zo kugaburira ibitaro mu gihe nibura cy’iminsi ibiri.
Dr Ndizeye avuga ko yabasabye ko bakwigiza itariki inyuma, kugira ngo babe babonye amafaranga yo kwishyura, ariko REG irabyanga. Ubwo twandikaga iyi nkuru, ntibyadukundiye kuvugana n’Ubuyobozi bwa REG, ariko ku rubuga rwa Tweeter rwa REG, ubwo iyi nkuru yari igisohoka REG yagaragaje ko ibi byakozwe nyuma y’imishyikirano yabaye hagati ya REG n’ibitaro, nubwo ubuyobozi bw’Ibitaro butabyemera.
Source : makuruki.rw