Rwanda :Kuba umukozi wa Leta ya FPR-Kagame bigiye kuba umusaraba w’iteka ryose !
[Ndlr :Ubukungu bwifashe nabi mu Rwanda, amabuye y’agaciro icyo gihugu gisahura muri Congo agenda aba make bitewe n’uko uduce twa Congo ayo mabuye arimo twagenzurwaga na FPR ubu yadutakaje, ikaba yiba ayo mabuye mu buryo bwa magendu. Inkunga y’amahanga yashyirwaga mu ngengo y’imari ubu yabaye nke kubera ibihugu bimwe byifashe ibindi bikayohereza mu miryango itegamiye kuri leta ; ibyo byose bibaye mu gihe leta ya FPR yaraguye igifu cyo kurya akaribwa n’akataribwa! Ingaruka z’uko umutungo uri kugenda uba muke zitangiye kugira ingaruka kuri rubanda rwa giseseka, FPR irimo ifata ibyemezo bidafututse kandi birimo guhuzagurika ! None se umukozi azirukanwa, iyo leta yamwirukanye isubire inyuma ijye no kumuhana ngo leta yarahombye ? Ibyiza ni uko gukorera leta abantu babyibagirwa ! Ese buriya ministre w’abakozi ba leta ashobora kurega ministre w’intebe kwa Paul Kagame ? Niba se bishoboka Paul Kagame we azaregwa he kandi na nde kandi bizwi ko ari mu bantu batera leta igihombo kinini?]
Abakozi bateza Leta igihombo, abadatanga amakuru ku bishobora kuyiteza igihombo bari mu kazi n’abigeze kuyikorera bifashe ntibatange amakuru, bose bazajya bahanwa. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Gicurasi 2015, yemeje amabwiriza ya Minisitiri agena uburyo bwo gukurikirana abakozi ba Leta bayiteza igihombo.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, yatangarije abanyamakuru ko umukozi wa Leta ayiteza igihombo mu buryo butandukanye ariko ko hari ibihano biteganyijwe birimo no kwishyura agaciro k’icyo gihombo. Yanagarutse ku nshingano z’umukozi wa Leta cyangwa uwigeze kumuba mu gutanga amakuru ku bishobora gutera Leta igihombo. Yagize ati “Buri mukozi wese wa Leta afite inshingano zo kumenyekanisha ko Leta yagize igihombo cyangwa ko igiye kukigira, abimenyekanisha muri Minisiteri y’ Ubutabera cyangwa ku muyobozi umukuriye.” Yongeyeho ko uzicecekera ntatange amakuru, nawe azafatwa nk’uwateje Leta igihombo.
Yagize ati “Ni amabwiriza. Uzicecekera ntagire icyo atangaza mu gihe Leta irimo guhomba cyangwa igiye guhomba, nawe azafatwa nk’uwateje Leta igihombo, kandi ibyo ngibyo agomba kubikora bitarenze iminsi 30 amenye ayo makuru, ariko n’uyatanga nyuma yakwakirwa.” Yakomeje atangaza ko izi nshingano zitareba umukozi wa Leta gusa ahubwo n’uwigeze kuyikorera. Ikindi n’uko uretse kuba hari ibihano biteganywa n’amategeko, uwahombeje Leta yandikirwa amenyeshwa ikosa yakoze n’igihombo ryateje, nawe akisobanura mu gihe kitarengeje iminsi 15 yemera cyangwa ahakana, anerekana n’ingamba z’uko ashobora kwishyura ku bushake cyangwa se ko atabishaka gukurikiranwa bigakomeza.
Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford, Mugabo Ford, yavuze ko n’umuturage usanzwe ashobora kumenyesha Leta ko hari igihombo igiye kugwamo.
Ni ryari bivugwa ko umuntu yateje Leta igihombo?
Ni igihe umukozi wa Leta yafashe ibyemezo bidakurikije amategeko cyangwa byafashwe n’utabifitiye ububasha hanyuma ibyo byemezo bigateza igihombo runaka. Ikindi ni igihe umukozi agize imyitwarire idakwiye mu kazi nko kwanga gukora cyangwa gutinda gukora icyo yakagombye gukora bigateza Leta igihombo. Hari kandi kunyereza umutungo wa Leta, kwishyura ibidategetswe cyangwa ibirengeje ibitegetswe, kutubahiriza imihango itegetswe bikaviramo Leta guhomba, gutuma urwego rwa Leta rwishyurwa ibidakwiye, gutuma Leta itabona ibyo yagakwiye kubona.
Igishya cy’aya mabwiriza ni uko ngo mbere wasangaga abantu bakora ibyaha bagakurikiranwa bagafungwa gusa ariko ntihabeho uburyo bunoze ngo n’uwakatiwe igifungo abanze abashe kuba yakurikiranwa no ku gihombo yateje Leta.
Mu mwaka wa 2013-2014 Leta yahombye miliyari zisaga 20
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2013-2014, Leta yahombye miliyari zisaga 22 bitewe n’umushinga wo kubyaza amashyuza amashanyarazi mu kirunga cya Karisimbi, ku makosa yakozwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo ndetse n’icyitwaga EWSA. Umutungo wa Leta wagiye unyerezwa n’abakozi bayo nk’aho mu mwaka wa 2014, abantu 183 bahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, ari kumwe n’abandi ba Minisitiri, tariki ya 06 Mata 2015 yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko abantu bose bagira uruhare mu guhombya Leta ndetse n’abiganyira mu kwishyura nyuma yo gutsindwa mu butabera, bagiye gufatirwa ibihano bikomeye.
Muri ibyo bihano, harimo no gufungwa imyaka igera kuri ibiri.
Source : igihe.com