Rwanda: Impaka ku myandikire n'imivugire y'ururimi rushya rw"Igikotanyi!"

Publié le par veritas

Tom Ndahiro ati agahinda kaguhoramo kakagushengura, Ikinyarwanda gifite umwimerere wacyo utagomba guhinduka

Tom Ndahiro ati agahinda kaguhoramo kakagushengura, Ikinyarwanda gifite umwimerere wacyo utagomba guhinduka

[Ndlr : «Uwapfuye yarihuse!» Bitangiye kugenda bigaragara ko u Rwanda rwabohojwe n’abanyamahanga biyise abanyarwanda none bakaba bageze ku rwego rwo gusimbuza umuco nyarwanda indi mico y’abo banyamahanga ! Ubusanzwe ururimi niyo nkingi y’umuco uranga abene gihugu, kuba rero ururimi rw’ikinyarwanda rugiye gusimbuzwa ururimi rw’igikotanyi ni uko umuco nyarwanda uvuyeho hakaba hagiye kwigishwa umuco wa gikotanyi ! Igeragezwa ryo gukuraho ururimi rw’ikinyarwanda ryatangiriye ku gifaransa cyasimbujwe icyongereza mu ijoro rimwe, none ubu ikinyarwanda nacyo kigiye kugenda nka nyomberi ! Biratangaje kumva intiti zo mururimi rw’igikotanyi zivuga ko zigiye guhindura imyandikire n’imivugire y’ikinyarwanda ngo bitewe ni uko izo nkotanyi(abanyamahanga) zananiwe kwandika ibihekane biri mu rurimi rw’ikinyarwanda ! Icyakora guca imyandikire y’ikinyarwanda nk’uko izwi ubu ukayisimbuza igikotanyi umenya bizamera nka ya sazi yimije urutare ikavuga ngo bizafata aha mana ! Ni mwisomere hasi aha impaka z’urudaca kuri uru rurimi rushya !]

Intiti zo mu Nnteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukwakira 2014 ku bijyanye n’amabwiriza mashya no 001/2014 ya Minisitiri avuga ku mpinduka z’imyandikire y’Ikinyarwanda, yasinywe tariki ya 8 Ukwakira 2014, agasohoka mu Igazeti ya Leta no 41 yo ku wa 13 Ukwakira 2014.

Bimwe mu bikubiye muri aya mabwiriza byateje impaka ndende hagati y’abavuga Ikinyarwanda ubwo yasohokaga ndetse izo mpaka zongeye kugaragara hagati y’Intiti z’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’abanyamakuru 50 bari batumiwe ndetse n’abaturage baje mu kiganiro n’abanyamakuru bababajwe n’impinduka zakozwe. Niyomugabo Cyprien, Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yavuze ko akazi kakozwe kari mu nshingano zabo nk’uko urwego rwabo rubisabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe mu mwaka wa 2003. Yavuze ko akazi kakozwe kari ako guhuza imvugo n’inyandiko, kugira ngo ururimi runonosorwe rube mbonera.

Yamaze umwanya asobanura zimwe mu mpinduka zakozwe zijyanye n’imyandikire mishya y’Ikinyarwanda cyane ku ngingo ya 12 ivuga iti “Imyandikire yibihekane (n)jy na (n)cy, bikurikiwe ninyajwi i cyangwa e. Ibihekane “(n)jy” na “(n)cy” byandikwa gusa imbere yinyajwi a”, “o” na “u”. Imbere yinyajwi i cyangwa e handikwa (n)gi, (n)ge, (n)ki, (n)ke.

Niyomugabo yavuze ko aya mabwiriza yizweho n’inzobere mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse ngo buri Munyarwanda wese yahawe amahirwe yo kugira icyo ayavugaho mu gihe cy’imyaka itatu ishize hakorwa ubushakashatsi bwayabanjirije. Yavuze ko ururimi rukura, abantu bagakomeza kuruganiraho ati “Ni amahame yatangajwe nubwo twese tutayavugaho rumwe, ururimi ni ko rumera abantu bagakomeza bakaruganiraho. N’ubu birakomeje kugira ngo abantu ibyo bavuga bibe aribyo bandika, kandi twatanze imyaka ibiri y’inzibacyuho kugira ngo ibyakosowe byubahirizwe.” Yangoyeho ko imyandikire yari isanzwe yakozwe n’abazungu, ahereye ku yo mu mwaka wa 1928 yakozwe na Musenyeri Leon Classe, akaza kuyivugurura mu mwaka wa 1939 no mu myaka ya 1960, ariko ngo iy’ubu yakozwe n’Abanyarwanda, icyo kikaba ari ikintu cyo kwishimira. Yagize ati Imyandikire igomba kujyana na politiki yo kwihesha agaciro no kwigira igihugu kirimo.”

