Igihugu cy'u Burundi kirabeshyuza ko nta tsinda ririho rihuza icyo gihugu n'u Rwanda mu gukora iperereza ku mirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru!
Umuyobozi w’intara ya Muyinga Aline Manirabarusha yabwiye abanyamakuru ati : « mu byukuri nta tsinda twashyizeho dufatanyije n’u Rwanda ryo gukora iperereza ku nkomoko y’iyi mirambo, ariko muri aka kanya icyo turimo dukora ni ugukomeza iperereza. Turimo tubaza abayobozi b’imirenge, abayobozi ba zone niba nta muturage w’umurundi wabuze uwe ».
Hashize ukwezi kurenga hatoraguwe imirambo 4 ihambiriye mu mifuka mu kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Abarobyi bo mu gihugu cy’u Burundi babonye iyo mirambo bemeza ko nyuma babonye indi mirambo irenga 40 guhera mu kwezi kwa Nyakanga. Ubutegetsi buri i Kigali n’i Bujumbura buhakana bw’ivuye inyuma ko iyo mirambo atari iy’abaturage b’ibihugu byabo n’ubwo ibyo bihugu byombi byashyizeho itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi ryo gukora iperereza kuri iyo mirambo ariko iryo tsinda rikaba ntacyo rirageraho. Nyuma y’aho abarobyi b’u Burundi bongeye kubonera indi mirambo mu kiyaga cya Rweru mu cyumweru gishize, radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI yagiye kumva ubuhamya bw’abarobyi baturiye icyo kiyaga kimye n’abahinzi bagituriye.
Umunyamakuru wa RFI yagize ati : «Byadufashe iminota 18 yuzuye neza dore ko twari dufite isaha mu ntoki yo kuyibara kugira ngo tugere ku cyambu gito cyitwa Nzove, giherereye mu ntara ya Muyinga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi mu gace nyakuri k’ikiyaga cya Rweru abo barobyi babonyemo iyo mirambo yarerembaga ku mazi, kugira ngo mumenye neza urugendo twakoze muri icyo kiyaga uko rungana, ni uko aho twagenze , abantu bavugama n’ubwato bw’ingashya bashobora kuhakoresha amasaha abiri n’igice ».
Umunyamakuru wa RFI akomeza agira ati : «Tukigera aho hantu, twasanze turi mu karere ko k’umupaka, aho uruzi rw’Akagera ruva mu Rwanda rwisukira mu kiyaga cya Rweru. Amazi y’uruzi rw’Akagera atandukanye cyane n’amazi y’ikiyaga cya Rweru ubona aba acyeye cyane. Ni aho muri ako gace abarobyi babonye imirambo ihambiriye mu mifuka iba yaragoswe n’ibyatsi biba byarameze mu mazi. Abarobyi b’ababarundi twahasanze batubwiye badashidikanya ko iyo mirambo igaragara mu mazi muri ako gace iba yazanywe n’uruzi rw’Akagera ruyikuye mu Rwanda ».
Abarobyi b’abanyarwanda twahasanze bo babaye nk’abifata gato : Abo barobyi bemeza ko iyo mirambo izanwa n’uruzi rw’Akagera ariko wababaza aho urwo ruzi rw’Akagera ruturuka, igisubizo kigasa no kujijisha. Abo barobyi (b’abanyarwanda) batanga ibisubizo bidafutuye bigaragaza ko bafite ubwoba bwo kuvugisha ukuri.
Abahinzi n’abarobyi bo mu Rwanda bafite ubwoba
Abanyamakuru ba radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI biyemeje kugenda muri uwo mugezi w’Akagera bagana mu Rwanda, babona ku mpande z’uwo mu gezi hatsitse amato menshi y’abanyarwanda. Umunyamakuru wa RFI akomeza agira ati : «twavuye mu mato twerekeza ku mazu y’ibyatsi ageze ku icu yubatse mu mirima y’ibishyimbo n’ibijumba. Ako kanya twabonye abantu bava mu mazu yabo baduhunga n’abandi badukubitaga amaso bakiruka. Uwatuyoboraga yaratangaye, adusobanurira ko ubusanzwe abo banyarwanda bakira abashyitsi neza, atwereka abantu babiri bashoboraga kutuvugisha ».
«Nyuma y’iminota igera ku icumi tubumvisha ko ntakibazo bagombye kugira, nibwo batubwiye ko bukeye bwaho bari basuwe n’abayobozi b’u Rwanda, ubwo hari kuwa gatanu. Abo bayobozi bakaba barababujije kuzavugana n’abanyamakuru b’abarundi. Twabijeje ko tutazavuga amazina yabo ; noneho bemera kutubwira ibyo babonye byose ».
«Nabonye muri aya mazi imifuka irenga 20 yanyuzeho »
Umuto mubatuganirizaga ufite imyaka iri hagati ya 20 na 25 yatubwiye ko yabonye imirambo ya mbere yatwarwaga n’uruzi rw’Akagera guhera mu kwezi kwa karindwi hagati, yagize ati: «ubwa mbere, wabonaga imifuka ifunze neza, ntawatinyukaga kuyikoraho, umuntu umwe utuye hano niwe wigeze kwibwira ati wabona ari imari ishyushye ishoroba kugurishwa. Yafashe umufuka umwe. Amaze gufungura uwo mufuka, akubitwa n’inkuba, yasanze harimo umurambo w’umuntu. Twahise twongera gufunga uwo mufuka, tujugunya uwo murambo mu mazi utwarwa n’uruzi. Ntawe ushakaga kugirana ibibazo n’abategetsi » niko yarangije atubwira, aduhamiriza ko kugiti cye yiboneye imifuka irenga makumyabiri.
Umuntu wa kabiri yadusobanuriye ko : witegereje iyo mirambo, ubwo bwicanyi bukorwa n’ababuzobereyemo. Uwo muntu yatubwiye ko iyo mirambo iba ipfutse igitambaro mu mutwe no mu maso, amaguru ahinnye kandi azirikishije umugozi kuburyo amavi ahura n’agatuza, amaboko y’abo bantu aba azirikiye mu mugongo kandi uwo mugozi uyaziritse ukazenguruka ijosi ryose.
Amaherezo abaturage bose baturiye ako karere ko mu Rwanda baje kutwegera. Wabonaga bafite ubwoba, ariko batubwira ko iyo mirambo ituruka mu gihugu cyabo cy’u Rwanda mu turere twa kure turi imbere mu gihugu, bongera ho bati:” nta muntu numwe uzi ibiri kubera aho mu gihugu”.
Ng’uko uko abanyamakuru ba radiyo mpuzamahanga y’abafaransa bagiye kwirebera inkuru y’imirambo ikomeje kugaragara mu kiyaga cya Rweru, ari itangazamakuru mu Rwanda, ari imiryango irengera ikiremwamuntu mu Rwanda no ku isi , ari amashyaka ya politiki ari mu Rwanda no hanze, ari umuryango mpuzamahanga, nta muntu numwe uri kugira icyo avuga kuri iyi mirambo iri kujugunywa mu mugenzi wa Akagera itawemo n’abategetsi bo mu Rwanda kugeza aho bikanga amababa bakajya kubwira abaturage kutagira icyo batangariza itangazamakuru mpuzamahanga! None se abanyarwanda bazatabarwa na nde?
Inkuru dukesha RFI