ONU : Imyanzuro y’Akanama gashinzwe amahoro ku isi kuri raporo y’impuguke za ONU kuri Congo !
Ejo kuwa kane taliki ya 22 Mutarama 2015 akanama gashinzwe amahoro ku isi kafashe imyanzuro kuri raporo S/2015/19 iherutse gusohorwa n’impuguke za LONI ku italiki ya 12 Mutarama 2015 ku mitwe yitwaje intwaro iri mu gihugu cya Congo. Iyo raporo igisohoka abantu benshi bateye hejuru bashaka kumvikanisha ko abayobozi b’impuzamashyaka ya CPC bavuzwe muri iyo raporo bazafatirwa ibihano ngo bitewe no gufatanya na FDLR; leta ya Kigali yo yari itegereje ko hazatangazwa italiki ndakuka yo kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo. Muri ibyo byose nta cyabaye ahubwo akanama gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro (recommandation) ureba igihugu cya Congo,ONU, n’igihugu cy’u Burundi. Igihugu cya Tanzaniya ntabwo kigeze kivugwa kimwe n’abanyepolitiki bifatanyije na FDLR. Ikibazo cyo kugaba ibitero kuri FDLR kikaba gikomeje kuba ihurizo rikomeye !
Umunyamabanga mukuru wungirije muri ONU ushinzwe umutekano Bwana Ladsous yavuze ko MONUSCO igomba guhabwa imbaraga nyinshi kugira ngo ikomeze guhangana n’ibibazo by’umutekano muke uri mu gihugu cya Congo ; akaba yaravuze ko MONUSCO igomba gukomeza guhangana n’igikorwa cyo gusenya imitwe yose iri mu burasirazuba bwa Congo. Bwana Ladsous yasobanuye ko akurikije ibisobanuro by’abantu benshi banenga ingabo za MONUSCO z’uko zidafite ubushobozi bwo kugarura umutekano muri Congo, yakoreye raporo irambuye umunyamabanga mukuru wa ONU Bwana Ban Ki-moon aho yerekanye uburyo MONUSCO igomba kongererwa ubushobozi ; Ladsous akaba yarasabye ko MONUSCO igomba kugirana ibiganiro birambuye na leta ya Congo mugushakira umuti ibibazo bijyanye na politiki.
Tugarutse ku nama y’akanama gashinzwe amahoro ku isi mu gufata imyanzuro kuri raporo z’impuguke za ONU ku gihugu cya Congo, uhagarariye igihugu cya Congo mu kanama gashinzwe amahoro ku isi Bwana Ignace Gata Mavita yasobanuye ko umutwe wa FDLR watangiye gushyira intwaro hasi ubu ukaba ugeze kuri 25%, yasobanuye ko FDLR atari umutwe wa gisilikare usanzwe, yagize ati : « ntabwo bafite ibimenyetso bibaranga nk’abasilikare basanzwe kuburyo byoroshye kuribo mu kwiyoberanya mu baturage b’abakongomani no mu mpunzi z’abanyarwanda » asaba ko FDLR igomba guhabwa uburyo bwo gutanga intwaro nta muntu numwe ubangamiwe.
Umuyobozi w’akanama gashinzwe umutekano muri ONU, ako kanama kakaba karashinzwe n’icyemezo cy’1533 (2004) kerekeranye n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Madame Dina Kawar (Jordanie) yasobanuye ibyerekeranye na raporo ya vuba y’impuguke za ONU ku gihugu cya Congo; yerekanye ko iyo raporo igaragaza neza ko ibitero bya vuba by’ingabo za ONU muri Congo arizo MONUSCO zifatanyije n’ingabo za Congo (FARDC) byaciye intege kuburyo bukomeye imitwe yitwaje intwaro iri mu burasira zuba bwa Congo n’ubwo iyo mitwe itaratsindwa burundu. Madame Dina Kawar yagaragaje ko ubushobozi bw’iyo mitwe bwo kubona amafaranga no kwinjiza abandi barwanyi mu mitwe yabo ntaho bwagiye. Madame Dina Kawar yagaragaje ko umutwe wa FDLR nta sano ufitanye n’imitwe y’iterabwoba mpuzamahanga nka Al-Qaida cyangwa Boko Haram.
/http%3A%2F%2Fwww.minustah.org%2Fwp-content%2Fuploads%2F2014%2F06%2F14-06-06-USG-Ladsous-Press-Conference_0029.jpg)
Ladsous yasobanuye ko ingabo za MONUSCO zitazahoraho muri Congo, akaba ariyo mpamvu hateganywa gahunda yo kugabanya umubare w’izo ngabo ho abasilikare bagera ku 2000 bitewe n’itsindwa ry’umutwe wa M23 kandi ingabo za Congo FARDC muri iki gihe zikaba zimaze kugira ubushobozi bwo gutabara mu buryo bwihuse ku rugamba kurusha uko byari bimeze mbere. Ladsous yavuze ko amabwiriza yatanzwe n’umunyamabanga mukuru wa ONU ku kibazo cyo kugabanya ingabo za MONUSCO asobanutse kandi akaba ajyanye no kongerera ubushobozi ingabo zizaba zisigaye. Ladsous yavuze ko ibikorwa byo kugaba ibitero kuri FDLR bizaba mu bihe bya vuba ariko asobanura ko bizafata igihe kirekire ndetse n’ubushobozi bwinshi kugira ngo imitwe yitwaje intwaro muri Congo ishobore gutsindwa.