Muri rusange mu mivugire nta cyahindutse, urugero: Ikibo bizajya bisomwa nk’aho ari igihekane ‘Cy’ ndetse no kuvuga ngo Amagepfo, “g” izasomwamo “jy”. Yavuze ko impaka zavutse bari baziteze ngo kuko impinduka zijyana no gutsimbarara kandi bigakorwa n’abantu bakuru ndetse n’intiti. Ibyahinduwe mu myandikire y’Ikinyarwanda bingana na 16%, hakaba hasobanuwe ko impamvu nyamukuru y’impinduka harimo amateka y’u Rwanda no kuba ururimi rukennye. Ikindi ngo hagendewe ku korohereza abaturage basanzwe ngo kuko amategeko yagiye ashyirwaho n’intiti, ndetse ngo hagendewe no ku guhagarika akajagari ko kwandika inyuguti mu gihe cyo gutangara, ibyiswe “Kuzigama amagambo”, hazajya handikwa inyuguti eshatu gusa. Urugero: Ahaaa!

Abanyamakuru, na bo bagaragaje ko batishimiye impinduka zakozwe cyangwa bakaba batazumva ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko impinduka zabaye atarizo Ikinyarwanda cyari gikeneye, bifuje ko hatekerezwa amagambo y’Inyarwanda ajyanye n’ikoranabuhanga. Ntwali John Williams umwe mu banyamakuru, yabajije ibisobanuro ku kuba amabwiriza yarashyizweho kugira ngo yorohereze bamwe mu bantu batavukiye mu Rwanda, ubu banga kwiga Ikinyarwanda cyari gisanzwe cyandikwa, kuba bitaranyujijwe muri Minisiteri y’Uburezi ndetse no kuba Kabgayi idahinduka kuva kera. Abanyamakuru banabajije niba haratekerejwe ku ngaruka zijyanye n’amafaranga impinduka zizagira nko kuba ibitabo byose bizahinduka, ndetse hari n’abasabye ko amabwiriza yaba ay’abanyabwenge gusa, hagakomezwa Ikinyarwanda cyari gisanzwe.

Mbaraga Robert, umunyamakuru yagaragaje uburyo ijambointsinzi’ rikomoka ku nshinga ‘gutsinda’ ariko mu myandikire mishya hazandikwa insinzi’, akavuga ko gutakaza ‘t’, byaba ari ikosa rikomeye ndetse yavuze ko mu mahame agenga amategeko, iyo ikosa ribaye rusange, ngo ni ryo rihinduka itegeko akaba yabazaga niba hatagumaho Ikinyarwanda kizwi na benshi. Cleophas Barore umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga ndetse akaba n’umwe mu bayobora Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), yavuze ko nta gihe impinduka zitazaba, ngo kuko hari n’abavuga ngo ‘Ntatararyama, ntatariye, sunkubite, ntakiruka, n’ibindi ku bwe ngo yumva bibaye byiza amabwiriza atagirwa itegeko kuko hari byinshi byazasaba guhinduka bigatwara amafaranga menshi.

Inteko y’Ururimi n’Umuco yavuze ko imaze igihe gito ariko ikaba yamanye ubwenge ko amabwiriza izajya itangaza ariko yabanje kuganirwaho mbere n’abantu benshi. Gusa iyi mvigo ya Niyomugabo yasaga n’ihunga ibibazo yabajijwe, no kwivuguruza ku byo yari yavuze ko buri Munyarwanda yahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku mpinduka, ndetse n’ubwo yavugaga ko amabwiriza ataraba itegeko, abanyamakuru bibazaga uburyo ikintu kijya mu Igazeti kigasohaka kandi ari umushinga. Intebe y’Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Niyomugabo, yavuze ko ijambo Kabgayi byasobanuwe ko ritahinduwe kubera kwanga kwica akamenyero ndetse cyo kimwe n’amazina bwite y’ahantu n’abantu, “Gatsinzi” ntihazandikwa “Gasinzi” ndetse na “Kacyiru” ntibizahinduka “Kakiru”.

