SPECIAL INTAMBARA MURI CONGO kuri uyu wa kabiri taliki ya 16/07/2013 (garuka kuri iyi paji kenshi urebe amakuru agezweho)

Publié le par veritas

http://www.leparisien.fr/images/2013/07/16/2986121_631536da8f23e6b2a613cb3202816477e6e04cb2_640x280.jpgKuri uyu munsi kuwa kabiri taliki ya 16/07/2013 imirwano hagati y'ingabo za Congo n'umutwe wa M23 yakomeje, veritasinfo ikaba yiyemeje kubafungurira iyi paji yo kubagezaho amakuru yose avugwa kuri iyo mirwano uko bishoboka byose mu buryo bw'incamake , turajya tubashyiriraho isaha kuri iburi nkuru duhereye kuyambere kugera ku makuru agezweho hasi:

 

14H40: Imirwano yakomeje hagati y'ingabo za Congo FARDC n'inyeshyamba za M23;uyu munsi ukaba ubaye uwa gatatu ; ubu imirwano iri kubera mu nkengero z'agace ka Mutaho na Kibati ku birometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma. Nkuko tubikesha ikinyamakuru le parisien, umuvugizi w'ingabo za Congo Colonel Olivier Hamuli yavuze ko umugambi w'ingabo za Congo ari uwo gusenya burundu umutwe wa M23, naho colonel Youssouf Boneza uyoboye imirwano kuruhande rwa M23 akaba yemeza ko bakomeje kurinda ibirindiro byabo n'ubwo biri kuraswaho amasasu menshi kandi akomeye cyane n'ingabo za Congo! Twabibutsa ko mbere y'uko iyi mirwano itangira ku cyumweru nyuma ya saa site M23 yari ifite ibirindiro  kubirometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma none ingabo za Congo zikaba zarayisubije inyumaikaba igeze kubirometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma. Ingabo za Onu muri Congo ziryamiye amajanja( kanda aha usome inkuru irambuye) !

 

15H30: Ingabo zirwanira mu kirere za Congo zahagurukije indege za Kajugujugu zikaba ziri kurasa ibirindiro bya M23 biri ahitwa mu Kibati na Nyiragongo. Aya makuru akaba yemezwa n'abaturage ndetse n'ibiro ntaramakuru by'abongereza bya "Reuters"

 

17H45: Umuvugizi w'ingabo za Congo Olivier Hamuli aremeza ko uyu munsi igabo za Congo zashoboye kwigarurira neza uturere twa Kibati na Buvira, akaba yemeje ko muri Territoire yose ya Nyiragongo igizwe n'uturere 7 twari twarigaruriwe n'umutwe wa M23, ingabo za Congo zimaze kugaruzamo uturere 5; ayo makuru akaba yemezwa na radiyo Okapi! ( kanda aha usome inkuru yose)

 

18H40: Amakuru dukura mubasilikare bakuru b'u Rwanda bari kuyobora imirwano muri M23, aratumenyesha ko umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen. Nyamvumba yaraye ku Gisenyi, akaba yakoranye inama ikomeye n'abasilikare bakuru , akabamenyesha ko u Rwanda rugiye gutangariza amahanga n'abanyarwanda ko ruri kurwana muri Congo kubera ubushotoranyi bw'ingabo za ONU n'iza Congo zarashe kubutaka bw'u Rwanda kandi ingabo za Congo zikaba zirimo abarwanyi ba FDLR. Gen.Nyamvumba asanga gukomeza kurwana muri Congo mu izina rya M23 bibabuza gukoresha imbaraga zose bafite zirimo no kurwanisha indege z'intambara! Igihugu cy'u Rwanda kikaba gifite gahunda yo gucecekesha abantu bose basabo ko  u Rwanda rushyikirana na FDLR ahubwo rugashyikirana na leta ya Congo! Ikibazo ni ukumenya niba imishyikirano hagati y'ibyo bihugu byombi izakemura ikibazo cya FDLR n'amashyaka atavuga rumwe na leta y'u Rwanda.

 

19H35: Amakuru duhabwa n'ingabo za Congo ndetse n'abarwanyi ba M23 bari kurugamba, aratumenyesha ko Gen.Brig Emmanuel RUVUSHA w'ingabo z'u Rwanda yageze mu kigo cya Rumangabo kigenzurwa na M23 kugira ngo ayobore imirwano y'uwo mutwe; ubu ingabo z'u Rwanda zikaba ziri kugenda zambuka umupaka buri kanya, zikaza kurwana muri Congo zigahungira mu Rwanda , zikongera zikagaruka muri Congo zigasubira mu Rwanda gutyo gutyo! Ni ubwo u Rwanda ruri gukina uwo mukino bwose, umuvugizi w'ingabo za Congo Colonel Olivier Hamuli aremeza ko kuva ejo bafashe imisozi ihanamye ibafasha urugamba (stratégique) ikikije Mutaho, uyu munsi M23 ifashijwe n'u Rwanda yagerageje gushaka gusubirana iyo misozi ariko birayinanira; nk'uko byemezwa na radio y'abafaransa RFI, gufata iyo misozi n'ingabo za congo bituma M23 idakomeza kubangamira umujyi wa Goma. RFI kandi iramenyesha ko ingabo za ONU muri Congo nta gaciro ziha ikirego cy'u Rwanda cy'uko zaba zararashe kubutaka bw'u Rwanda ( Kanda aha usome inkuru yose) .

 

22H42: Amakuru dukura mu barwanyi ba M23 n'ingabo za Congo aratumenyesha ko imirwano yahagaze ku gicamunsi cy'uyu munsi , gusa mu misozi ya kure ya Mutaho hakomeje kumvikana amasasu yahagaze kumugoroba; kuruhande rwa Congo na M23 baremeranyako imirwano yahagaze inyeshyamba za M23 zigeze ahitwa Kilimanyoka ,ikibaya kinini kiri munsi y'ikirunga cya Nyiragongo.

 


 

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E
<br /> Mukurikirane mumenye impamvu MONUSCO yaba yaitambitse hagati ya FARDC n'Ingabo za Kagame zirwna zisubira inyuma. Ngo abaturage barakariye MONUSCO kuba yitambitse ikabaza FARDC gukurikirana<br /> umwanzi. http://www.groupelavenir.cd/spip.php?article51760. MONUSCO se yaba idashaka ko ikiraka cyayo kirangira vuba cyangwa?<br />
Répondre