Burundi : Umugore w’Agathon RWASA amaze kurusimbuka!

Publié le par veritas

Agathon Rwasa wambaye ikote ry'ubururu

Agathon Rwasa wambaye ikote ry'ubururu

Kuri uyu munsi wo ku cyumweru taliki ya 15 Werurwe 2015 umufasha w’umunyepolitiki uzwi cyane i Burundi akaba n’umuyobozi w’impirimbanyi w’ishyaka rya FNL  Bwana Agathon RWASA amaze gusimbuka urupfu! Ubwo umudame w’uwo munyepolitiki yari mu nzu basukuriramo imisatsi iri muri quartier yitwa Asiatique, umuntu utaramenyekana yamusutseho urusasu akoresheje imbunda, kubw’amahirwe uwo mudame ntiyitabye Imana ahubwo yakomeretse mu mutwe kuburyo budakabije.

Inkuru y’iraswa ry’umugore w’Agathon Rwasa yatangajwe na Bwana Nininahazwe Pacifique kurubuga rwe rwa facebook ariko ikaba yanemejwe na radiyo”Iwacu” ikorera i Burundi; ubu umugore wa Agathon Rwasa akaba yamaze kugera mu bitaro bikuru bya Bujumbura aho ari kwitabwaho n’abaganga. Bwana Nininahazwe Pacifique akaba yavuganye na Bwana Agathon Rwasa wahungabanyijwe cyane n’icyo gikorwa cy’ubwicanyi, akaba yamwihanganishije kuri iyo nkuru mbi y’iraswa ry’umufasha we.

Inkuru nyinshi ziri kuvugwa i Bujumbura nkuko byemezwa na Bwana Nininahazwe Pacifique, ni uko hari gahunda ikomeye yo kwivugana (kwica) Bwana Agathon Rwasa kimwe n’abandi banyepolitiki babangamiye ukwiyamamaza kuri manda ya gatatu kwa Nkurunziza cyane ko n’ubwo yashobora kwiyamamaza muri iyo manda nta mahirwe menshi afite yo gutsinda mu matora Agathon Rwasa nk’uko byerekanywe n’itohoza ryakozwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI.

Bwana Nininahazwe Pacifique (ku ifoto umuyobozi wa ONG yitwa FOCODE) akaba yamagana yivuye inyuma iterabwoba rikomeje gukorerwa imiryango y’abanyepolitiki batavuga rumwe na Nkurunziza kimwe n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta. Bwana Nininahazwe Pacifique aremeza ko mu byumweru 2 bishize, umugore wa Général Niyombare yagombye kwihisha mu iduka ricuruza ibiribwa i Bujumbura yihisha abantu bashakaga kumugirira nabi. Mu kwezi kwa cumi na kumwe 2014 Maman wa Général Bunyoni yagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro iwe mu rugo. Muri uko kwezi kandi urugo rwa Bwana Nininahazwe Pacifique narwo rwaratewe ! Amakuru menshi yatanzwe n’inzego zishinzwe iperereza akaba ahamya ko abo bantu bose bari kugirirwa nabi bikozwe n’abantu bashyigikiye ko Nkurunziza yakwiyamamaza muri manda ya gatatu itemewe n’amategeko kuko babona ko kutaba umukuru w’igihugu kuribo ari ibyago bikomeye kubera ko abakingira ikibaba mu mabi bakora!

Iki gitero kigabwe ku mugore wa Agatho Rwasa, mu gihe Bwana BIGIRIMANA Jacques umuyobozi w’igice cy’ishyaka rya FNL kitandukanyije na Rwasa yatangaje mu nama y’ishyaka yabereye ahitwa i MUTIMBUZI ko igihugu cy’Afurika y’epfo kiyemeje kuba umuhuza wo kunga ibice bihanganye by’ishyaka rya FNL, bityo BIGIRIMANA akaba yaravuze ko bifuza ko Agathon RWASA agamba kuziyamamaza ari umukandida w’ishyaka ryose ryiyunze rya FNL aho kuba umukandida ku giti cye!

Ubu bwicanyi bw’abanyepolitiki mu Burundi buragaragaza umwuka ukomeje kuba mubi utewe na Nkurunziza ukomeje gutsimbarara ku cyemezo cye cyo kwiyamamariza manda ya gatatu kuburyo bishobora no gukurura intambara mu gihugu!