Gusa byari bigoye kumenya ko abanyamakuru n’Inteko y’Ururimi n’Umuco bari mu kiganiro n’abanyamakuru kuko byaje guhinduka nk’impaka umwe ashaka kumvisha undi ukuri. Inteko y’Ururimi n’Umuco na yo ikavuga ko ibyo abanyamakuru bavuga ari ibitekerezo yari ikeneye kandi amabwiriza yarasohotse mu Igazeti ya Leta. Minisitiri wa Siporo n’Umuco Joseph Habineza, na we wari mu kiganiro yavuze ko yishimiye ibitekerezo abantu bagaragaje ku mabwiriza mashya, gusa yavuze ko ngo habaye gukabya, ariko agaragaza ko bibaye ngombwa ibyanenzwe byahinduka.

Yagize ati “Nkurikije uko abantu bahagurutse bakanenga, birerekana ko ibyo bamwe bavuga ko nta Demokarasi iri mu Rwanda ari ukwibeshya. Mbona twashyiraho ahantu ibintu byaganirirwa, ururimi ni urw’Abanyarwanda, nibo ntiti, mubibahe babakosore nimusanga ataribyo mubirekere uko byari bimeze.” Yongeyeho ati “Nta nka twaciye amabare, usinya ni we usinyura nibiba ngombwa ibirimo hano bizasinyurwa.” Yanenze cyane abavuga ko amabwiriza mashya ari ay’agatsiko, avuga ko ibyakozwe biri mu rwego rw’akazi kandi umuntu uzi indangagaciro na Ndi Umunyarwanda atari akwiye gutekereza atyo. Yagize ati “Ibi ni akazi gasanzwe, ni ubushakashatsi bwakozwe n’abakozi, ntibizemo amatiku y’iby’agatsiko ngo birimo inyungu y’abantu runaka.”

Impuguke Tom Ndahiro na we washenguwe n’impinduka zakozwe, akaba yari yaje nk’umuturage mu kiganiro n’abanyamakuru, ntatinya kuvuga ko impinduka zishe Ikinyarwanda, yasabye ko ibyasohowe mu Igazeti ya Leta byaba biretse kwitwa itegeko ahubwo bikitwa imbanziriza mushinga y’amabwiriza. Tom Ndahiro yagiranye ikiganiro cyihariye na Umuseke ku buryo yakiriye impinduka ndetse n’iburyo yakiriye ibisubizo byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco. Yagize ati “Ikinyarwanda impamvu tugikeneye nk’uko cyavugwaga, nibura cyatwerekanaga abo turibo, kugikosora bisa n’aho dushaka kuvuga indimi z’ahandi kandi sibyo. Ikinyarwanda gifite umwimerere wacyo ‘speciphicite’.”

Undi wari witabiriye ikiganiro nk’umuturage usanze, akavuga ko yababajwe no kwica Ikinyarwanda nkana, yatangarije Umuseke ko Abanyarwanda bimwe umwanya wo kugira icyo bavuga ku mpinduka zikwiye kubaho mu Kinyarwanda ngo kuko basabwaga kwandikira Perezida ngo babone kugira icyo bavuga. Kayitaba Etienne yagize ati “ Impinduka sinazishimiye. Tugomba kumenya icyo byari bigamije, umwana yigishwa kuvuga mbere nyuma akigishwa kwandika. Turavuga ngo imibonana mpuzabitsina, nyuma bakavuga ngo gukora imibonano mpuzabitsina, umuntu ahinduka igitsina ate, icyo si igitutsi’. Iyo bashaka kutujijisha, baratangira ngo bandika gutya, tumenya twandika iki tutazi kuvuga ? Baratujijisha ngo turangarire inyandiko tutazi inkomoko, ubwo se twaba twarize iki tutazi gusesengura. Turashaka ko umwana w’Umunyarwanda amenya gusesengura, tukareka kuvuga amagambo apfuye nitumara kuyamenya nibwo tuzamenya no kuyandika.”

