Afrika y’Epfo : urukiko rw’icyo gihugu rwabujije perezida wa Sudani Béchir kuva muri icyo gihugu.
Nyuma y’aho umuryango udaharanira inyungo (ONG) utangiye ikirego mu rukiko rw’Afurika y’epfo, urukiko rwo muri icyo gihugu rumaze gufata icyemezo cyo kubuza perezida w’igihugu cya Sudani ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga CPI gusohoka muri icyo gihugu !
Urwo rukiko rw’Afurika y’epfo rukaba rwatangaje ko mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri iki cyumweru tali 14/06/2015 aribwo ruri buterane kugira ngo rusuzume niba perezida wa Sudani Béchir agomba gufatwa agashyikirizwa urukiko mpuzamahanga rumushakisha kubera ibyaha byibasira inyoko muntu akurikiranyweho !
Icyo cyemezo cyo gufata Perezida wa Sudani kiramutse cyemejwe gifashwe bwaba bubaye ubwa mbere ku mugabane w’Afurika umukuru w’igihugu ukiri mukazi ke yaba afashwe agashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga ! Perezida wa Sudani Béchir yagiye mu gihugu cy’Afurika y’epfo kubutumire bw’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) kugira ngo ashobore gukurikirana imirimo y’inama y’uwo muryango iri kubera muri Afurika y’epfo.
Ubwanditsi.