Rwanda : Nyuma yo gutanga intwaro kwa FDLR hagiye gukurikiraho iki ? ( VOA)

Publié le par veritas

Umuryango mpuzamahanga wari witabiriye umuhango wo gutanga intwaro kwa FDLR

Umuryango mpuzamahanga wari witabiriye umuhango wo gutanga intwaro kwa FDLR

 
Kuri iki cyumweru taliki ya 01/06/2014 umunyamakuru wa radiyo « Ijwi ry ‘Amerika VOA » Etienne Karekezi, yagiranye ikiganiro na Bwana Faustin Twagiramungu umuyobozi w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza akaba n’umuyobozi w’Impuzamashyaka ya CPC ; amubaza ibibazo bijyanye n’umuhango wo gutanga intwaro kwa FDLR wakozwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 30/05/2014 muri Kivu y’amajyaruguru.
 
Bwana Twagiramungu yasobanuye impamvu FDLR idataha mu Rwanda ahubwo ikaba igiye kurindwa na SADC, Twagiramungu yagize ati : «nta muntu ufite ijambo rya politiki mu gihugu, nk’abo batashye ngo babe bagira uburenganzira busesuye bwo gushinga ishyaka, ngo babe bareba uko batanga ibitekerezo byabo bya politiki ngo bibe byahita, ibyo bikaba bitariho mu Rwanda akaba ari nayo mpamvu abo bantu badashobora gutaha, akaba ariyo mpamvu natwe tudashobora gutaha ; ntabwo twe turi mu mashyamba ya Congo ariko ntidushobora gutaha kuko ntagaciro dufite mu gihugu cyacu » Twagiramungu abona  ko abantu batafata icyemezo cyo kuvuga ngo baratashye gusa ngo kuko inkotanyi zafashe ubutegetsi zikoresheje imbunda, ko ahubwo abantu bagomba kugira uburenganzira butuma bareshya mu gihugu cyabo bakakibamo bafite ijambo ; Twagiramungu ati : «Igihugu si iki inkotanyi gusa, igihugu ni icy’abanyarwanda bose».
 
VOA : Bwana Twagiramungu, mushyize mu gaciro mubona ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda n’iri huriro muyoboye rya CPC byashoboka bite ? leta y’u Rwanda yabyemera ite ?
 
F.Twagiramungu : Kuki se itabyemera ? Harya leta ya Perezida Nyakwigendera Habyarimana wapfuye mu mpanuka mutayobewe n’abayiteye, kuki yo yabyemeye ? Yabyemeye ari uko inkotanyi zifashe intwaro, ariko twe ntidushaka gufata intwaro kuko ayo ni amateka n’abari kubutegetsi barabizi ko abantu batagomba kubonana kuko babanje gufatana mu mihogo! Bavuze ko bo bafashe intwaro kuko u Rwanda ari ruto kuko nta muntu ushobora kurwinjiramo. Ubu noneho baremera ko umuntu ashobora kwinjira mu Rwanda, natwe tukavuga tuti nibyo, kimwe n’abari mu mashyamba ya Congo tugomba kwinjira mu gihugu cyacu ariko tumaze kumvikana uburyo tuzabaho!
 
Leta y’u Rwanda izabyemera kuko nta mpamvu ifite yo kutabyemera,nibatabyemera bazasobanura impamvu zabo, nidusanga ari impamvu twemera ntabwo tuzakoresha ingufu, ariko niba izo mpamvu zitumvikana nk’uko twe tubishaka, birumvikana ko tuzanyura inzira nk’iyo banyuzemo ! Ibyo ntawakwirirwa abihisha ntabwo ari ibanga mennye!
 
VOA : Mu ihuriro muyoboye harimo n’umutwe wa FDLR hari igihe mwihaye ibiganiro byatangiriraho ? Ese ni nde wabahuza ?
 
F.Twagiramungu : Ntagihe tugomba gushyiraho n’ubungubu mu Rwanda bavuze ngo ibintu biratunganye twagenda, igihe sitwe kigomba guturukaho, kigomba guturuka kubo mu Rwanda, bo bagomba kuvuga bati twiteguye kuba twabakira, twe duhora twiteguye kugenda. Naho uwaduhuza we ntabuze, hari ibihugu byahagurutse bifite n’abantu babyo muri kariya karere k’ibiyaga bigari ; ibyo ntekerezaho cyane ni ibiri mu muryango w’ubumwe bw’Uburaya UE, ibihugu biri muri Loni, kuko hari abantu bahagarariye Loni ari abaturutse muri Monusco cyangwa nka Madame Mary Robinson uhagarariye umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari, hari umuryango w’Ubumwe bw’Afurika UA, hakaba n’ibihugu byahagurikijwe cyane n’ibibazo by’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari byibumbiye mu muryango wa SADC.
 
Abazaduhuza ntibabuze ni benshi cyane. Bazumvisha u Rwanda ko igihe kigeze cyo kugirango bafungure amatwi bumve ibyo abandi bavuga, barebe uburyo twabana mu gihugu twese hamwe.
 
VOA : Mbese kuba FDLR yashyize intwaro hasi, ni ukuvuga ko mu ihuriro rya CPC mugiye gutegereza ko leta y’u Rwanda izabahamagara ngo nimuze tuganire ?
 
F.Twagiramungu : Ibyo nibyo tuzategereza, ariko nibwira ko kuri leta y’u Rwanda,abantu batabisabye kuburyo bwumvikana n’amahanga ngo abyumve ntacyo leta y’u Rwanda izakora ! Ni ukuvuga ko twe dushaka gusubira iwacu i Rwanda, twe turi mu mashyaka yo hanze tugomba gushyira hamwe, tugasobanura ibyo twumva twagombye kugeza kubagomba kuduhuza no kuri leta y’u Rwanda kugira ngo babyigeho noneho igisobanuro gitangwe ! Nkaba nibwira ko nabo (leta y’u rwanda) batazavuga ngo nimuze gusa, natwe ntabwo tuzavuga ngo turatashye gusa, tugomba kubitegura.
 
VOA : Umuhango FDLR yakoze wo gushyira intwaro hasi ntiwakurikiwe na leta y’u Rwanda kugira ngo ishire amakenga ko izo ntwaro zatanzwe, musanga iki atari ikimenyetso cy’uko leta y’u Rwanda itakwizera ko izo ntwaro zashyizwe hasi?
 
F.Twagiramungu : leta y’u Rwanda ishobora kutabyemera ariko ntabwo ariyo ifite amaso yonyine ! Abari bahari ngirango bazatubera abagabo ! Hari abantu ba SADC, hari abantu ba ONU, hari abantu ba gouverinema ya Congo cyane cyane ko ari nayo yugarijwe ! Niyo(leta ya Congo) izo mpunzi zibamo zitagira ibitaro, zitagira dispensaire, zitagira amashuri, zitagira insengero, zitagira aho abagore babyarira, zitagira n’amasambu , ubuzima bwazo bukaba buteye isoni ! Ibyo ni ibintu bigomba gushakirwa umuti, niba leta y’u Rwanda ipfuka amaso kugira ngo itabibona, abandi barabibona !
 
Abo babibona bazabasobanurira ko izo ntwaro zatanzwe kandi ko igihe kigeze kugira ngo bafungure amaso, bafungure n’amatwi kandi bemere ko inzira nziza yo kugira ngo abanyarwanda babane yatangiye kuva izo ntwaro zashyirwa hasi, twe akaba ari uko tubibona.
 
VOA : Bwana Twagiramungu, nk’umuyobozi w’iri huriro ry’amashyaka ya politiki CPC, icyifuzo mwageza kuri Kagame nyuma y’uko FDLR ishyize intwaro hasi ni ikihe ?
 
F.Twagiramungu : Namugezaho ubutumwa bw’amahoro, kuko amateka yacu amaze imyaka 20 abantu bifuza ko igihugu cyacu cyajyamo amahoro ariko ayo mahoro ntabwo yaje ! Tuvuga iteka ko habayeho itsembatsemba ry’abatutsi nta kindi ! Abandi bo ntabwo bapfuye, ntanubavuga ! Ariko twe tuzi ko hari abantu bapfuye mu mashyamba ya Congo, muri bo, bamwe bakaba bararokotse barengewe na FDLR.
 
Igihe kirageze ko dushakira amahoro hamwe, nibwo butumwa njyewe nageza kuri perezida Kagame, akumva ko gukomeza kunangira no kwerekana ko we yatsinze ngo akaba yarahagaritse na jenoside bidahagije; igihe kirageze ko noneho twese tubana, abari mu mashyamba nibatahe, abari mu bihugu bindi bashaka gutaha nibatahe, ariko ntabwo bazataha nk’amatungo, bagomba gutaha ari uko twumvikanye.
 
