Rwanda:Mutsindashyaka Theoneste yasabye ko Perezida Kagame atakongera kwiyamamaza!
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2015, nibwo abagize Inteko Ishinga Amategeko batangiye igikorwa cyo kwegera abaturage aho baherereye hirya no hino, bakakira ibitekerezo byabo ku bijyanye no kuba hahindurwa ingingo y’101 mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda. Abasenateri bakoreye iki gikorwa mu murenge wa Kimironko, basabwe na benshi ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora ariko uwitwa Mutsindashyaka Theoneste we asaba ko Kagame atazakomeza kuyobora u Rwanda.
Aha bagiye berekana byinshi bagezeho, uburyo imibereho yabo yahindutse babikesha Perezida Kagame, bityo bakabiheraho bemeza ko nta wundi ukwiye gukomeza kubayobora atari uwabafashije mu rugendo rwatumye bagera kuri byinshi byiza.
Itsinda ry’Abasenateri bari bayobowe na Tito Rutaremara, ryabwiwe byinshi n’abaturage bo mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, bijyanye n’ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe na Perezida Paul Kagame mu myaka amaze ayobora u Rwanda, bityo bakemeza ko mu gihe yitwaye neza mu kunoza inshingano yahawe, akwiye gukomeza kubayobora.

Ubwo yafataga ijambo, umuturage witwa Mutsindashyaka Theoneste we yagaragaje ko afite ukundi abyumva, bijyanye no kuba Kagame yahabwa umwanya we w’icyubahiro ntakomeze kuba Perezida. Uyu Mutsindashyaka yavuze ko Kagame akwiye kuruhuka, kandi ko ababazwa n’abakuru b’ibihugu bava ku butegetsi ari uko bapfuye batarabona abazabasimbura.
Yavuze ko ashimira cyane Perezida Kagame ku byo yakoze n’imiyoborere myiza yagaragaje, ndetse anashimira abaturage bose bashyigikiye ko Perezida Paul Kagame yakomeza kuyobora ariko ashimangira ko ababazwa cyane n’aba Perezida bayobora bakazavaho ari uko bapfuye, ari naho yahereye avuga ko yumva Kagame yaba umwalimu akigisha abandi uko bayobora hanyuma akanafasha Abanyarwanda kubona uw’imico myiza ukwiye kuyobora neza, kandi ko uwamusimbura akayobora neza yaboneka kuko u Rwanda rufite abantu benshi bize.
Umuryango