Paris: Imyigaragambyo yo gushyigikira abanyapalestine yahinditse imirwano !

Publié le par veritas

Impirimbanyi z'i Paris zishyigikiye abanyapalestine

Impirimbanyi z'i Paris zishyigikiye abanyapalestine

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19/07/2014 habaye imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa yahuje abantu benshi bari baje kwamagana igitero ingabo za Israyeli zagabye mu gace ka Gaza gatuwe n’abanyapalestina. Iyo myigaragambyo yakoranyije imbaga y’abantu benshi, iyo myigaragambyo yateranye mu buryo butemewe n’amategeko kuko yari yabujijwe ! Gushaka kuyihagarika ku ngufu akaba aribyo byakuruye ahanini imvururu zakomotse mu guhangana hagati y’abashinzwe umutekano n’abigaragambya ! Hamaze kumenyekana ko abapolisi 3 bakomeretse naho abantu barenga 30 batabwa muri yombi.
 
Iyo myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Paris yashoboye kuba itubahirije itegeko ryari ryatanzwe n’ubuyobozi riyibuza, uko kunyuranya n’itegeko kwatumye abapolisi bajya kuyihagarika, abari mu myigaragambyo nabo batangira gutera amabuye abapolisi; abapolisi bashinzwe guhosha imyivumbagatanyo batangiye gukoresha intwaro zitera ibyuka biryana mu maso abari muri iyo myigaragambyo bashyigikiye abanyapalestine.
 
Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19 Nyakanga 2014 impirimbanyi zishyigikiye abanyapalestine zari zigihanganye n’abashinzwe umutekano mu mujyi wa Paris. Kuri uyu mugoroba wonyine, amakuru ava mu nzego z’umutekano aremeza ko impirimbanyi zirenga 33 zimaze gutabwa muri yombi bitewe no kujugunya ibintu bikomeretsa ku bapolisi, kubatuka cyangwa kubashoraho ibikorwa by’urugomo bitemewe bikaba byatumye abapolisi batatu bakomereka.
 
Amatsinda y’insoresore harimo n’abagore kimwe n’abagabo benshi bitwaje amabendera ya Palestine biyemeje guhangana n’igipolisi cyari kigose agace k’umujyi ka Boulevard Barbès.
 
Ahandi mu bufaransa no mu Burayi imyigaragambyo yabaye mu mutuzo, mu gihe mu masaha ya nyuma ya saa sita mu gace ka Barbès ntawashoboraga guhumeka kubera ibyuka biryana mu maso byaterwaga n’abapolisi. Hagaragaye akajagari kenshi katewe n’urubyiruko rw’abasore bigaragambyaga bari bivanze n’abagiye guhaha mu masoko kimwe naba mukerarugendo benshi bari bumiwe  berekezaga mu gace ka Montmartre. Utubari n’amaduka yari mu gace imyigaragambyo yaberagambo byari byafunze amadirishya banyiratwo banashyira ibikoresho byose byari hanze aho abantu bicaraga mu bubiko bafite igihunga kinshi cyane!
 
Ahandi mu Bufaransa nk’i Lyon habaye imyigaragambyo ishyigikiye abanyapalestine yahuje abantu bagera kuri 4000, Saint-Etienne iyo myigaragambyo ikaba yahuje abantu 1700 naho Clermont-Ferrand ihuza abantu bagera kuri 600 yose ikaba yabaye mu mutuzo. Mu bindi bihugu by’u Burayi nk’ i Londres mu Bwongereza aho yahuje abantu benshi cyane basabaga ko Israyeli ihagarika ibitero kuri Gaza, igahagarika ibyo gufunga imipaka ya Gaza…, iyo myigaragambyo ikaba yabaye mu mutuzo.
 
Inkuru ya RFI
 
Iyi video irerekana uburyo abaturage ba palestines babuze aho bahungira amabombe ya israel:
 

Bamwe baryamye munsi y'imodoka ngo babice niba badashaka kubahungisha !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
ariko ISRAEL yabaye ite? yewe abaPalestiniens bagiye kumera nk'ubwoko bw'abahutu bicwa buri munsi ariko USA ntigire icyo ivuga.Harya tuzakomeza kwicwa kugeza ryari?
Répondre