UMWAMI KIGELI V NDAHINDURWA YANZE GUTAHA ABEBERA !

Publié le par veritas

Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa

Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa

Simbasha kubara imyaka umwami w’u Rwanda, Kigeli wa V Ndahindurwa amaze ahunze u Rwanda. Byarumvikanaga ku ikubitiro icyaba gitumye umwami ahunga kuko revolusiyo yo muri 1959 yari igamije gukuraho ingoma ya cyami maze abahutu n’abatutsi bakabasha gusaranganya ubutegetsi. Birumvikana ko izo mpinduka umwami n’abiru be batari kuzikozwa, maze yigira inama yo guhunga kuko ingufu za rubanda zari zabaye nyinshi kurusha iz’ingabo z’umwami. Nyuma rero y’aho ahungiye, abanyarwanda bakoze referandumu bemeza ko u Rwanda rubaye Repubulika, kuva ubwo kugeza n’ubu niko bikimeze.
 
Ntawamenya rero icyo Kagame na Kigeli baba bapfa gituma umwami adataha. Hari impuha zavugaga ko ngo umwami adashobora gutaha niba ataje kwima ingoma maze ibyo bikaba byaba impamvu yatuma Kagame amwishisha. Kagame n’abandi bayobozi b’u Rwanda bagiye babazwa ibirebana n’itahuka ry’umwami Kigeli ariko ugasanga nta ngamba zo kumucyura bafite ndetse ko no gutaha kwe kutabashishikaje, ngo azatahe nk’uko abandi bataha ntawe uzamwimira mu gihugu cye !
 
Ibi byose mvuze haruguru rero mbyibukijwe n’inkuru nasomye ku Igihe.com yanditswe na Albert Rudatsimburwa(usa n’umwiru w’ingoma ya Kagame), ivuga ngo « u Rwanda ruratashya Kigeli, amaboko aheze mu kirere ». Muri iyi nkuru ye, Albert aribaza ati « Nyuma y’imyaka isaga mirongo itanu mu buhunzi, ni iyihe mpamvu nyakuri yaba ibuza Umwami w’u Rwanda kugaruka muri gakondo? Ese yaba ari kimwe n’abandi Banyarwanda bose bumva ko bagomba gutaha ari uko babyibukijwe? Ese yazemererwa gukomeza kwitwa “Umwami” byibuze nk’izina ry’icyubahiro »? Ibi bibazo yibaza ni byiza, gusa nta gisubizo yabitangiye ahubwo yivugiye ibyakozwe kugira ngo umwami Kigeli abashe gutaha n’ubwo byose nta musaruro byatanze.
 
Mu gusoma iyo nkuru natangajwe no kumva noneho leta ya Kigali ihangayikishijwe no gutahuka kwa Kigeli kandi baravugaga ngo azafate indege nk’abandi atahe mu rwamubyaye nta kibazo. Ngo hashyizweho na comité iyobowe n’uwahoze ari umwiru w’ibwami witwa Esra Mpyisi ishinzwe gucyura umwami. Icyo gitekerezo ngo cyashimwe n’umwami ariko ngo nyuma ababwira ko yisubiyeho ko atagitashye kubera ko igihugu gituranyi n’u Rwanda cyamuburiye kudataha. Mbega ikinyoma, mbega ikinyoma. Ese Esra Mpyisi yagaragaje ko ari umwiru mwiza maze akomera ku ibanga ryo kutavuga ibyo umwami yifuza ?
 
Gusa, ibyo bari baragize ubwiru byamenyekanye mu kiganiro umuvugizi w’umwami Kigai wa V Ndahindurwa yagiranye n’ijwi ry’Amerika. Uyu muvugizi yabeshyuje iriya nkuru y’  «Igihe.com » twavuze haruguru ivuga ko yanze gutaha, ahubwo agaragaza ko umwami hari ibyo asaba u Rwanda kugira ngo abashe gutaha. Muri byo harimo ko itahuka rye ritakomeza kugirwa ubwiru rigomba kubwirwa abanyarwanda bakagira icyo barivugaho.
 
Nyuma y’icyo kiganiro, IGIHE cyahise gisohora indi nkuru ivuga ko umwami agiye gutahuka. Maze kivuga ibintu uko kibyishakiye bidafite aho bihuriye n’ibyavuzwe n’umuvugizi w’umwami kuri radiyo ijwi ry’amerika. Urugero ni nk’aho bavuze ko uburyo bwo kubwira abanyarwanda iby’itahuka ry’umwami byakorerwa no mu binyamakuru. Sibyo babeshye ahubwo umuvugizi w’umwami yavuze ko iyo comité yareba uburyo bukwiye bwo kubikora.
 
