Uganda: Museveni ashobora kwiyahura aho gushyikirana n'abamurwanya!
Museveni ntiyumva uburyo ingabo ze zatsindwa akitabaza abanyamahanga kandi zarananiwe urugamba muri Sudani y'epfo!
[Ndlr :Perezida Museveni wa Uganda wiyemeje kuzagwa kubutegetsi atangiye kugaragaza imvugo yo kwiheba. Perezida wa Tanzaniya Kikwete yigeze gusaba ko u Rwanda na Uganda bigomba kuvugana n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwabo kugira ngo amahoro aboneke mukarere k’ibiyaga bigari ; umutwe w’intagondwa wa Boko Haramu wo muri Nigeria washimuse abana b’abanyeshuri b'abakobwa barenga 200, ibihugu bikomeye bikaba biri gusaba perezida wa Nigeria gushyikirana n’uwo mutwe kugira ngo ubohore abo bana ntamaraso amenetse. Museveni asanga Nigeria niyemera ibyo ibihugu bikomeye by'iburayi biri gusaba, amaherezo nawe ibyo bihugu bizamusaba gushyikirana n’abamurwanya! Ubwo bwoba bwo gushyikirana akaba yabura ubutegetsi bwatumye Museveni avuga ko nibigera aho asabwa n’ibihugu bikomeye gushyikirana n’abamurwanya aziyahura !]
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yanenze bikomeye ibihugu bya Afurika binanirwa kwicungira umutekano w’ibihugu bikageraho byitabaza amahanga, we avuga ko bigeza aho yakwiyahura. Perezida Museveni yanenze mugenzi we wa Nigeria God Lucky Jonathan ko yananiwe guhashya ibikorwa by’iterabwoba bya Boko Haram, bikaba ngombwa ko ajya kwiyambaza ibihugu by’u Burayi.
Mu kiganiro na The New Vision kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Museveni yavuze ko ubushobozi buke bw’ibihugu nka Nigeria, Somalia, Sudani y’Epfo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho binanirwa kurinda abaturage babyo, ibi bigaragaza intege nke zidasanzwe bifite. Museveni yagize ati :“Sinigeze nsaba Umuryango Mpuzamahanga ko waza kuturindira umutekano hano, njyewe Yoweri Museveni mvuze ngo naniwe kurinda abaturage nkageza aho mpamagara amahanga cyangwa Loni, ibi byarutwa n’uko niyahura nkava ku isi.”
Yakomeje agira ati : “Tugomba gushaka uko duha ingufu igisirikare cy’igihugu kikagira ingufu, bitari ibyo Uganda wazasanga ibaye nka DRC, Sudani y’Epfo, Somalia cyangwa Nigeria, aho abarwanyi bafata abana bakabavana ku mashuri, ibi byaba ari nko kwerekana ko tudafitiye icyizere igihugu cyacu n’abaturage bacu.”
Perezida Museveni aherutse kwihanangiriza Nigeria kutagerageza kugirana ibiganiro na Boko Haramu. Yagize ati “Bizaba ari ikosa rikomeye kugirana ibiganiro n’uyu mutwe, ikigomba gushyirwa imbere ni ukuwutsinda burundu ukavaho, noneho kujya mu biganiro wenda bikaza nyuma.”
Source :igihe.com