SALUS- Rwanda: Ni ubwo abiga umwuga w’itangazamakuru barekuwe, barahahamuwe kuburyo babaye ibiragi !

Publié le par veritas

Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda bakaba n’abakozi ba Radio SALUS bari batawe muri yombi bakurikiranyweho gusebya Umukuru w’Igihugu barekuwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2014, mu masaha y’igicamunsi.

Abari batawe muri yombi ni Jeannette Mukamana na Nishimwe Rose (Ugaragara ku ifoto), nyuma y’ikiganiro bakoze kuwa kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2014 hagati ya saa yine na Saa tanu z’amanywa. Ubusanzwe ikiganiro bakora ni icy’indirimbo zo hambere bita “Karahanyuze”, ariko bagashinjwa ko mu gihe indirimbo zakinwaga humvikanyemo andi magambo asebya Perezida wa Repubulika.

 Byagenze bite?

Amakuru twahawe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare batashatse ko amazina yabo atangazwa, batubwiye ko amajwi yumvikanye mu kiganiro hagati ari ayavugaga iby’ukuntu Perezida w’u Rwanda yatewe amagi n’abigaragambirizaga Ottawa mu gihugu cya Canada.   Aba bakobwa bombi bagerageje guhagarika ayo majwi bisa n’ibibanza kubananira ariko barashyira barabishobora, ku buryo ngo nta n’umwanya byamaze. Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda avuga ko bishoboka ko ari nka Videwo yo ku rubuga rwa Youtube yaba yarifunguye ikivanga n’umuziki watambukaga kuri Radio, ariko akongeraho ko atabihamya neza.

Bafashwe bate?

Mu masaha ashyira umugoroba nibwo imodoka ya Polisi yaje kubatwara, barara mu gihome nyuma y’ibazwa. Polisi kandi yakoze n’iperereza ku bayobozi ba Radio Salus, Umuyobozi wayo Eugène Hagabimana na Emma Claudine Ntirenganya ukuriye icyiciro kigenzura bimwe mu biganiro bitambuka kuri Radio Salus, ariko aba bo nyuma yo kubazwa, baratashye bakomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe.

Ubwo twavuganaga n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Supt Hubert Gashagaza yadutangarije ko Polisi y’igihugu yemererwa n’amategeko u Rwanda rugenderaho kuba yamarana umuntu iminsi itanu igihe ikimukoraho iperereza ry’Ubugenzacyaha, ikohereza dosiye muri Parike igihe hari ibimenyetso byabonetse. Yongeyeho ariko ko iyo babona ubugenzacyaha bushobora gukorwa umuntu adafunzwe, baramurekura, bagakora iperereza ari hanze. CSP Gashagaza ati: “Iri perereza ku byakozwe n’aba bakobwa ryo ntirisaba iminsi itanu gusa, ishobora kuba mike  cyangwa ikarengaho, n’ukwezi kwageraho cyangwa kukarenga…Hagati aho barakomeza ubuzima busanzwe”.

Bifite izihe ngaruka ku kazi kabo?

Umuyobozi wa Radio SALUS Bwana Eugène Hagabimana yadutangaruje ko ku ruhande rwe nta kibazo abona mu gihe abakurikiranyweho na Polisi bakomeza akazi  kabo, ariko yongeraho ko iyi Radio iri mu maboko ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, bityo ubuyobozi bwa Kaminuza bukaba bushobora kugira icyo bubikoraho, bwaba mu buryo bw’imbere mu mikorere  cyangwa se mu bindi byemezo byafatwa. Ati: “Ibirenze ibyo mwabibaza Umuvugizi wa Kaminuza.”

Amategeko abivugaho iki?

Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yavuze ko icyaha bakurikiranyweho kiramutse kibahamye bahanwa n’ingingo ya 539 mu Gitabo cy’amategeko ahana. Iyo ngingo iragira iti:

Gukoza isoni abayobozi b’igihugu nabashinzwe umurimo rusange  wigihugu

Umuntu wese ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe akora umurimo yatorewe cyangwa biturutse kuri  uwo murimo, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, ahanishwa igifungo kuva mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Niba gukoza isoni byabereye mu nama  y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byikuba kabiri.”

Abakurikiranywe barabivugaho iki?

Nyuma yo kurekurwa kwa Nishimwe Rose na Mukamana Jeannette, twagerageje kubavugisha, ariko ntibemeye kugira icyo batangaza. Umwe mu bari kumwe nabo nyuma yo gufungurwa, we yagize ati: “Icyo nizera ni uko barekuwe burundu, nta by’agateganyo mbona”.

Ku ruhande rwas Media High Council, Muvunyi Fred uyikuriye yari yohereje mu Ntara y’aAmajyepfo abagombaga gukurikirana iki kibazo, bahereye ku byabaye , ibyo bashinjwa, aho bafungiye n’ibindi byari kuba ngombwa.

 

NTWALI John Williams

Source : ireme.net

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Uurambye azabona byinshi
Répondre