Birakekwa ko u Rwanda rwashimuse umwami w’Abanyamulenge nk’uko rwari rugiye kubikora kuri Kigeli Ndahindurwa !
Uyu ni Général Pacifique Masunzu intwari y'umunyamulenge wahambirije Inkotanyi zikava muri Kivu y'amajyepfo!
[Ndlr : umwami w’abanyamulenge yanze intambara kuva kera, ingabo za Paul Kagame ziyambaje abanyamulenge mu gikorwa cyo kwica abanyarwanda bahungiye muri Congo, abo banyamulenge barabyanze ahubwo barwanya ingabo za Kagame, imirwano ikaze yabereye mu misozi ya Minembwe, Général Pacifique MASUNZU w’umunyamulenge yirukana Inkotanyi muri Kivu y’amajyepfo izuba riva! Kuva ubwo Kagame yabitse umujinya waje no kwiyongera mu gihe yasabaga abanyamulenge gufashe M23 bakanga ! Kubera iyo mpamvu Paul Kagame ahisemo gushimuta umwami wabo! Iyi tekiniki yo gushimuta abantu ikorwa na leta ya Kagame gusa ku isi kandi ibyo gushimuta umwami ntabwo ari igikorwa gishya kuri we kuko na Kigeli wa V Ndahindurwa yari agiye gushimutwa na Paul Kagame muri Amerika (USA) Imana ikinga akaboko! Twizere ko uyu mwami w’umunyamulenge atamunyuza inzira y’ikiyaga cya Rweru, ahubwo akamurekura bidatinze !]
Rwema Gendarme Umutware Gakondo w’Abanyamulenge, ufatwa nk’Umwami wabo mu Minembwe yaburiwe irengero mu cyumweru gishize, umuryango we ukaba usaba ko abamushimuse bamurekura agakomeza imirimo ye. Umutware Rwema Gendarme yari asanzwe atuye mu gihugu cya Uganda aho afite urugo, ariko agakurikirana bya hafi imirimo ye nk’umwami gakondo w’Abanyamulenge mu Minembwe.
Umuhungu we Vedaste Ndamiye yatangarije BBC ko Rwema Gendarme akomora ubwami kuri sekuruza Karojo Vedaste. Umuhungu we yongeraho ko Rwema Gendarme yarangwaga no kwanga intamabara, igitekerezo yari ahuriyeho n’Abanyamulenge batari bake. Umugore we Prossy Bonabana avuga ko aheruka kuvugana n’umugabo we kuwa kabiri w’icyumweru gishize (tariki ya 7 Mata 2015) ubwo umugabo we yari ageze i Kisoro muri Uganda ahahana imbibe na Cyanika y’u Rwanda.
Akihagera yakodesheje imodoka (Voiture) yo kumugeza i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ntiyarenze umutaru kuko yayikuwemo n’abantu bambaye imyenda ya Gisirikare. Mu gihe Ndamiye Vedaste umuhungu wa Rwema avuga ko hari igihugu cyashimuse umubyeyi we akanasaba ko cyamurekura, umufasha wa Rwema, Madamu Prossy Bonabana yatangarije the Monitor ko icyumweru gishize telefoni y’umugabo we idacamo, kandi ko nta n’umuntu n’umwe wo mu muryango we uzi aho aherereye.
Ndamiye yongeraho ko atazi icyo yashimutiwe n’ibyo bari kumukoresha. Rwema yari amaze igihe atuye muri Uganda, kuva mu mwaka wa 2002. Kuba yarashimutiwe ku mupaka w’ibihugu bibiri u Rwanda na Uganda, byatumye umugore we ajya kubaririza kuri Ambasade y’u Rwanda na Uganda ababa barashimuse umugabo we.
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ikaba yaramubwiye ko uretse no kuba itabizi, Leta y’u Rwanda ntiyakora igikorwa kigayitse nk’icyo!
Source:Igihe