Source : Nininahazwe Pacifique (facebook)
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Sha jew nddumurundi ariko kagame ndamwemera pe!muzomudutize nkimyaka itanu atugorore.
Répondre
M
Sha jew nddumurundi ariko kagame ndamwemera pe!muzomudutize nkimyaka itanu atugorore.
Répondre
K
Abarundi mwitonde,umuntu umwe ntabarushe ubwenge,muri benshi kandi murafise experience,mumufate comme otage ariko amahoro akomeze
Répondre
K
Abasomye Imirasire bazindutse bandika inkuru y'itangwa ry'ihihembo cya Ingabire mw'isaha imwe bari namaze kuyisoma nanyirayo bamujyanye kwa Gacinya !!!!Mu mugoroba wo kuri iki cyumweru ku nshuro ya kane Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba hanze y’igihugu bari kumwe n’abanyamahanga batandukanye bahuriye mu gikorwa cyo gutanga ishimwe ryitiriwe Ingabire Victoire ufungiye mu Rwanda cyateguwe n’ishyirahamwe ry’abagore bashaka am
N
BITEYE AMATSIKO KOBONA COMMENTAIRES ZATANZWE N'ABANYARWANDA KU BIGAMBO eVODE UWIZEYIMANA YAHURAGUYE NGO ARASHAKA KO KAGAME AZATEGEKA KUGEZA YEZU AGARUTSE! NIMWISOMERE:

Gewe Kagame yapfa uno munsi yapfa ejo ndamwemera 150% kuko ibyo yakoze yalitanze .Aliko hali icyo ntarashobora kumva ngo ntawundi wategeka urwanda ,imishinga se ni amafranga yo mmufuka we icyo ni ubwoba mufite kandi bufite aho bushingiye . wowe ulibuka ibigambo wavugaga uli muli Canada , Burya koko yali inzara nayo ivugisha meshi
Musubize2015-03-15 17:46:47
kalisa
icyifuzo cya me uwizeyimana ndagishyigikiye nta mpamvu yo gushyiraho umupaka KURI manda ya perezida Wa Repuburika Nina tumushyigikiye kuko aritwe tuzi ibyiza byimiyoborere ya H.E each Paul kagame
Musubize2015-03-15 17:30:02
athanase
Hahahah Evode rwose uri umunyabwenge buke cyane ,ubuse uri kuvuga ibiki koko,jye ndi mu bantu bakunda HE Paul Kagame pe ni iyandemye irabizi ,ariko nanone ndi mu bantu batamushuka ngo yice amategeko gukora neza kwe ntabwo aribyo byatuma mvuga ngo nahame kubutegetsi uyo kuko gukora neza ni inshingano ze kandi nini inshingano zaburi wese mu igihe cyose ahawe kuyobora no gukorera abanyarwanda. Abantu nk Evode ndashaka ko bagerageza gusubiza ibi bibazo bikurikira: 1.Ukora neza wese niko agomba kuguma kubutegetsi? 2.Ese kuki waba wumva ko ntawundi wakora neza ndetse birushijeho? 3.Ese kuki wumva ko gukora nabi aribyo byaba nka limite ya manda? 4.Ubwo se uzarindira ko umuntu akora nabi kugira habonwe kubaha no gushyira mubikorwa itegeko nshinga? Ibi buvugwa na bamwe mu banyarwanda jye sinemeranywa nabo rwose niba itegekongenga cyangwa nshinga ritanga mande ebyiri nizibe ebyiri nyine kandi ntabwo bivuze ,uzirangije aba atakoze neza ibyo atabashije kugeraho umusimbuye azakomerezaho abigereho!!! please turabasabye mwe koshya uyu muntu w'Imana ngo mumwumvishe ko ariwe gusaaa oya ibyo sibyo rwose. Manda ye nirangira avaho hageho n undi through election nadakora neza avanweho hashyirweho ushoboye. ariko ibintu byo kwisubiramo kwa hato na hato tubireke. Murakoze
Musubize2015-03-15 17:30:02
Kuri
uyumugabo agira indimi nyinshi, ubuse aziko ibyo yavugiye kuri BBC byibagiranye. Kagamé ubutwali bwe turabuzi kd turabushima, ariko twibubwirwa na Evode.
Musubize2015-03-15 17:30:02
heza
ibyiza tugezeho ntampamvu yo kubisenya gukorera mumucyo nibyo bibereye abanyarwanda mureke gushyuha ibyiza birimbere
Musubize2015-03-15 17:30:02
Emnuelma
Ushaka ko batamwiba arindisha igisambo Koko! Ese ubu twibagiwe ibyo wavugaga ejo bundi ku mugaragaro? Mbabajwe n'uwaguhaye akazi. Cyakora n'ujya no kwigisha uwanjye nzarimuvanamo! Iyo 20% y'abafaransa uvuga harya wibuka uko bayibara? Baguhuze na Mpyisi ushyireho itegeko ricyura umwami, naho ibi bireke nturi miliyoni 12 z'abanyarwanda wihaye kuvugira
Musubize2015-03-15 17:30:01
John
hahahhh evode ujyunyica kabisa, cyakoze ntawaguseka da bacumugani mukinyarwanda ngo ubyinira inda ntavunika komeza wishikire umugati ujye uhorana amacenga mubyo uvug
Musubize2015-03-15 17:30:01
MUNYARUGERERO
Evode yabivuga abikuye kumutima ,byaba ari amayeri icyonzi cyo nta wundi ubereye Abanyarwanda uretse uwo Imana yasize amavuta Paul Kagame,ahubwo abaturage dukunda amahoro niduhagurukane imbaraga tumusabe azatuyobore mpaka kuko azi icyo gukora.Vive Mzee wacu,vive Abanyarwanda twese dukuda amahoro.
Musubize2015-03-15 17:30:01
Inzobere
Iyo bivugwa n'undi utari wowe! Harya ibigambo wahuraguye mbere kuri za BBC wigeze udusaba imbabazi? Wakoze akazi baguhaye ukagabanya parapara!
Musubize2015-03-15 17:46:47
mahoro jack
Ndabona akataje agera ikirenge mu cya Bamporiki. Umwanya ashaka we se ni uwuhe?
Musubize2015-03-15 17:46:47
Maneno
ca c'est l'exemple typique ry'ikirumirahabiri, iyozabwonko.com, Oya siko biri ahubwo uno mugabo ni marimanganya nimutamwitondera muzabona ishyano
Musubize2015-03-15 17:46:47
karima
amacoyinda.com
Musubize2015-03-15 17:46:47
mweusi
Reka namara gucaho muzumva ibyo azavuga.
Musubize2015-03-15 17:15:32
Kabonero Paul
Inda ntacyo idakoresha koko...
Musubize2015-03-15 17:15:32
Bobo
afrika warabaye, afrika warakubititse, hahaha ubwami.com
Musubize2015-03-15 17:15:32
Mugisha
Iki kintu ni ukugicungira hafi! Kiratogota gusaaa! Umunsi cyongeye guhunga muzumirwa! Dore aho nibereye!
Musubize2015-03-15 17:15:32
Bakame
aya MAZURU uyu mwanditsi ntiyayongerereye ra!!!!!
Musubize2015-03-15 17:15:32
kayiganwa
$100,000 yatanzwe na The Great Lakes Human Right ku muntu wese watanga makauru afatika ku rupfu Rwa rwigara Assinapol. uwayagira yahamagara kuri kuri Tel: 447429014688 cg kuri email greatlakeshumanrightslink@gmail.com nababwira iki rero abazi neza uko bimeze muvue ukuli muhembwe.
Musubize2015-03-15 17:15:32
Truth
Nibyo twese turabona ko H.E.Paul Kagame yakoze neza kandi si twebwe abanyarwanda tubibona gusa kandi tumushima kuko n'amahanga yose uwo uhuye nawe wese akamenya ko uri umunyarwanda ahita ashima cyane Prezida w'u Rwanda HE Paul Kagame.Ariko ibyo Evode avuga biratangaje ko yavuga ko mu Rwanda habura undi washobora gukora neza nka HE Paul Kagame .Nizera ko nkumuyobozi mwiza buriya yanateguye abandi bashobora gukora neza nkawe igihe manda ze zizaba zirangiye kuko igihe cyose niko bigenda .Hari aba prezida benshi bakoze neza mu mateka y'isi ariko igihe cyabo kirangiye ntibavuze ngo bahindure constitution kugirango bakomeze.Iyo ucyuye igihe cyawe warakoze neza ukomeza kubahwa kandi ugatanga umusanzu n'inama zo kubaka igihugu nk'abandi banyarwanda barukunda kuko ubwo burenganzira ntiburangirana na manda ebyiri nkuko constitution ibivuga.Abantu nka Evode rero rwose nyoberwa uko babonye izo masters bavuga ko bakuye hanze kuko ibyo bitekerezo ntibyubaka ahubwo birasenya.
Musubize2015-03-15 14:56:27
Rwamafu
Na Evode ni intwari, ariko buriya we ntiyaba Perezida!!!??? Nyakubahwa, twese ntacyo twakoze uretse wowe kandi rwose utuyoboye neza.
Répondre
K
Abarundi ni abo gusabirwa nta kundi! Kandi ibi biri kuba i Burundi bizikuba incuro 10 mu Rwanda kuko byamaze kumenyekana ko Kagame ariwe uri koshya Nkurunziza ngo nanangire nawe azabone uko yinangira!! Ibi bihugu byombi byatewe na shitani ifite amahembe menshi!!
Répondre
S
muburundi hagiye kuboneka ibitambo , mbese abantu bagiye guhita nkuko , BA GATABAZI , BA BUCYANA NABANDI BAHITISHIJWE , MAZE ABARUNDI BATANGIRE BICANE !!!