 
Veritasinfo
Source : VOA
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Amahoro nubwo yatinze ariko azaza.FDLR ishyize intwaro hasi, abo muri oposition nabo nibabagarire icyo bapfana barandure icyo bapfa, kuko turambiwe karabaye yabo no gusebanya, babisimbuze ibikorwa abanyarwanda barababaye ntabwo bakeneye ubuhutu bwawe, cyangwa ubututsi bwawe bakeneye ubakura mukanwa k'umugome, ukomeje kubakacanga nyamuneka mutabare Makuza ntakavugirwa ubusa.
Répondre
H
birumvikana ko tutazakomeza kwica urubozo kumpamvu yitsinda runaka rifite inyungu munshingano .!birakwiyeko ibintu bisubirwamo icyorezo cyitaratumara:ibikomere by'umubiri n'umutima nibyo biryo byabana burwanda;ikiboko,uburoko nicyo cyayi n'umugati byamugitondo.haryango umugabo ni urya utwe n'utwabandi? njye sinshoboye gusa ibyubusa bitera umutima muke!iyo ruryabandi nibura runyibagiwe twese niyonzira ariko mwere kutwica urubozo dukeneye kubaho mumahoro n'ibyishimo!!!!kagame nibaza niba ibyishimo bye bishingiye kukumena amaraso nkabiyoberwa!nibura itungo riraribwa nabantu se murashaka kuturya amaraso yinzira karengane ahora atabaza kandi ntaha amahoro inkoramahano!!!!!!!!!!!!
Répondre
H
banyarwanda! nubwo bamwe turya tukanywa tukaryama:ariko turugarijwe !ntakuri dufite ibya Kizito nabagenzibe bigezehe? Bernard Makuza ibye isi yabigize ibihuha!ndababayeeee!ndababajweeee!ninde munyarwanda wishimye nibahari nakazike afite igihe!!!!!!!inda harya ngo ni mudigi iturahiye kumunigo!KAGAME REKA mvuge izina ryawe inshuro igihumbi(paul kagamex1000)watuzaniye ibibazo igihumbi ngaho vamunzira turaguhararutswe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Répondre
M
hari inkuru yatangajwe numuntu kuri leprophete ko Makuza Bernard arwariye mubitaro bya Kanombe, ntawumugeraho ko afite ibisebe mumugongo. numuganga umuvura yamburwa telefone, ngo akaba yarabwiye ukoropa amutabarize ko bagiye kumwica. nyamuneka mureke dutabarize uwu mugabo Makuza Bernard witandukanije nikibi.
Répondre
C
leprophete yabaye iki murwanda???? bayinize kandi??
Répondre
P
Nibyo rwose turi abanyamahoro ntituzi gutaha tumena amaraso nk'inkotanyi. Turashaka gutaha mu gihugu cyacu tukabana mu mahoro ariko ntawe uducira mu maso ngo atwambure utwacu adusohore mu nzu twiyubakiye atubeshyere atuburize abana kwiga adufungire abantu abamare ntacyo abashinja cyanga gusa aduhimbira ibyaha, atubuze epfo naruguru adupfukamisha ngo dusabe imbabazi z'ubwicanyi tutakoze adutegeke koza amagufa y'intumbi yagaritse we ubwe...Turashak gutaha mu gihugu iyo myanda yose y'ubugiranabi yogejwe n'amazi menshi hagasigara umutuzo..abantu bakiruhutsa bakabana mu mahoro . Igihugu kikaba icya twese kigahagarara kuba icy'inkotanyi (nkuko bwana TWAGIRAMUNGU ABIVUGA)
Répondre
H
IGIHE CYOSE TWIZEYE byose birashoboka.Imana siyabanyamahane.
Répondre
A
ntimuzi ubuyobozi bwi RWANDA muzarebe inkoko itamiye uruheke rwikigori utayishe biba birangiye. FPR INKOTANYI ntishobora kurekure kumahoro icyo yashyikiriye.niba mugirango ndabeshya nimutegereze wenda muzambwira.gusa twavuga twarira nihahandi humwuzure usibye gufata utwangushye doreko inkanguyo ntanicyo umuntu yaramura.umuze wicyorezo urimo urarushaho gututumba abashoboye nimutabare abacu..................
Répondre