Rwanda : Paul Kagame arivugira ko amaherezo ye azamera nk'aya Kadafi !
[Ndlr: Mu ngeso zikomeye Paul Kagame afite ni uko adahisha ibyo yemera ,ntahisha uko ateye n' ibikorwa bye bibi yitegura kuzakora! Ku italiki ya 5 z'uku kwezi, ubwo yari yasuye akarere ka Nyabihu , Paul Kagame yabwiye abaturage ko nta muntu numwe umurusha kugira nabi, bukeye bwaho ari mu karere ka Musanze abwira intore zari ziteraniye mu nama ko niba zishaka urupfu yiteguye kurutanga! Kagame ariko ntiyahishe ko amahanga akomeye nk'Amerika (USA) amumereye nabi kuburyo ashobora kuzamwirenza nka Kadafi, nyamara mu gihe ibihugu by'ibihangange byahagurukiraga gukuraho Kadafi , ibihugu by'Afurika byose byarifashe uretse Kagame wenyine washyigikiye ko yicwa , icyo gihe z'entreprises zose igihugu cya Libye cyari gifite mu Rwanda (Rwandatel) Kagame yahise azifata ho ingwate , none Kagame atangiye gutabaza ngo nawe ashobora kuzavaho nka Kadafi ! Ikindi giteye impuhwe kuri Kagame ni uburyo aba yibutse uburyo yishe perezida Habyarimana Juvénal amuhora ngo kuba ayoboresha igitugu, none Kagame atangiye gutera hejuru ngo amahanga amumereye nabi bitewe ni uko adatanga demokarasi!! None se Kagame ntabwo ari mukuru kuburyo adashobora kumenya ko "inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo?" Aya magambo Paul Kagame yavugiye i Musanze arerekana ko nawe ubwe amaze kubona ko ageze mu bihe bya nyuma !]
Na none kandi umukuru w’igihugu yibaza ukuntu ibihugu by’I Burayi ari byo byabaye urugero rwigisha ibyiza byose. Yagize ati “Europe (u Burayi) niyo yabaye standard (urugero fatizo) yigisha ibintu byose (…).” Ibi yabivuze ahereye ku byatangajwe na bimwe mu bihugu by’ibihangange ndetse n’umuryango urengera ubureganzira bwa muntu (Human Rights Watch), aho bashyiraga mu majwi u Rwanda ko hari abantu bafatwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko abandi bakaburirwa irengero. Ahereye kandi ku bikorwa bigamijwe kwimakaza umutekano mwiza mu Rwanda, aho inzego z’umutekano mu gihugu zavumbuye imigambi ya FDLR na bamwe mu Banyarwanda bakoranaga nayo bari ku butaka bw’u Rwanda, ariko amahanga agatangira kwigira abavugizi bayo, Perezida Kagame yavuze ko uburenganzira bw’umuntu butamwemerera kwica mugenzi we.
-Ngo Human Rights , Human Rights , Human Rights z’umuntu zikamuha uburenganzira bwo gutwara ubuzima bw’undi muntu.
Naba ari njye waraye ubusa ukaza kunyigisisha uko inzara iryana.
Nanyagirirwa hanze , imvura y’amahindu ikanyagira ukaza kumbwira kunyagirwa ukuntu ari bibi ari njye wanyagiwe ?
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asanga Abanyarwanda bagombye kwishakira ibisubizo aho kugendera mu kigare cy’ibihugu by’ibihangange bishaka gutegeka ibindi. Ubwo yari i Nyakinama, mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze, hamwe n’abayobozi bo mu Ntara y’ Amajyaruguru n’abavuga rikijyana, Perezida Kagame yongeye guhanura Abanyarwanda gukoresha ubwenge bafite aho guhindurwa ibicucu. Perezida Kagame imbere y’aba bayobozi yagaragaje ko Abanyarwanda ari bo bifitiye ibisubizo byabo, ijambo akunze gusubiramo ko Abanyafurika aribo bakwiriye kwishakamo ibisubizo aho kubishakirwa na bimwe mu bihugu by’ibihangange.
