Rwanda: Igihugu kigiye kugira umutuzo nk'uwo mu mva! Ngo n'inzogera mu kiliziya zigiye gucecekeshwa!

Publié le par veritas

Ese kuva mu mwaka w'1900 ubu nibwo abanyarwanda batangiye kwinubira inzogera ya kiliziya?

Ese kuva mu mwaka w'1900 ubu nibwo abanyarwanda batangiye kwinubira inzogera ya kiliziya?

Kuri uyu wa mbere ubwo Polisi yamurikiraga Itangazamakuru abandi bantu batawe muri yombi bazira urusaku rutemewe n’amategeko, kimwe mu bibazo byagarutsweho ni ukuba Polisi itajya ihagarika abatera zana mu rukerera n’irangira ry’inzogera za Kiliziya mu museke, kandi hari abaturage bavuga ko bibabangamira muri ayo masaha y’ikiruhuko.
 
Kuri iyi ngingo, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu akaba n’Ukuriye Ubugenzacyaha mu Mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi yavuze ko amategeko areba bose kimwe, ko nta muntu n’umwe udashobora gufatirwa ibihano igihe yayarenzeho . Supt Mbabazi yagize ati “Ibyo abantu birirwa bavuga ngo twatinye insengero, za Kiliziya n’imisigiti sibyo, kuko tujya aho twaregewe habangamiye abahaturiye, umunsi hagize uduhamagara, tuzagenda nabyo tubizimye.”
 
Aberekanywe uyu munsi batawe muri iyombi kubw’ikibazo cy’urusaku rubuza amahwemo rubanda ni Constantin Misago, umubitsi w’Akabyiniro “Zoom Side gaherereye kwa Venant, na Arsene Nsabe, Umuyobozi ushinzwe abakozi muri “Cercle Sportif”. Aba bombi ntibemera icyaha bakurikiranyweho, ahubwo babyise akarengane kuko ngo nta rusaku rukanganye rwari ruhari ubwo Polisi yazaga kubafata. Ikindi bongeraho ni uko ntaho bahuriye n’umuziki ucurangwa. Na none Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Mujyi wa Kigali yavuze ko kuba abafashwe atari bo bacuranga umuziki bitagomba kugira uwo bitangaza, kuko iyo ikibazo kigaragaye, hafatwa umukuru uhari.
 
Habajijwe impamvu hafatwa abavugabutumwa n’abapasiteri aho gufata Korali iririmba cyangwa se abizera bose uko bakabaye cyane cyane nk’igihe bagiye mu mwuka bikabatera gusakuza cyane, Spt Modeste Mbabazi yavuze ko uko byamera kose, Pasiteri uyoboye amasengesho abyara urusaku, cyangwa se undi muvugabutuwamwa bahasanze ayoboye ikoraniro, niwe ugomba kubiryozwa. Kuba Polisi itwara ibikoresho bya muzika n’indangururamajwi kandi mu by’ukuri bitikoresha, Supt Modeste Mbabazi avuga ko bigomba kuba ibimenyetso byifashishwa imbere y’ubushinjacyaha, iyo Polisi ibashyikirije dosiye y’abakurikiranywe.
 
Ku kibazo cy’urusaku rwo mu Nsengero , Kiliziya n’amadini, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Meya Fidele Ndayisaba ntabivugaho rumwe na Polisi y’igihugu, kuko we aherutse gutangaza ko nta mwanzuro ubihagarika wigeze ufatwa. Yagize ati : “Abavuga ko kuvuza ingoma byaciwe mu matorero, indangururamajwi zaciwe, kuvuza inzogera n’ibindi, ibyo ni ababeshya rubanda ni ababyitumye ntawabibatumye. Ikibujijwe ni ugukoresha uburyo ubwo aribwo bwose bwakwiza urusaku rubangamira abandi. Bikwiye kumvikana gutyo kuko ntawashyigikira ko hari uwabangamira abandi, no mu butumwa bwiza bw’Imana yaduhaye ntabwo yadutumye kujya kubangamira abandi tubana ku Isi.
 
Ku kibazo cy’imisigiti na Kiliziya bamwe bavuga ko bibasakuriza, Meya Fidele Ndayisaba yunzemo ati : “Ababaza ngo ntimuracecekesha ingoma yo kwa Padiri, ntimuracecekesha Umuyisilamu uvuga mu gitondo, ntabwo icyo aricyo kibazo, ndagira ngo bisobanuke, ikibazo si ukubangamira idini iryo ariryo ryose, cyangwa itorero iryo ariryo ryose mu migenzo yaryo y’ukwemera cyangwa gusenga.”
 
Supt Mbabazi yemeje ko nta gipimo cy’urusaku ntarengwa gihari, ko ahubwo igihe cyose rurenze imbibi z’aho nyir’urusaku akorera, biba byahindutse icyaha gihanirwa.
 
inkuru y'Igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
I think it's about time we pray for Rwanda
Répondre
L
Kuva ziba igihugu cyacu ntagihe zitishe abasenga n'abihay'lmana kubera gutinya ukuri n'abanyakuri .Muri inkunguzi muzapfa nabi .
Répondre
S
Sodoma na gomora byarimbuwe n'amabi yabikorerwamo,<br /> U Rwanda ni ubutakabw'Imana si ubw'abatwa si ubw'abahutu si ubw'abatutsi si n'ubwa Pilato kanuka k
Répondre
S
U Rwanda rutuwe n'abana b'Imana bivanzemo n'abasatani ifite igihe gito muri iyi si<br /> Abatotezaabakozi b'Imana ni Imana ubwayo baba batoteza.Ntimucike intege bakozi b'Uwiteka mwe naho bababika muri gereza mukomeze mwogeze ijambo ry'Imana kuko ifite imfunguzo zose za gereza n'iza marimbi yahambwemo inzirakarengane igihe ni igihe izabakingurira musohoke muhagaze neza ababashyizemo niba batarihana nibo bazabasimburamo.Imana irenganure abarenganywa twese