Ihurizo rikomeye ryo kurwanya FDLR !
Umunsi umwe mbere y’uko akanama gashinzwe umutekano ku isi gafata umwanzuro kuri raporo y’impuguke za ONU ku gihugu cya Congo, intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu gihugu cya Congo akaba n’umuyobozi wa MONUSCO Bwana Martin Kobler, yasobanuriye abagize akanama gashinzwe amahoro ku isi ko ingabo za MONUSCO zarangije imyiteguro yo kurwanya FDLR, MONUSCO ikaba yararangije kwegeranya ibikoresho ndetse no gukora ikarita y’ibirindiro bya FDLR bizagabwaho ibitero. Martin Kobler yasobanuye ko MONUSCO itegereje ko ingabo za Congo FARDC zigaba ibitero kuri FDLR maze mu buryo bwihuse MONUSCO ikazazitera ingabo mu bitugu.
Muri ibyo biganiro, umuvugizi wa leta ya Congo Lambert Mende nawe yasobanuriye abagize akanama gashinzwe umutekano ku isi ko ingabo za Congo zarangije imyiteguro yose yo kugaba ibitero kuri FDLR ; ingabo za Congo zikaba zaregeranyije ibikoresho byose ndetse n’ubushobozi bwa FARDC bukaba bwarongerewe ; igihugu cya Congo kikaba gitegereje ko ingabo za MONUSCO zigaba igitero kuri FDLR nk’uko icyemezo cy’akanama gashinzwe amahoro ku isi N°2147 cyo mu mwaka w’2014 kibiteganya. Mende asobanura ko mu gihe MONUSCO izatangira kugaba ibitero kuri FDLR nk’uko icyo cyemezo kibivuga ingabo za Congo FARDC ziteguye kuyitera ingabo mu bitugu mu kurwanya FDLR ! Abasomyi ba veritasinfo bazatubwire uko bakemura iri hurizo ry’ugomba kubanza gutera !
Nyuma yo kumva abo bagabo bombi no mu nama yo gufata imyanzuro kuri raporo y’impuguke za ONU ku gihugu cya Congo nta cyemezo cyafashwe cyo gusobanura uruhande ruzabanza kugaba ibitero kuri FDLR noneho urundi ruhande rukaza kurutera ingabo mu bitugu; buri ruhande rutegereje ko urundi ruhande rubanza kugaba ibitero. Ikibazo kirushaho gukomera bitewe ni uko abaturage b’abakongomani batifuza ibyo bitero kuri FDLR kuko babona nabo bazabigwamo; mu gihe ingabo za Congo zarwanyaga umutwe wa M23 abaturage baherekezaga ingabo za Congo kurugamba ndetse bakaba baragabye ibitero kuri MONUSCO muri icyo gihe bavuga ko itari gufasha kuburyo bugaragara ingabo za Congo mu kurwanya M23 !
Umuyobozi w’akanama gashinzwe umutekano ku gihugu cya Congo muri ONU Madame Kawar yagaragaje imitwe yose iri muri Congo yitwaje intwaro na FDLR irimo ndetse avuga n’aho izo ntwaro ziva kimwe n’inkomoko y’amafaranga yo kuzigura, agaragaza ko imwe muri iyo mitwe yinjiza abana mu gisilikare ndetse igahohotera n’igitsina gore, umutwe washyizwe mu majwi cyane akaba ari Nduma Defence for Congo (Uyoborwa na Sheka Ntabo Ntaberi, wafatiwe ibihano na ONU) ; nyuma y’ibyo bisobanuro byose akanama gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro ukurikira :
«Impuguke z’akanama gashinzwe amahoro ku isi zifashe umwanzuro wo gusaba igihugu cya Congo guhindura uburyo bwo kugaragaza ibimenyetso biranga amabuye y’agaciro acukurwa mu birombe by’icyo gihugu no gutanga impushya kuburyo busobanutse neza ku bantu bacuruza amabuye y’agaciro ya Congo n’ibihugu bayagurishamo. Akanama kasabye leta ya Congo n’igihugu cy’u Burundi gukoresha amaperereza ku bantu bavugwa muri raporo y’impuguke za Loni ko binjiza abana mu gisilikare kugira ngo bahanirwe ibyo byaha bavugwaho. Leta ya Congo kimwe n’umuryango w’abibumbye byasabwe gukora anketi zigaragaza abantu bavugwaho ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu ababiketsweho bakagezwa imbere y’ubutabera».
Muri make iyo niyo myanzuro yafashwe kuri raporo y’impuguke za ONU, bikaba bigaragara ko igihugu cy’u Burundi cyashyizwe mu majwi kuko nacyo kivugwaho kuba gifite insoresore zitwa imbonerakure zivugwa ko nazo zitoza ibya gisilikare kubutaka bwa Congo.
Source : un.org