Burundi : Imyigaragambyo n’ihirikwa ry’ubutegetsi byahindutse intambara (kurikira) !
21H04: Kuri uyu mugoroba mu mujyi wa Bujumbura ntamasasu ari kuvuga ariko abaturage bari mu rujijo cyane ko n'amaradiyo yabagezagaho amakuru yagabweho ibitero akaba atari gukora, umunyamakuru wa BBC uri muri uwo mujyi atangaza ko abasilikare b'ikigo gikoresha intwaro nini cyane bita blinde (bataillon blinde) aribo bivumbuye kubutegetsi bwa Nkurunziza, muri uyu mu goroba abo basilikare bari gusohoka mu kigo cyabo n'intwaro zabo berekeza ahantu hatazwi; umugaba mukuru w'ingabo z'u Burundi ushyigikiye Nkurunziza akaba yemeje ko bari gutegura igitero simusiga bagomba kugaba kuri abo basilikare bitarenze ejo mu gitondo cyo kuwa gatanu ko kandi abo basilikare nabo babimenyeshejwe. Igihugu cya Tanzaniya nacyo cyatangaje ko Nkurunziza yavuye mu gihugu cyabo ariko bakaba batavuze igihugu yerekejemo, amakuru amwe akaba yemeza ko yagiye mu gihugu cy'Afurika y'epfo naho andi makuru akaba yemeza ko yasubiye mu Burundi anyuze inzira y'ubutaka; umunyamakuru wa BBC mu Burundi yavuze ko umuvugizi wa Nkurunziza Willy Nyamitwe yamuhaye ubuhamya kuri telefoni akamwemerera ko Nkurunziza yageze mu Burundi ariko akaba atasobanuye aho ari n'uburyo yahageze! Uko biri kose Nkurunziza yagaruka i Burundi atagaruka, ibintu byahindutse cyane kuko ubu ntawe ukivuga igikorwa cy'amatora cyangwa se manda ya gatatu ya Nkurunziza, abantu benshi bafite ubwoba bw'uko ibyo byose bishobora gusimburwa n'intambara ikomeye cyane kandi idashobora guhagarara vuba!
15H07: Nk'uko bitangazwa na televiziyo y'abafaransa "France 24" ingabo zishyigikiye Général Godefroid Niyombare wahiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza zashoboye kwigarurira radiyo na televiziyo by'igihugu muri aya masaha ya nyuma ya saa sita, biramutse bigenze gutyo bikaba byaba bihaye abarwanya Nkurunziza uburyo bwo gucecekesha abamushyigikiye. Uko ibintu byifashe ubu i Bujumbura biragoye kwemeza amakuru nyayo kuko ibintu bigenda bihinduka umunota kuwundi.
11H50: Nk'uko bitangazwa n'umunyamakuru w'AFP uri i Bujumbura, muri aya masaha imirwano itangiye kugenza amaguru make hagati y'imitwe yombi ihanganye hagati y'abasilikare bashyigikiye Nkurunziza n'abamukuyeho i Bujumbura. Hirya no hino mu mujyi wa Bujumbura hari kumvikana urusaku rw'imbunda nto naho imirwano ikoresheje intwaro ziremereye yahagaze. Uruhande rw'abasilikare bakuyeho Nkurunziza ruremeza ko ruri kugenzura igice kinini cy'umujyi wa Bujumbura nk'uko byemezwa n'umuvugizi wawo Vénon Ndabaneze. Nk'uko byemezwa n'umwe mu basilikare bashyigikiye Nkurunziza, abo basilikare bafite imbaraga bahabwa n'umutwe w'ingabo zishinzwe kurinda inzego za leta (garde rapprochée), uwo mutwe ukaba ugizwe n'abarwanyi kabuhariwe, akaba ariwo urinze radiyo y'igihugu RTNB kimwe n'ibiro bikuru by'ishyaka rya CNDD FDD. Naho abasilikare bahiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza bakaba bafite imbaraga bahabwa n'umutwe kabuhariwe w'abarwanyi bo mu kirere (11è bataillon parachitiste) ari nabo bagenzura ubu ikibuga mpuzamahanga k'indege kiri i Bujumbura. Indi mitwe y'abasilikare bari kwirinda kuvuga uruhande babogamiyeho iri kugenda irinda ahantu hakomeye mu mujyi wa Bujumbura, urujya n'uruza rw'abantu muri uwo mujyi ni rucye cyane (cfr AFP).