Politiki: DMI nyayo isenya amashyaka, yivuyemo nk’inopfu!

Publié le par veritas

Politiki: DMI nyayo isenya amashyaka, yivuyemo nk’inopfu!
Kuwa gatanu taliki ya 14/11/2014 twasomye mu kinyamakuru « veritasinfo » inkuru y’umwe mubashinzwe ubutasi mu Nkotanyi watangaga impuruza ku bantu bose bari mu mashyaka anyuranye ya politiki (Impuruza kubanyarwanda mwese muri mu mashyaka ya politiki, inkomoko ya muzunga iri mu mashyaka arwanya FPR!). Bukeye bwaho kuwa gatandatu tariki ya 15/11/2014 ikinyamakuru “ikazeiwacu” cyahise gisohora inyandiko yo gusubiza iriya nyandiko yari yaraye itambutse kuri veritasinfo (AMASHYAKA YA OPOZISIYO: NIMWAMAGANE UMU DMI WIYEMEREYE KO ABASENYERA AMASHYAKA!!), muri iyo nyandiko y’“Ikaze Iwacu” hakaba haragaragayemo ishyirahamwe TEBUKA.
 
Ibi byatumye kuwa gatatu tariki ya 19/11/2014 inama y’ubuyobozi ya TEBUKA iterana igitaraganya, n’uko hafatwa umwanzuro wo kwandika kuri iyi nkuru “Ikaze iwacu” yatuvuzemo, hagamijwe guhishura ukuri ku mutego mutindi FPR-Kagame yagushijemo bimwe mu binyamakuru byandikirwa hanze y’u Rwanda, bikaba byarahagurukiye kwibasira amashyaka ya opozisiyo, kugira ngo biburizemo ubufatanye bugamije impinduka mu Rwanda.
 
Ni bande bagize ikinyamakuru www.ikazeiwacu.fr ?
 
Mu nyandiko zacu z'ubushize hari aho twababwiyeko dufite gahunda zo kuzajya dutanga ibiganiro ku ma radio yo hanze yumvikana mu Rwanda, iyi gahunda irakomeje ariko tuzitondera umutekano wacu. Mu bintu tuzibandaho muri ibyo biganiro harimo kumara abantu ubwoba, duhereye cyane cyane ku bakorera hanze y'igihugu, bakagerageza kwigaragaza bakava inyuma y'amazina y'amahimbano (pseudonymes) kuko usanga ahenshi abanyarwanda bavuga bati “bariya bihisha inyuma y'amazina mahimbano aho ntibanga ko twabamenya kuberako baba barahemukiye abandi”? Reka twe kuhatinda kuko tubifitiye gahunda yabyo. Cyakora inama yemeje ko muri iyi inyandiko twavuga bike tumaze kugeraho kubijyanye n'ikinyamakuru “ikazeiwacu” kuko inkuru banditse yasinywe n'ubwanditsi bwacyo, bishatse kuvugako uwo ari we wese wo mu ikazeiwacu yayandika igasinywa n'ubwanditsi bwabo.
 
Ikinyamakuru ikazeiwacu.fr kigizwe n'abantu bakunze gukoresha amazina y'amahimbano. Ayo mazina ayo tumaze kubona ni aya akurikira: Kaki Orange, Darius Murinzi, Umusaza Paul, Romeo, Ikazeiwacu. Ariko tuziko bamwe mu bihishe inyuma y’ « Ikaze Iwacu » amazina yabo nyayo ari aya: David, Joseph, Philippe, Ignace. Mutubabarire ntabwo uyu munsi dushaka kuvuga amazina bwite y’aya makristu kubera umutekano wabo, ariko turavuga ku buryo burambuye imikorere yabo igayitse kandi ikomeje kugawa n'abanyarwanda benshi bazahajwe n'imitegekere mibi ya FPR-INKOTANYI kuko bimaze kugaragara ko intambwe yose opposition iteye idindizwa na byacitse ihora itambuka mu kinyamakuru cyangwa ikinyagihuha www.ikazeiwacu.fr . Aba banyamakuru bacu rero bahitamo gukomeza kwihisha inyuma y'amazina mahimbano ngo babone uko bakomeza gutiza umurindi FPR-INKOTANYI batamenyekanye. Nyamara ikigaragara ni uko FPR yari imaze kujegera ku buryo tubona ubu nta mpamvu yatuma abayirwanya bari hanze bakomeza kwihisha inyuma y'ibisika. Iki ni igihe cyo guhagurukira rimwe.
 