Ikigaragara ni uko iki kiganiro guverinoma y’u Rwanda yacyakiranye amarangamutima menshi ku buryo IGIHE.COM yatanze ubutumwa butari bwo. Njye wumvise kiriya kiganiro, nakuyemo ibintu bikurikira :
 
-Umwami ntashobora gutaha batabajije abanyarwanda ngo bagire icyo babivugaho. Naho IGIHE kirashaka kuyobya amarari ngo itaha ry’umwami ryamenyshwa abantu hakoreshejwe n’ibitangazamakuru.
 
-Umwami ntashobora gutaha wenyine. C’est un message clair. Arasaba ko ikibazo cy’impunzi zose cyakwigwa zigataha mu mahoro. Kuri njye numvako yahata ari uko izo mpunzi zimaze gutaha zose.
 
Uwanditse inkuru yo ku IGIHE rero yabaye nk’ubyirengagiza kugira ngo ahume amaso abanyarwanda. Kuba se Umwami yifuza gutaha nta gitangaza kibirimo kuko nta gihe na kimwe yigeze abaho atifuza gutaha ahubwo ibyo asaba u Rwanda ntirubyubahiriza ahubwo bo bagashaka kumupakiramo ibyabo. Ngo uko bavuganye n’umwami, bagaruka bazanye ibindi bishya bidasubiza ibyo bari baganiriye mbere, bivuga ngo u Rwanda ntirwiteguye kwemera ibyo umwami asaba, bityo rero n’umwami akaba atazataha ibyo asaba bidakozwe. Umuvugizi w’umwami yarangije agira ati « n’ubu biri mu kirere ntituzi uko byakiriwe » mu rwego rwo kugaragaza ko nta cyizere afitiye iyo komite yo gucyura umwami (kanda aha wumve icyo kiganiro).
 
Aha rero njye byanteye kwibaza impamvu Kigali yarindiriye iriya myaka yose kugira ngo yumve ko hari umukuru w’igihugu cyacu uheze i mahanga ? Kuvuga ngo Kigeli natahe nk’abandi bose ni ugukabya, umuntu wayoboye u Rwanda koko, dore ko ari nawe wenyine dusigaranye abandi bose bagiye bicwa n’abashakaga kubasimbura ! Impunzi zanze gutaha zimanitse amaboko none ngo umwami natahe ayamanitse peee, ibyo hari aho byabaye ?  Albert rero sigaho kunnyega umwami ngo « Ese yaba ari kimwe n’abandi Banyarwanda bose bumva ko bagomba gutaha ari uko babyibukijwe? ». Ese ko mwabimwibukije yaratashye ra ? Donc icyo kibazo cyawe kiragaragara ko nta shingiro gifite. Kigeli si umuntu ubonetse wese wo gutaha abebera.
 
UMWANZURO
 
Byaragaragaye kenshi ko ubutegetsi bwa kigali buhuzagurika mu byemezo bufata ndetse bukaba burangwa n’ikinyoma no guhindukira ku ijambo bitewe cyane cyane no kutareba kure. Bwiha gusuzugura ibintu, ibyo bintu byamara kubukomerana bukibuka ibitereko bwasheshe.
 
Gushyiraho iriya comité yo gucyura Kigeli ni umugambi muremure wo gutesha agaciro indagu za Magayane, bimaze kugaragara ko abanyarwanda benshi bazemera kandi batewe ubwoba n’ibizivugwamo. Kigeli atahutse rero, baba babonye uko bahumuriza abanyarwanda maze bakongera kubagarurira icyizere ko u Rwanda rwongeye kuba u Rwanda, rugiye gutemba amata n’ubuki kubera ko Kigeli yatashye nk’uko Magayane yabihanuye !
 
Maitre Kubwimana Jacques
Gisenyi - Rwanda
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
Note that the longer you do this for, the more agitated the negative energy will become.
Répondre
I
Rwose nanjye ndi Kigeli V ruriya Rwanda sinarujyamo rukiyoborwa kariya kageni. Gusa simpamya kandi ko ubuhanuzi bwa Magayane ari we burasaho,ari we ubwo igihe ntikiragera ibiteganijwe bimwe biracyari inyuma. Kandi nimba atari we, niyishyire mu mutuzo kuko Urwanda ruyobowe na mwene Rutagambwa ntacyo yaba agiye kurukoramo,kuko nta jambo yarugiramo nk'abandi bose bahejejwe inyuma nk'ikote,keretse ashaka guhambayo agatwe.
Répondre