Na none kandi umukuru w’igihugu yibaza ukuntu ibihugu by’I Burayi ari byo byabaye urugero rwigisha ibyiza byose. Yagize ati “Europe (u Burayi) niyo yabaye standard (urugero fatizo) yigisha ibintu byose (…).” Ibi yabivuze ahereye ku byatangajwe na bimwe mu bihugu by’ibihangange ndetse n’umuryango urengera ubureganzira bwa muntu (Human Rights Watch), aho bashyiraga mu majwi u Rwanda ko hari abantu bafatwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko abandi bakaburirwa irengero. Ahereye kandi ku bikorwa bigamijwe kwimakaza umutekano mwiza mu Rwanda, aho inzego z’umutekano mu gihugu zavumbuye imigambi ya FDLR na bamwe mu Banyarwanda bakoranaga nayo bari ku butaka bw’u Rwanda, ariko amahanga agatangira kwigira abavugizi bayo, Perezida Kagame yavuze ko uburenganzira bw’umuntu butamwemerera kwica mugenzi we.
Yagize ati “Ngo Human Rights, Human Rights, Human Rights(uburenganzira bw’umuntu) z’umuntu zikamuha uburenzira bwo gutwara ubuzima bw’undi muntu !” Akomeza agira ati “Ibi bihugu wumva bivuga gutya bijya kubwira abandi uko bagenza, imibereho yabo, batera abanzi mu birometero ibihumbi 10, bakajya kubica, ariko baza bakakubwira ngo wowe wihanganire ukwica. Turi ibicucu se ? mu guhitamo kwanjye ntabwo ntegereza uza kumbwira uko ndwana n’umwanzi w’u Rwanda, ari we mwanzi wanjye, ari we mwanzi wanyu.”
Yakomeje agaruka ku buryo ibi bihugu usanga ubuhangange bwabyo bashaka kubutegekesha n’ibindi ngo bye kugira ijambo ahubwo bikore ugushaka kwabyo. Dore uko abivuga “Urebe hirya no hino ibibazo abantu bamwe bafite ; mu by’ukuri ibibazo bimwe dufite ni ibituruka mu kuba tudafite ibibazo. Kubera ko ababifite bamwe bo barabikwifuriza, bati reka nabo bamere nkatwe.” Ingero zatanzwe ni bimwe mu bihugu by’ Afurika ndetse n’ibyo muri Aziya byari bisanzwe bibayeho neza ariko bya bindi byitwa ibihangange bikabihenda ubwenge ko bishaka kujyanamo demokarasi ugasanga byazambye.
Ibihugu bya Libiya, Misiri na Thailande ni zimwe mu ngero Umukuru w’ Igihugu yagarutseho. Yagize ati “Libiya hari hasanzwe hari ibibazo byaho, bati reka tujye kubikemura ; igihugu baragitobanga, baracyubika, n’ubu mumbwire uko kimeze, ariko isi yose imwe yigisha uko ibintu bikwiye kumera niyo yabigize kuriya.” Perezida Kagame avuga ko atari Libiya gusa kuko na Misiri yagezweho n’iyo demokarasi yo gusenya. Ati “Barangije bajya no ku baturanyi bo ku ruhande, abangaba bariho bazanzamuka, Egypt (Misiri) za disikuru za demokarasi n’ibiki babitera hejuru barangije babura byose, babura ibyo bari bafite, babura na demokarasi, bafite ubusa !”
Iyi demokarasi itari ukuri ngo ntiyagejejwe ku Banyafurika gusa kuko no mu bihugu bya Aziya batahatanzwe. Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu nka Thailande nabyo biri mu ngaruka za demokarasi idasobanutse izanwa n’ibihugu by’ibihangange. U Rwanda narwo ngo ntibarworoheye ariko Abanyarwanda nibo bazi amateka yabo bagomba kwishakamo ibisubizo. Yabigarutseho ati “Barangiza bakaza kuri ka Rwanda bagakubita bagasiga ari indembe, abantu n’iyo batiga ibyabo umuntu ntareba no hanze ngo bigire icyo bimuha, iby’afurika byo nabyihoreye.”
Yakomeje agira ati “Mu biganiro byinshi tugira ari mu gihugu ari no hanze, hari abantu benshi baba badufitiye amasomo bashaka kutwigisha uko tugomba kubaho. Ndetse bagashaka no kutwigisha uko twakemura ibibazo bishingiye kuri ayo marorerwa.” Ahereye ku ngero zifatika, Umukuru w’Igihugu yerekanye ukuri kwe, agenera inyigisho Abanyarwanda bose.
Abanyarwanda bazi ukuri kw’iyi demokarasi
Mu ijambo rye, Umukuru w’ Igihugu yagaragaje ko azi neza ko Abanyarwanda bazi icyo bashaka. Dore uko abivuga ”Sinibwira ko Abanyarwanda turi ibicucu, nta n’ubwo dukwiriye kuba byo. Naba ari njye waraye ubusa ukaza kunyigisha uko inzara iryana. Nanyagirirwa hanze , imvura y’amahindu ikanyagira, ukaza kumbwira kunyagirwa ukuntu ari bibi ari njye wanyagiwe ?” Umukuru w’igihugu yagize ati “Icya mbere uza kukwigisha ibyo ngi byo, aba ari umushinyaguzi, aba agushinyagurira. Icya kabiri ari nawe wabyemera ugatega amatwi uba uri igicucu.” “Uko mbyumva n’uko mbizi sinibwira ko Abanyarwanda turi ibicucu nta n’ubwo dukwiriye kuba byo, ariko wahisemo ko ari ko ubishaka icyo ushatse urakibona”.
Perezida Kagame yakomeje abaza abayobozi, abavuga rikijyana n’Abanyarwanda muri rusange niba bakumbuye ibibazo. “Mukumbuye ibibazo. Mugera aho mukabikumbura mukumva, muti ariko ibibazo twakemuye uwabidusubiza.” Abayobozi batandukanye bemereye umukuru w’igihugu ko badakumbuye ibibazo. Aba bayobozi bakomeje basobanurirwa ingaruka z’ibibazo u Rwanda rwahuye nabyo. Yagize ati “Imyaka 20 tumaze tuvuye muri chaos (akaduruvayo) ni imyaka mike ? Ubu tumaze kurengwa mu myaka 20 gusa tuvuye muri Jenoside ubu twarenzwe dushatse twanayisubiramo ni ko bikwiye ? Mwabirekeye abatarabigeramo, keretse niba hari icyo mwabishimyemo. Niba tubyumva kimwe uko bimeze ngira ngo ntawe ugomba kuba abyifuza. Ingaruka ni nyinshi ku gihugu ku byo twubaka ariko zikwiye no kuba ku babikora ndetse ziremereye.”
Kuri Human Rights Watch, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku buryo igena ku bijyanye no kurwanya abanzi b’u Rwanda bashaka kurusubiza mu bibazo by’umutekano muke rwahozemo, FPR Inkotanyi itaratabara abaturage. Yavuze ko Human Rights ijya ivuga ko kurwanya abarwanya u Rwanda ugomba kuba “wabanje kumuhendahenda, kumuhendahenda yishe umuntu. Bica abantu ngo bagomba kuguhendahenda wowe ubigerageza agomba kuba azi ingaruka zabyo.” Ahereye ku rugero yigeze gutanga ku bayobozi bo muri aka gace, yagize ati “Abantu bashakaje nyakatsi ntabwo bakina umukino wo gutwikirana.”
Abandika u Rwanda nabi ntibatinda kubona ko bibeshye
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bandika u Rwanda nabi bakaruvuga nabi, atanga urugero rwa raporo zigeze gusohoka mu myaka yashize, aho bandikaga ku Rwanda barugira urwa nyuma mu byo bahereyeho bitandukanye birimo imiyoborere, demokarasi n’ibindi, ahubwo bagashyira imbere Centrafrique “bavuga ko bameze neza”. Yavuze ko ku bakora izi raporo kumera neza kuri bo “ni uko ntacyo uba ufite kuri bo niko babigenza, iyo nta cyo ufite nibwo uba umeze neza, cyangwa iyo ufite chaos (akaduruvayo) uba umeze neza.”
Perezida Kagame yavuze ko yabajije ababyanditse icyo gihe ukuntu, Centrafrique ari yo babonaga ari “Igihugu kitabaho ni cyo mwahaye amanota aruta ay’u Rwanda ?” Nyuma abakoze iyi raporo ngo baje kwemera ko ibyo Umukuru w’Igihugu yababwiraga ari ukuri. Kimwe mu bibigaragaza ni uko u Rwanda rwagiye gufasha iki gihugu mu kuhagarura umutekano nyuma y’igihe havugwa ubwicanyi bushingiye ku madini, icyo Perezida Paul Kagame yise “kubafatira serumu ngo babashe kubaho”.
Umwe mu bakoze iyi raporo ahereye ku byo Perezida Kagame yamubwiye agasanga ni ukuri yagize ati “Ni byo koko isi yose irarwaye.” Umukuru w’igihugu yasoje asaba Abanyarwanda guhitamo, asobanura ko hagati y’ikibi n’icyiza hari icyo wagombye guhitamo, kandi no hagati y’ibyiza bibiri ko hari ikiruta ibindi.
Yagize ati “Mu Rwanda ntabwo mubuze abahisemo neza, muhere no kuri njye, nahisemo neza kuva kera nkiri umwana.”
Source: igihe
deus@igihe.com
deus@igihe.com