Rwanda-RDC : Ingabo za FARDC zagombye kwiyambaza intwaro mu gusubiza inyuma ingabo za Paul Kagame zavogereye imbibi za Congo !
Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu w’iki cyumweru, ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zarashe ku basirikare b’u Rwanda barwanira mu mazi, babashinja kurenga imbizi z’ibihugu byombi mu Kiyaga cya Kivu.
Leta ya Congo itangaza ko nyuma y’iminota mike ibi bibaye, inzego z’umutekano hagati y’ibihugu byombi zahuye, n’ubwo hatatangajwe ibyumvikanyweho. Inzego za Congo zivuga ko atari ubwa mbere ingabo z‘u Rwanda zivogereye umupaka w’icyo gihugu. Mu minsi yashize ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zari zafashe abarobyi b’abanyekongo babashinja kurenga umupaka w’igihugu cyabo, bakinjira mu mbibe z’u Rwanda mu kiyaga cya Kivu.
Bamwe mu batangabuhamya bo ku mupaka w’ahiwa “Grande barrier” babwiye Radio Okapi ko ingabo za Congo zarashe ku ngabo z’u Rwanda zari ku burinzi (Patrouille) nyuma y’uko abasirikare b’u Rwanda bari binjiye mu gice cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo bikorwa bikaba byafashwe nk’ubushotoranyi.
Ibi ngo byabaye mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba kuwa 2 Nyakanga 2015, ahakorera Régie des voies aériennes (RVA), wegereye kuri hoteli Ihusi n’umupaka uhuza Goma-Gisenyi. Radio Okapi yakomeje itangaza ko ingabo z’ u Rwanda zari mu mato ane yihuta afite n’imbunda, batigeze basubiza ingabo za Congo zabarasheho, ahubwo ngo bahise bava muri icyo gice cy’amazi y’icyo gihugu.

Inzego z’umutekano muri Congo zivuga ko imipaka hagati y’ibihugu byombi igaragazwa neza n’inyandiko mpuzamahanga. Iki gikorwa kibaye nyuma y’amezi atatu komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi itangiye gushyira ibimenyetso bifatika hakoreshejwe GPS (Global Positioning System), ku mupaka hagati y’ibi bihugu, by’umwihariko ku musozi wa Goma no ku musozi wa Kama, hagamijwe kugaragaza neza imbibe zashyizweho n’abakoloni mu 1911.
Inkuru ya Okapi yahinduwe mu kinyarwanda n’igihe