Burundi : Umucamanza wagombaga kwemeza kandidatire ya Nkurunziza yahunze!

Publié le par veritas

Igipolisi cy'u Burundi gikomeje kurasa abaturage bigaragambya mu mutuzo!

Igipolisi cy'u Burundi gikomeje kurasa abaturage bigaragambya mu mutuzo!

[Ndlr : Uyu munsi imyigaragambyo mu Burundi yahitanye abantu 4 barashwe n’igipolisi, umugore w’umwe mu bakandida biyamamariza umwanya wa perezida wo mu ishyaka «IMBONO Charisma» afungwa n’igipolisi, umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, John Kerry yatangaje ko ukwiyamamaza kwa Nkurunziza kunyuranye n’itegeko nshinga, ibyo yabivuze ari mu rugendo muri Kenya ndetse akaba abona Amerika igomba gutangira gutanga ibihano ku barundi bari kubuza abaturage uburenganzira bwabo, uretse nibyo, abategetsi batangiye guhunga harimo n’umucamanza mukuru wo mu rukiko rurinda itegeko nshinga, akaba ahunze ataraca urubanza rwo kwemeza niba Nkurunziza yarubahirije amategeko yo kwiyamamaza !]
 
Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu gihugu cy’Uburundi yahungiye mu Rwanda n’umuryango we. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yabwiye Radio Rwanda ko ayo makuru ari impamo, ngo Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga (Cour Constitutionnelle) yahunganye n’abantu barindwi barimo umugore we, na we wari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire i Bujumbura, ubu ngo bari ku mupaka wa Bweyeye.
 
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko batarabasha kwakira uyu muyobozi ngo baganire ku mpamvu zatumye ahunga, gusa ngo baraza guhura. Abayobozi babiri ku rwego rwa Komine mu gihugu cy’Uburundi bahungiye mu Rwanda mu gihe imyagaragambyo mu gihugu cyabo irimbanyije yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza. Bourgmestre Niyonsaba Gaudose, wa Komine Gisagara, na Ndereyimana Basile, wo muri Komine Mushiha, muri Province ya Cankuzo mu Majyaruguru y’Iburasirazuba mu Burundi, bambutse umupaka wa Bugesera tariki ya 1 Gicurasi 2015.
 
Aba bayobozi bakurikiye umupolisi wahungiye mu Rwanda mbere yabo ho icyumweru, we akaba yaranyuze ku mupaka wa Rusizi. Umuyobozi muri Minisiteri ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, Ntawukuriryayo Frederic yabwiye Umuseke ko abo ba Bourgmestre bakiriwe, bakiyandikisha ariko bagasaba ko bataba mu nkambi. Ntawukuriryayo yabwiye Umuseke ko umubare w’impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda umaze kuba 24 670 nyuma y’ibarura ryakozwe ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 3 Gicurasi.
 
Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite mu nshingano impunzi yasabye imiryango y’Abanyarwanda yakira Abarundi bahunga, kubimenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo bashyirwe mu nkambi, cyangwa bamenyekane nk’uko aherutse kubigarukaho mu kiganiro n’abanyamakuru hashize ibyumweru bibiri. Mu kiganiro kigufi kuri telefoni, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, aho abo bayobozi bahunze Uburundi bambukiye, yabwiye Umuseke ko impunzi zose zitaba mu nkambi. Yavuze ko hari abaza bakiyandikisha bakajya gukodesha mu mujyi.
 
Rwagaju Louis kandi yavuze ko abaturage bo mu karere ka Bugesera, nka hamwe mu hambukira impunzi z’Abarundi, bagomba kumenyekanisha abo bakiriye. Yagize ati “Abaturage tubasaba ibintu bibiri, kubaruza abo banyamahanga bakiriye mu gitabo cy’abinjira n’abasohoka mu mudugudu, ikindi ni ukubajyana ku murenge bakababaruza mu nzego zibishinzwe, impapuro babandikaho twarazibahaye.”
 
Source : umuseke
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :