RDC : Leta ya Congo irasaba igihugu cya USA kubaha ubusugire bw’inzego zayo !
Nkunko veritasinfo ibikesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, leta ya Joseph Kabila iyobora igihugu cya Congo, irinubira ko ibihugu by’amahanga bivogera ubusugire bw’inzego z’igihugu cyayo. Mu ijwi rya Ministre Lambert Mende, igihugu cya Congo (RDC) kiratangaza ko inzego z’ubuyobozi bwacyo atari indagizo z’abahagarariye ibihugu by’amahanga cyangwa intumwa zidasanzwe z’ibihugu by’amahanga muri Congo !
Kuri iki cyumweru taliki ya 8/06/2014 leta ya Congo yagize icyo itangaza ku magambo yavuzwe n’intumwa idasanzwe y’igihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika Russ Feingold, wasabye ko urwego rw’igihugu rwigenga rushinzwe amatora mu gihugu cya Congo ruzwi ku izina rya Ceni rugomba gutanga gahunda ndakuka y’amatora y’abadepite kugera ku itora ry’umukuru w’igihugu biteganyijwe mu mwaka w’2016. Umuvugizi wa leta ya Congo Lambert Mende akaba yemera ko imyitwarire y’intumwa idasanzwe ya USA mu karere k’ibiyaga bigari ku gihugu cya Congo ishobora kuzagira ingaruka zikomeye.
Lambert Mende yagize ati : « ntabwo byemewe ko umunyamahanga aha amabwiriza urwego rw’igihugu cyacu nka Ceni kubyerekeranye na gahunda y’amatora » Icyo akaba aricyo gisubizo Lambert Mende yari amaze guha intumwa ya USA Russ Feingold ku kifuzo iyo ntumwa yari imaze gutanga.
Mende yagize ati : « Inama zishobora gutangwa mu buryo rusange… ariko abanyamahanga ntaburenganzira bwo kunegura imikorere cyangwa ngo banenge ibyemejwe n’inzego z’igihugu, bagomba kwemera ibyo zemeje »
Ubwanditsi