Umunyamakuru Mbaraga Robert akaba n’umunyamategeko, yabwiye Umuseke ko akazi ka kozwe n’Inteko nyarwanda y’Umuco n’Ururimi gakomeye ariko ngo ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe. Yagize ati “Ibibazo nabajije nta na kimwe cyasubijwe, bavuze ko impinduka zikorwa ku rurimi ari nyamuco, na nyamuryango, nabajije nti ‘ese iyo abantu bahagurutse bakavuga ko impinduka batazemera hakorwa iki?’, ntibansubije. Mu mategeko bavuga ko ikosa rusange rihinduka itegeko, bivuze ko niba ibyariho ari amakosa y’igihe kirekire akorwa na benshi, byakabaye itegeko.”

Biragoye kumenya umwanzuro uzafatwa nyuma y’ibitekerezo byagaragajwe na benshi mu Banyarwanda bavuga ko imyandikire mishya ikocamye ndetse ikaba isubiza inyuma Ikinyarwanda. Ikindi gisa n’ikigoye cyane ni ukumenya uburyo, iyi myandikire izacengezwa mu baturage n’umurongo nyamukuru ariwo tangazamakuru, mu gihe n’abanyamakuru batavuga rumwe n’Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ku bijyanye n’imyandikire mishya y’Ikinyarwanda.

Inkuru y’umuseke
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
abatutu b'inda nini nibo batumye u Rwanda rw'abanyarwanda ruzimira kimwe n'abanyarwanda kavukire bashira
Muti gute
1.abahutu bagambaniye bagenzi babo kunyungu z'abahima tutsi b'i Bugande
2.Abahutu ni bo bashinja abavandimwe n'ababyeyi babo ibinyoma ngo barauke,bafungurwe cyangwa babone akazi
3.abahutu barareberaga bakuraho ifaranga nyarwanda ,ingoma ngome yahinduraga imirenge amazina ya za komini,prefegitura,nibindi ibihutu bigakoma amashyi.
4.Rubanda nyamwinshi yahindutse nyamuke abahutu barebera abandi batiza umurindi inkotanyi kwica no gufunga abize n'abafite amikoro
5.Kagome avuga ngo azahindura abantu bashya n'u Rwanda rushya abahutu iyo baba batekereza baba barigaragambije
6.Pilato ashyiraho igisirikali ,inzego zose kigizwa n'abatutsi yashyiraga udukingirizo tw'abahutu imbere kugeza n'a nubu
7.yakuyeho ubutegetsi imico imigezo ya gihutu na tutsi babaga mu Rwanda nibutseko abatutsi batishwe mu Rwanda bafatwa nk'abahutu iyo batiyemeje kumena amaraso no kubeshyera abahutu
8.Gukuraho ikinyarwa ntibitangaje kandi byaratinze
Umuti ni uwuhe abahutu n'abatutsi b'inyangamugayo bagomba kumenya no kumenyesha no kumenyekanisha ibyitso n'abagambanyi bose aho bari ndetse n,ababakomokaho bitwo hagira igihinduka abo bagambanyi n'abana babo ntibazakandagire mu buyobozi no mu buzima bwite bwo gucunga no guteza imbere u Rwanda.
Abahutu nabo bagomba gushyiraho za maneko na robing ku isi hose kandi bidatinze.ibyo kurwanira imyanya no kujyakwiyamamaza babishyira hasi babanze batabare u Rwanda n'Abanyarwanda.
nimukora namwe diaspora kungufu bityo ishire hasi abagambanyi.birirwa boherezwa ku isi hose
bahutu mwe nimukize abanyu bagihumeka mahuma itarabivugana
Répondre
N
Ese ko batibutse gukuramo ya nyajwi imwe IFITE AKAJYINGA HEJURU " i ", yananiye nyakubahwa, visi-president wa 2?

Ubu rero Abanyarwanda tugiye kujya tuvuga ngo: > aho kuba " Sinshobora"! Ni akumiro peee

Yewe umenya nakaraza ziriya mburagasani zizakazana! Zingaye Magayane wasize 'IMVANTARA"!
Répondre
N
"Sinsobora" vs "Sinshobora"
H
Ntabwo bitangaje.....no kuryama uzumva ko bategetse kujya baryama bacuramye!!!!Nonese kumviriza abasenga kugeza no kubasanga mu byumba by'amasengesho.Uducurama twagombye kuba embleme ya Kagame.bavuye mu gifransa none barashaka gusubiramo yewee ni akumiro peee
Répondre