Rwanda : N’ubwo Hon.Ntawukuriryaro yarangije kwishyura miliyoni 2, yabaye « hisha munda » kuko yanze kuvuga!

Publié le par veritas

Hon. Ntawukuriryayo ubwo yeguraga agahaguruka mu mwanya yari yicayemo nka perezida wa sena!

Hon. Ntawukuriryayo ubwo yeguraga agahaguruka mu mwanya yari yicayemo nka perezida wa sena!

[Ndlr : Ubwo Paul Kagame yakiraga indahiro ya Bernard Makuza nka perezida wa sena, mu ijambo yavugiye muri uwo muhango yavuze ko « uduke bafite niturangira, abayobozi bazatangira kuryana ! », umenya yaratekerezaga ku mafaranga yishyuzwaga Ntawukuriryayo Tito Rutaremara yahereyeho atekinika ibyaha byo ku mwirukana ku buyobozi bwa sena kugira ngo asimburwe n’igikoresho Makuza Bernard ugomba kumira bunguri ibyifuzo byose by’agatsiko ; n’ubwo Ntawukuriryayo yishyuye ayo mafaranga ibanga ry’ibyo yavuganye n’abanyamahanga yaribitse ku mutima, ese aho urwicyekwe ntiruzakomeza kumukurikirana kuburyo ashobora kuzaterwa ibikwasi ku gitsina ariko akavuga ibyo yabahishe ? None se twakwemeza ko icyaha yakoze ari uko yari atarishyura amafaranga yashinjwaga ko yasangiye n’inshuti muri resitora ?]

Nyuma y’ukwezi Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene yeguye ku mirimo ye, aho bagenzi be bamushinjaga amakosa afatwa nk’akomeye ku buyobozi nka Perezida wa Sena; Ubu bamwe muri abo ba Senateri baravuga ko ntacyo bitwaye kuba yakomeza kuba Umusenateri kuko ari "Umugabo w’Umuhanga”.

Sen. Tito Rutaremara wayoboye abandi mu kwerekana imikorere "idahwitse” ya Ntawukuriryayo avuga ko nta gahunda we na bagenzi be bafite yo kumuhatira kwegura ku mirimo ye cyangwa ngo bamurege mu rukiko ari na rwo rushobora kumuvana ku mwanya nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga. Sen. Tito yabwiye Izuba Rirashe ati, "Umusenateri akurwaho n’urukiko iyo hari abamurega ariko amafaranga yarayagaruye; ikindi niba atarakoranaga neza na bagenzi be [mu buyobozi] ntabwo akiri umuyobozi…”

Tito Rutaremara abajijwe uko Abasenateri bakorana n’uwo bahatiye kwegura; yavuze ko Ntawukuriryayo ari umugabo w’umuhanga kandi ashimangira ko bamaze iminsi bakorana neza nyuma yo kwegura ku mwanya wa Perezida wa Sena. "Tumaze iminsi dukorana neza, akazi kacu gasaba gutanga ibitekerezo no kwiga amategeko kandi [Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene] ni umugabo w’umuhanga.” Senateri Tito Rutaremara ufatwa nk’inararibonye muri politike yongeyeho ko "kuba umuhanga no kwifata nabi bitandukanye.”

Ntawukuriryayo ntaragira icyo avuga ku byo ashinjwa

Ntawe uzi niba ibyo Hon. Ntawukuriryayo ashinjwa yarabikoze kuko atigeze abihakana cyangwa ngo abyemere haba imbere y’Inteko Rusange ya Sena yabaye kuwa 17 Nzeri 2014 cyangwa se ngo agaragare mu Itangazamakuru  nk’uko abamushinja amakosa babigenje.

Icyakora Tito Rutaremara avuga ko Ntawukuriryayo yamaze kwishyura amafaranga ngo "yanywereye mu kabari” arenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene yanze kugira icyo avuga ku byo yavuzweho na bagenzi be cyangwa ngo avuge impamvu yahisemo kwegura ku mwanya wa Perezida wa Sena ariko akaguma kuba Umusenateri.

Ntawukuriryayo asabwe  n’umunyamakuru w’izuba Rirashe kugira icyo avuga ku byo yavuzweho ndetse no kuba yakwegura nk’umusenateri; yagize ati : " Nababwiye ko ntazigera ngira icyo mvuga cyangwa ngo mvugane n’abanyamakuru kuri ibyo bibazo.”

Ese Dr. Ntawukuriryayo akwiye kuba Umusenateri?

Biragoye ko yakomeza imirimo y’ubusenateri ukurikije amategeko; niba koko ibyo ashinjwa n’abasenateri bagenzi be aribyo. Ingingo ya 83 y’Itegeko Nshinga ivuga ko; "Abagize Sena ari abenegihugu b’indakemwa kandi b’inararibonye batorwa cyangwa bagenwa ku giti cyabo bidashingiye ku marangamutima kandi hatitawe ku mitwe ya politiki bakomokamo, bafite n’ubuhanga buhanitse mu by’ubumenyi cyangwa amategeko, ubukungu, politiki imibanire y’abantu n’umuco cyangwa se baba barakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa mu bikorera.”

Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene ari mu basenateri bashyizweho na Perezida Paul Kagame. Ushinzwe gusesengura amategeko muri Perezidansi wavuganye n’umunyamakuru w’Izuba Rirashe ntiyashatse kuvuga byinshi ku cyo Umukuru w’Igihugu yakora kuri Ntawukuriryayo ariko avuga ko hari abandi babishinzwe bashobora gukurikirana umuyobozi wifashe nabi.

Urwego rw’Umuvunyi ni rwo rushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abayobozi bakuru b’Igihugu; icyakora ruvuga ko ntacyo rukurikiranyeho Dr. Ntawukuriryayo kandi ko niba ibyo yavuzweho na bagenzi be muri Sena ari byo; ngo no kweguzwa ku mwanya wa Perezida wa Sena byaba bihagije atari ngombwa ko avanwa muri Sena burundu.

Itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta (Itegeko Ngenga nº 61/2008) rivuga ko umuyobozi agomba kurangwa no gukunda igihugu, guteza imbere no kubaha uburenganzira bwa muntu, gukorera mu mucyo, kwemera kubazwa no kugaragaza ibyo bakora, kujya inama n’abo bakorana ndetse no gushyira mu rwego ayobora uburyo bunoze bw’imikorere n’imikoranire, guteza imbere imitangire ya Serivisi nziza no gushyiraho uburyo bwo kuzinoza; guharanira ubumwe mu Gihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuwa 14 Ukwakira 2014; Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza niwe wasimbuye Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene ku mwanya wa Perezida wa Sena. Hon. Makuza Bernard bivugwa ko atagira ishyaka abarizwamo nyuma yo gusenyuka kwa MDR yari abereye umunyamuryango yasimbuye Dr. Ntawukuriryayo; umunyamuryango w’ishyaka PSD.

Twibutse ko muri Nyakanga 2014 aribwo Perezida Kagame yakuyeho Dr. Pierre Damien Habumuremyi (Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi) ku mwanya wa Minisitri w’intebe amusimbuza Anastase Murekezi ukomoka muri PSD.

Izuba rirashe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
Niba koko waramwirukanye igaragaze we kuba nk'inkono itogota ntakiyirimo?ubwose muri make nikihe gitekerezo utanze dore ntimukannye ku yumye.Shoboja wanyu aririrwa yangara amahanga kubera filme itazasibangana kubyo yakoze ashinjwa na bamwe mubo yakotanye nabo.Igihugu kizima kibure uwafata Kagame ?dore Uhuru yitabye urukiko agifite akabaraga nonese Kagame azajyayo ashaje?Tayiror charles nizere ko bareba uko amerewe.

RWANDA WARARUSHYE
Répondre
H
Niba koko waramwirukanye igaragaze we kuba nk'inkono itogota ntakiyirimo?ubwose muri make nikihe gitekerezo utanze dore ntimukannye ku yumye.Shoboja wanyu aririrwa yangara amahanga kubera filme itazasibangana kubyo yakoze ashinjwa na bamwe mubo yakotanye nabo.Igihugu kizima kibure uwafata Kagame ?dore Uhuru yitabye urukiko agifite akabaraga nonese Kagame azajyayo ashaje?Tayiror charles nizere ko bareba uko amerewe.

RWANDA WARARUSHYE
Répondre
A
NDATANGARIZA ABANYARWANDA BOSE KO NIRUKANYE FAUSTIN TWAGIRAMUNGU MUSHYAKA RDI RWANDA RWIZA RYA TWAGIRAMUNGU, NASANZE GUKORANA NUYU MUGMBANYI NTABIVAMO NONE MPISEMO KUMUHIRIKA; GUHERA UYUMUNSI NINJYEWE PEREZIDA WA RDI RWANDA RWIZA AKABA ARI NANJYE WAMUSIMBUYE KUBUYOBOZI BWA CPC
Répondre
S
Wa nyenzi Wiyita Aloys Manzi
wibwira ko tutakuvumbuye! Icyo muziza Twagiramungu Faustin ni ubwoba mumugirira kuko nta bumwe
umusumvya politiki na diplomatie no kumenya kwisobanura
niho hahandi muzapfa mutamwigwjejeho
mwa bigarasha mwe!!!!
J
Ntacyo ex-président wa sénat Ntawukuriryayo azavuga kuberako aziko yapangiwe.Nabiriya binyobwa byari bihuye na 230000frw bongeraho zéro.Ikindi nawe aziko hari abagiye barenganywa areba agaceceka.Nkumuntu wize kandi wemera yamaze kumenyako ibyamubayeho ari ingaruka zigihe atagize icyo akora.Yahisemo guceceka kugirango yibonere amasaziro mubyubahiro nagashahara gatubutse kuko i Rwanda nokwigisha muri Université bisabako icyama kibyemera.Icyo yaba asigaranye nugushinga pharmacie nabyo ntabyo yashobora.Naruhuke neza.Ari gusubiza ubwenge kugihe kandi ntiyanahunga kuko yiteranyije cyane nabari hanze abo muri opposition bo yabaziraga kubi.
Répondre