Politiki: Zahinduye imirishyo mu ishyaka CNR-Intwari, Théobald Gakwaya Rwaka niwe uyobora iryo shyaka
Ndlr : Niko bigenda muri demokarasi, umuyobozi ayobora abantu iyo babyemera ko abayobora, baba batamushaka bakamusezerera cyangwa se uwo muyobozi nawe yabona ko atabishaka cyangwa adashoboye kugera ku ntego ze akegura! Ibyo nibyo byabaye mu ishyaka CNR Intwari ? Birumvikana ko kubanyarwanda ari imihini mishya, ariko uretse no mu mashyaka no kubuyobozi bw’ibihugu byateye imbere muri demokarasi niko bigenda. Bwana Gen. Emmanuel Habyarimana yasezerewe na bagenzi be ku buyobozi bw'ishyaka CNR Intwari, ibyo bikaba byakozwe mu matangazo abiri tubona kurubuga rw'iryo shyaka arirwo : http://cnr-intwari.com/. Ni mwisomere ayo matangazo hasi aha:
ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOKE BA CNR INTWARI, ABANYAMAKURU N'ABANYARWANDA BOSE.
Nyuma y' icyemezo cya komite nyobozi cyo guhagarika Bwana Habyarimana Emmanuel ku buyobozi bukuru bw'ishyaka , turamenyesha abayoboke bacu ndetse n'abanyarwanda muri rusange ibi bikurikira:
1)Nk'uko amategeko abiteganya,umuyobozi mukuru wungirije Bwana Theobald Gakwaya Rwaka niwe uhita ahagarira ishyaka imbere y'amategeko akaba n'umuyobozi mukuru waryo.
2)Abandi bagize komite nyobozi bazagumana inshingano zabo bashinzwe ,ni ukuvuga ko baguma muri komite nyobozi ku myanya bari basanganywe .
Mugire amahoro, ubutwari no gukunda igihugu.
Bikorewe i Paris ku wa 27 Nyakanga 2014
Umunyamabanga Mukuru wa CNR intwari
Hakizimana Emmanuel.
Bimenyeshejwe:
Abagize Biro Politiki ya CNR Intwari (bose)
Bwana Twagiramungu Faustin, Prezida wa CPC
Abahagarariye CNR Intwari mu Rwanda no mu ma fasi yose
IBISOBANURO KU MPAMVU ZITUMYE GEN.HABYARIMANA EMMANUEL YIRUKANWA MURI CNR-INTWARI
Bwana HABYARIMANA Emmanuel,
Nyuma yo kwitegereza imikorere yawe mibi yazanye umwuka mubi mu ishyaka ryacu, no gusuzuma neza amategeko atugenga uhagaritswe k’ubuyobozi bw’ ishyaka, kubera impamvu zikurikira:
1)Kuba ushaka gucamo ishyaka ibice wabigambiriye uheza bamwe ku mpanvu zidasobanutse.
Ibi bigaragarira mu nama watumije kuwa 26 Nyakanga2014 aho byagaragaragaye neza ko utifuzaga ko bamwe mu bagize komite nyobozi y’ishyaka Bwana Rwaka Gakwaya, vice-président, n'aba komiseri bamwe na bamwe bagaragaza ibitekerezo byabo. Ibi bikaba bitandukanye cyane n’amahame ya demokarasi CNR intwari iharanira. Ntitwaba turwanya igitugu ngo twimike ikindi mu ishyaka ryacu.
2) Kuba ushaka gutatira inshingano, ubwigenge n’amahame by’ishyaka ushaka kubyimurira mu mpuzamashyaka uyobora bityo CNR intwari ikaba yarahatereye agaciro.
CNR intwari yabaye nk’ ingwate y'iyo mpuzamashyaka aho itakigira uburenganzira bwo kuba yagira icyo ikora itabanje kubaza .
Ibi byerekana ko ushishikajwe gusa no kuyobora CNCD, ugatera CNR intwari umugongo.
3)Gushaka kuba nyamwigendaho kandi hari urwego rukuru ngishwanama rugomba kumenyeshwa ibyemezo mbere y'uko bifatwa.
Urugero rufatika ni ukuntu wimuriye inama za komité nyobozi i Bruxelles nyamara incuro nyinshi twagusabye kuba twahurira i Lyon ari naho hafi kuri benshi no kuri wowe, ariko ku cyemezo cyawe bwite warabyanze. Ibi bigaragaza ko inyungu za CNR intwari ntacyo zikikubwiye.
4)Kubeshya inzego z'ubuyobozi za CNR intwari
Aha twakwibutsa ukuntu wabeshye iby 'umutwe wa gisirikare utabaho kandi byari gushyira mu kaga abayoboke ba CNR intwari, n’abandi Banyarwanda, ukagirana amasezerano ya rwihishwa n’uwo mwagombaga gufatanya witwa MUPENZI kandi uzi neza ko akorana n’ubutegetsi turwanya. Ibyemezo nk’ibi bihubukiwe ntibikwiye mu ishyaka ryacu, kandi byanduza isura y’ ishyaka ryacu ikindi byadutwaye ingufu nyinshi mu gusobanura ibyo tutazi.
5)Kutita k'ubukangurambaga:
Ibi bigaragarira cyane ukuntu kenshi twagusabye mu ishyaka gukoresha meeting kugirango dusobanurire abanyarwanda umushinga wa politike dufite, nyamara warabyanze kandi byaratwaye ingufu nyinshi abanyamuryango bitanze batizigamye kugirango ishyaka ryacu ribe koko Intwari.
Nk'umuntu nkawe uzi neza ingufu n’ubushishozi ndetse n’ubwenge gutegura umushinga nk’uyu bisaba nyamara byose wabihinduye ubusa. Ibi byose bigaragaza ko inyungu za CNR intwari ntacyo zikubwiye ahubwo wagira ngo hari undi ukorera.
Tugushimiye uko ubyakirana ubutwari.
Harakabaho Intwari z’u Rwanda.
Bikorewe i Paris ku wa 27Nyakanga 2014
Mu izina rya Komite Nyobozi,
Emmanuel HAKIZIMANA,
Umunyamabanga Mukuru wa CNR intwari.
Bimenyeshejwe:
Abagize Biro politiki ya CNR Intwari(bose)
Bwana Twagiramungu Faustin, Prezida wa CPC
Abahagarariye CNR Intwari mu Rwanda no mu ma fasi yose