Burundi : Imodoka ya Général Adolphe Nshimirimana yagabweho igitero kiramuhitana !
15H35: Iyicwa rya Général Adolphe Nshimirimana rishobora gukurikirwa ni imvururu niba abarundi batitonze! Abantu benshi i Bujumbura bafite ubwoba bw'ibintu bishobora gukurikira uru rupfu cyane ko abantu bishe uyu musilikare mukuru bataramenyekana bakaba bashobora no gukomeza gukora ibindi bikorwa bibi. Mu mujyi wa Bujumbura hari ubwoba bumeze nk'ubwo mu gihe cy'intambara. Nyuma y'urupfu rwa général Adolphe, abashinzwe umutekano bahagaritse lieutenant-colonel Michel Ndenzako, Commandant w'ikigo cya gisilikare cya Ngagara; igikorwa cyo kumuhagarika cyabereye hafi ya kiliziya "Bon berger" iri mu Ngagara; yambuwe intwaro yari afite kimwe n'abamurinda, akaba yajyanwe mu biro bishinzwe iperereza, bikaba bivugwa ko akigera muri ibyo biro yakubiswe inkoni nyinshi, nyuma aza kurekurwa ubu akaba ari kwivuriza mu bitaro bya gisilikare bya Kamenge.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 02/08/2015, umuhanda wa 1 (RN1) wafunzwe. Iryo fungwa ryaturutse ku mpamvu y’uko ibisasu bibiri bikomeye byo mu bwoko bwa roquette byarasiwe kuri uwo muhanda bigafata imodoka ya Général Adolphe Nshimirimana wigeze kuyobora ibiro by’igihugu bishinzwe iperereza bita SNR.
