Ibitekerezo: Ese aho Mugabo Edison akurikira koko politiki y’u Rwanda?
Maze gusoma inkuru yasohotse ku ikaze iwacu y’uwitwa MUGABO Edison, ndibaza nti ese uyu Mugabo Edison azi cg akurikira politiki y’u Rwanda? Muti kuki? Umutwe w’inyandiko ye ugira uti “FPR-Opozisiyo: Ese ibiganiro by’amashyaka ya opozisiyo na Kigali byaratangiye?” Ngisoma umutwe w’iyi nyandiko nihutiye kuyisoma ngira ngo hari amakuru mashya y’ibyo biganiro, ariko ndayisomye mburamo icyo nari nketse ko kirimo.
Ni uko ati “Banyamashyaka, banyapolitike nimureke kubeshya abanyarwanda ngo ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda kizakemuka aruko abageretsweho genocide babeshyerwa bashyikirijwe inkiko, kuko nibikomeza gutyo mugashaka kubakira ku kinyoma, abanyarwanda bazakomeza gupfa nta kabuza”. Mu kwandika ibi, ni nk’aho waba uvuze ko Etat de droit ntacyo imaze, dukwiye kwiberaho nk’inyamaswa zo mu ishyamba zigira itegeko rimwe gusa “La loi du plus fort” maze inyamaswa ikomeye igatungwa n’udutoya. Ese ubundi niba babeshyerwa nk’uko ubihamya, byaba bitwaye iki bagiye imbere y’urukiko bakagirwa abere bakitahira bityo ikinyoma kigakubitirwa ahakubuye? Mugabo kandi yagombye kumenya intego nyamukuru ya CPC, iyo ntego irira iti:”Amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali yiyemeje gushyira imbaraga hamwe kugira ngo asabe umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri leta y’u Rwanda kugira ngo habeho ibiganiro bihuza amashyaka yose maze haboneke urubuga rwa politiki mu Rwanda , kandi n’impunzui z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi zishobore gutaha”.
Mugabo atangira avuga ko amaze iminsi yumva ko ibiganiro by’amashyaka ya opozisiyo na Kigali byaba byarananijwe na FDLR yanze gutanga abantu bayo bashinjwa ibyaha. N’uko we mu myumvire ye akumva ko ibyo biganiro byaba byari bigeze kure noneho Kigali igashyiraho ayo mananiza y’ababa baregwa ibyaha bo muri FDLR? Biratangaje cyane kuba kugeza kuri iyi saha hari umuntu ukibaza atyo, arashaka kuvuga se ko hari ibiganiro bya rwihishwa byabaye? Niba atari byo se, yigeze abaza abayobozi b’ayo mashyaka, na FDLR irimo, ko hari ibiganiro byatangiye? Mugabo arateza ubwega bw’iki?
Mugabo akomeza avuga ko nta muryango mpuzamahanga cg se ibihugu bikomeye(we umenya abyemera si nka Romeo) byigeze bivuga ko kugira ngo ibiganiro bitangire ari uko FDLR igomba kubanza gutanga abayirimo baregwa ibyaha bikomeye. Ese Mugabo Edison akeka ko ibintu byose bikorwa bijya bishyirwa ku karubanda, maze abantu bakabyandika ku ikaze iwacu cg bakajya kwivuga ibigwi ku maradiyo kugira ngo Mugabo yemere ko hari ikiri gukorwa? Nyakubahwa Mugabo rero, iyo myumvire irashaje, politiki ntikorwa ityo. Ese CPC isaba ko abayobozi ba FDLR baregwa ibyaha bikomeye bakwishyikiriza ubutabera pour faciliter ko habaho ibiganiro na Kigali, yigeze ivuga ko ibyo biganiro byatangiye? None se ko FDLR yubahirije ibyo yasabwaga n'amahanga byo kujya i Kisangani ni uko yarimo ikorana ibiganiro na Kigali ngo bidahagarara? Reka nkwibutse ko icyo gihe FDLR yari iri muri CPC ndetse n’ubu ikiyirimo(Sinzi niba yarigeze isezeramo) kandi ntiyigeze ivuga ko hari ibiganiro byabaye hagati y’amashyaka ya opozisiyo na Kigali cg se ngo ivuge ko hari abayica inyuma bakagirana ibiganiro na Kigali.
Mugabo akomeza avuga ati “Itangazo rizwi kandi rikomeje kugaragazwa kugeza uyu munsi ngo n’uko FDLR igomba gushyira intwaro hasi, ikerekeza i Mutobo mu kigo cy’igihugu gishinzwe kunyuzwamo abarwanyi ba FDLR mu buryo bwo kubanza kuboza mu bwonko nyuma bakerekezwa gereza n’ahandi hatandukanye”. Harya ubu uwabaza Mugabo Edison ati: “Ese baba FDLR bashyize intwaro hasi bo n’imiryango yabo ubu bari i Mutobo?”. Ndibaza rero niba inkuru ya Mugabo igamije kumurikira abantu cg niba ari iyo kugoreka ukuri ndetse n’ibyo abantu bose bazi, agambiriye gusa kugira abo asebya agaragaza ko ntacyo bakora cg se ko ntacyo bashoboye.

Mugabo arangiza inkuru ye agira abantu inama zitandukanye ariko zirangwa no gusebanya: U Rwanda rw’ubu ntirukeneye abantu bagenda bahakishwa no kugambanira abandi rwihishwa kugirango babone amaramuko…….”. Mugenzi wanjye Edison, aho ubanza gupima uburemere bw’amagambo uvuga? Ndekeye abasomyi ubusesenguzi burushijeho bw’aya magambo uvuga, cyakora njye ndabona atari akwiye gusohoka mu kanwa k’umuntu ushyira mu gaciro. Nasaba Mugabo kandi gusobanurira abantu uburyo amashyaka yagira intego yo gushyira hamwe kugira ngo asabe umuryango mpuzamahanga kuyafasha gucisha bugufi abaniga demokarasi mu Rwanda hanyuma bamwe mubayobozi b'ayo mashyaka bakanyura inyuma bakavuga ko ushaka kumva icyo umuryango mpuzamahanga umusaba kugira ngo bafatanyi muguhindura ubutegetsi bubi buri mu Rwanda ari umugambanyi (mpa ariko singuhe)! Ese buriya ko FDLR yumviye ikifuzo umuryango mpuzamahanga wayisabye cyo kujya i Kisangani, buriya FDLR nayo yabaye abagambanyi? Kugira ngo igaragaze ko Atari abagambanyi ni uko yari kujya mu mitsi n’umuryango mpuzamahanga? Umenya Inama za Mugabo zata abantu mu biti!
Umwanzuro
Mbere yo kugaya abandi ngo ntacyo bakoze, jya ubanza wowe uvuge icyo wakoze kirushije icyabo cg se nibura wivuge imigabo n’imigambi y’ibyo wakora uramutse ugiye mu mwanya wabo.
Imana ibaragire.
Maître Kubwimana Jacques
Gisenyi- Rwanda