Ubwongereza buramagana u Rwanda mu bikorwa bibi byo gushimuta abaturage !

Publié le par veritas

Inzu ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubwongereza ikoreramo

Inzu ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubwongereza ikoreramo

Ntabwo bisanzwe ko igihugu cy’Ubwongereza cyamagana kumugaragaro ibikorwa bibi bikorwa na leta y’u Rwanda nk’uko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI. Nyuma y’igihugu cya USA (Leta zunze ubumwe z’Amerika) n’umuryango wa HRW (umuryango w’Amerika wita k’uburenganzira bw’ikiremwa muntu), igihugu cy’Ubwongereza nacyo cyamaganye kivuye inyuma ibikorwa bibi bya leta y’u Rwanda byo gushimuta abaturage cyane cyane mu gice cy’amajyaruguru y’u Rwanda.
 
Ubwongereza busanzwe ari inshuti magara ya leta ya Paul Kagame kuburyo no mu bihe by’intambara ya M23/RDF muri Congo, ubwo ibihugu byinshi byahagarikaga inkunga byateraga u Rwanda, Ubwongereza bwakomeje gufata mu mugongo leta ya Paul Kagame buyiha inkunga y’amafaranga mu buryo bwose kugeza ubu ! Uretse iyicwa rya Karegeya n’iterwa ry’urugo rwa Kayumba Nyamwasa Ubwongereza bwamaganye ariko budatunga agatoki leta ya Paul Kagame ; Ubu siko bimeze kuko noneho ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yamaganye kumugaragaro ibikorwa bibi bya leta y’u Rwanda byo gushimuta abaturage !
 
Mu itangazo ryagejejwe kuri radiyo mpuzamahanga y’Ubufaransa RFI, umuvugizi wa ministere y’ububanyi n’amahanga yamaganye yivuye inyuma ibikorwa bibi bya leta y’u Rwanda byo gushimuta abaturage cyane cyane abatuye mu gice cy’amajyaruguru y’u Rwanda (akarere ka Musanze). Muri iryo tangazo, ministere y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza irasubiramo ijambo kurindi nk’uko igihugu cya Amerika n’umuryango wa HRW wabikoze, amagambo akarishye yo kwamagana ibikorwa byo gushimuta abaturage ! Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza iragira iti : «mu bikorwa byo gufunga no guhagarika abaturage hagomba gukurikizwa amategeko n’ubutabera kandi igihugu cy’Ubwongereza kiri gukirikiranira hafi uko ibintu byifashe mu Rwanda tukaba twaragejeje n’impungenge zacu kuri leta y’icyo gihugu » !
 
Muri iki cyumweru gishize i Kigali, Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’umushakashatsi w’umuryango wita kuburenganzira bw’ikiremwa-muntu HRW na ministre w’ubutabera w’u Rwanda. Ubwongereza bukaba bwarashakaga kumenya mu byukuri niba ibirego u Rwanda rurega uyu muryango byo kubogama bifite ishingiro, nyuma y’uwo mubonano nibwo Ubwongereza bufashe umwanzuro wo kwamagana ibikorwa bibi bya leta y’u Rwanda byo gushimuta abaturage nkuko byemejwe muri raporo y’umuryango wa HRW, bityo bikaba byaragaragaye ko ibyo ministeri y’ubutabera y’u Rwanda irega umuryango HRW ntashingiro bifite !
 
Kuwa kane taliki ya 5/06/2014 Paul Kagame yasuye akarere ka Nyabihu, abwira abaturage ko ibikorwa byo gushimuta abantu mu rwego rwo kurwanya FDLR n’abayishyigikiye bidahagije ko ahubwo abaketsweho ubwo bufatanye bagiye kujya barasirwa kumugaragaro ! Iyo mvugo ya Kagame yahise ishimangira ko ibyo raporo y’umuryango wa HRW ivuga by’uko leta y’u Rwanda ishimuta abaturage ari ukuri kwambaye ubusa kuko n’umukuru w’igihugu yabyemeye ahubwo akavuga ko bidahagije bagomba no kwica abashimutwa kumugaragaro, gusa Kagame Paul akaba atarashyira imvugo mu ngiro nkuko tubimuziho kuburyo abanyarwanda bari gusaba ko bahabwa imirambo y’ababo bashimuswe !
 
Amakuru arimo yandikwa cyane mu binyamakuru binyuranye ku isi agaragaramo ko igihugu cy’u Rwanda n’umutwe wa Boko Haram mu gihugu cya Nigeria aribyo bishimuta abantu ku isi bikanabyemera ! Bizwi ko u Rwanda rwinjiye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (commonwealth), kandi ibihugu byinjiye muri uwo muryango biba byemeye kubahiriza ibyemezo bifashwe n’umwamikazi w’Ubwongereza, none se niba u Rwanda rukomeje kwitwara uko rumeze muri iyi minsi twavuga ko ariko umwamikazi w’Ubwongereza abishaka ?
 
Abazi imikorere y’uyu muryango wa commonwealth bazabitubwire neza kugira ngo tuzamenye aho tuzabariza imirambo y’abacu banyerezwa !
 
Source : RFI
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article