Hagati ya leta y’Amerika (USA) na Paul Kagame ni nde ubeshya isi yose ko azubahiriza ibyo avuga ?
Aba bagabo bombi bashobora kuba abanyakuri bubahirije ibyo babwiye isi yose cyangwa bakaba ababeshyi bombi!
[Ndlr : Inteko ishingamategeko ya Paul Kagame yagaragaje ko nta kundi byagenda, ko babuze Kagame nk’umuyobozi bashira, bongera kumurata ibigwi bya baringa no kumushimagiza bamwita « Impanga ya Yezu » ! Nyuma yibyo byose izo ngirwabadepite zacinye akadiho ziri kumwe n’intore babyinira mu ngoro ishingamategeko yubatswe na Habyarimana kandi babeshyaka ko Kagame ariwe wazanye amajyambere ! Birazwi ko leta ya Paul Kagame ibeshejweho n’igihugu cy’Amerika muri byinshi, icyo gihugu cyakingiye ikibaba Paul Kagame kugeza ubwo akoze ubwicanyi bw’abantu bagera kuri miliyoni 10 ariko isi yose iricecekera kubera gutinya igitsure cy’Amerika ! Ese birashoboka ko Paul Kagame yategeka adashyigikiwe n’Amerika ? Niba Kagame n’intore ze biyemeje gukomeza kugundira ubutegetsi batitaye kumanjwe (nk’uko intore y’umudepite y’abivuze) y’Amerika n’ibihugu by’amahanga ariko Amerika ikaba ikomeje gutera hejuru ivuga ko itazemera Kagame aguma kubutegetsi nyuma w’umwaka w’2017, hagati ya USA na Paul Kagame ubeshya ni nde ?
Abaturage b’igihugu cy’Ubugereki na Ministre w’intebe w’icyo gihugu « Tsipras » basuzuguye ibyemezo basabwaga n’amahanga binyuze mu matora kugira ngo bashobore guhabwae inguzanyo, nyuma y’ayo matora ministre w’intebe w’Ubugereki yemeye gushyira umukono kubyemezo byose amahanga yamusabaga kubahiriza kandi yarabyanze mu matora yo mugihugu cye ndetse n’inteko ishingamategeko y’igihugu cy’Ubugereki irabyemeza maze abaturage babyinaga ko batsinze amahanga bagwa mu gatangaro ! Ese aho ibi byabaye kuri leta y’Ubugereki ntibishobora kuzaba kuri leta ya FPR Kagame maze intore zikumirwa ? ]
Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi yamaze kwemeza ko ubusabe bw’abaturage ku guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame yemerwe gukomeza kuyobora, kuri uyu wa gatatu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaragaza ko zidashyigikiye na gato ko habaho impinduka mu Itegeko Nshinga. Rodney Ford, Umuvugizi w’ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika, yavuze ko igihugu cye cyasabye kenshi abayobozi batandukanye b’ibihugu by’Afurika gukurikiza manda zigenwa n’amategeko.
Yagize ati”ntidushyigikiye na gato ko itegeko nshinga rihindurwa ku bw’inyungu za politike z’umuntu ku giti cye cyangwa iz’ishyaka” Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo zavugaga kuri manda ya 3 ya perezida Kagame mu kwezi gushize, zasobanuye ko iterambere rya demokarasi ridashingira ku muntu ukomeye ahubwo ko rishingira ku nzego zikomeye. Muri uko kwezi kandi leta ya Washington yavuze ko ishyigikiye ko mu mwaka wa 2017 ubutegetsi bwahererekanwa mu mahoro mu Rwanda.
Bati: "Twishimiye gushyigikira guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu mwaka wa 2017 igihe Abanyarwanda bazaba batoye umuyobozi mushya" Nubwo Abanyarwanda batari bake bagaragaje ko bifuza Perezida Kagame na nyuma ya 2017 icyifuzo cya leta ya Obama gishobora kubabera imbogamizi ikomeye. Ikinyamakuru The East African kivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakunze kumvikana zinenga uburyo uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwifashe kuva Perezida Kagame yagera ku butegetsi mu mwaka wa 2003.
Umunyamabanga wungirije wa leta ya Amerika, Steven Feldstein, aherutse kugira ati: "Nubwo u Rwanda rwateye imbere ku buryo bugaragara haracyagaragara kubangamira itangazamakuru ndetse n’abatavuga rumwe na leta".
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yateye intambwe ya mbere igana ku kuvugurura Itegeko Nshinga, igishobora gukurikiraho nta shiti ni Kamarampaka, ibizayivamo bishobora gusiga bihaye ububasha busesuye Perezida Kagame bwo kuyobora Abanyarwanda na nyuma ya 2017. Ku giti cye, Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, yivugiye ko adakeneye manda ya 3.
Yagize ati: "Nimundebe, ntabwo ndi umuntu ushaka mandat ya gatatu, nimundebe, ntabwo nyishaka. Ntabwo ndi gukora aka kazi ngo ni uko kampemba, cyangwa ko hari ikindi kintu cy’inyungu ndende mvanamo...ntabwo njya hariya kubwira abaturage ibyo mbabwira ngo ni uko nshaka manda ya gatatu. si uko nkora...”
Perezida Kagame nubwo yavuze atyo, Abanyarwanda hafi miliyoni 3.7 barenga ½ cy’abatora basabye ko imbogamizi zakurwaho maze agakomeza kubayobora. [Ese abo baturage bandikishijwe impapuro zisaba Kagame kubayobora, niba Amerika itari kubeshya ikaba itazashyigira ko Kagame akomeza kuba perezida w’u Rwanda nyumwa y’umwaka w’2017, ntibazumirwa nk’uko abaturage bo mu Bugereki bumiwe nyuma yo gutsindagirwa ibyo banze mu itora rya referandumu? Ni ukubitega amaso (ndlr)].
Tite Dusabirema