Ikazeiwacu rero abayigize barihishe, kandi nk'uko tugiye kubibereka, uku kwihisha kwabo niko kubashoboza gukorana na DMI za Perezida Kagame ntihagire urabukwa, bakibwirako ari ko bizahora.
 
Uretse kubangamira CPC, ikinyamakuru ikazeiwacu.fr kibangamiye opposition yose.
 
Iyo urebye uko bambariye gusenya CPC, bagashyira ngo FCLR imbere, uhita ubona ko nabo bagamije kwishakira imitungo yo muri Congo, ahubwo bakabona ko CPC yababangamira. Abari inyuma ya FCLR-UBUMWE nibadashishoza neza bazisanga bari kugendera muri rugabire zibaganisha iya FPR.
 
Banditse basa nabadaha agaciro ishyirahamwe TEBUKA, ariko twabibutsa ko inshingano yacu ari ukujora ibivugwa n'ibyandikwa ku mpinduka z'ubutegetsi mu Rwanda, tukabigeza ku banyarwanda cyane cyane abari mu byaro kandi tukumva nabo icyo babitekerezaho maze tukabitangaza. Ibyo twavuze kandi dukomeza kuvuga ku ikazeiwacu rero ni uko rubanda ibona icyo kinyamakuru, kandi natwe dufite uburenganzira bwo kuvuga uko tubibona, uburenganzira tudafite n'ubwo gutukana nta mpamvu. Nk'uko twabibagejejeho mu nyandiko yacu twise IKINYAMAKURU IKAZEIWACU.COM MU NZIRA YO KUBANGAMIRA GAHUNDA ZA CPC, Twagiramungu abanyarwanda bakomeza kumwibonamo uko bukeye uko bwije.
 
Ntabwo kandi ari Twagiramungu Faustin n'ishyaka rye RDI-RWANDA RWIZA ndetse na CPC gusa tubonako byibasiwe na ririya kazeiwacu, ishyaka rya FDU-INKINGI naryo bararigera amajanja cyane, mu gihe abanyarwanda benshi na none bifitiye agahinda kubera umuyobozi waryo uri kuborera mu nyorora arengana ; Madame Ingabire, aba bagabo bo ku ikaze ntibatinya guca intege intambwe yose iri shyaka riteye. Dore urugero rw'imvugo zabo zibasira FDU-INKINGI banditse kuwa 24/10/2014 :FDU-INKINGI: POLITIKI ZIKORWA KWINSHI, IYO MURI FDU-INKINGI NI AGAHOMAMUNWA!
 
Ikindi sinasubiramo imvugo zigayitse zitukana bavuze ku mashyaka ya RNC, PDR-IHUMURE, PDP-IMANZI, bagahindura Dr Rudasingwa na Rusesabagina ibisambo nta rubanza baciriwe n'inkiko. None se ko mbona banakorera inyuma y'amazina mahimbano, bariya nibo bazakiza u Rwanda bakoresheje FCLR-UBUMWE idafite n'urwego mpuzamahanga na rumwe ishobora kuvugwamo? Gen Byiringiro ushakwa na ONU ni we uzabohoza u Rwanda koko, cyangwa azakomeza kuruboha afatanije na Rwarakabije?
 
Ikinyamakuru ikazeiwacu gikoresha amayeri/tekiniki ya FPR gusa
 
Inkotanyi zigishije abacikacumu tekiniki yo gushinja iteye itya : «abahutu muzajye mubashinja amagambo bisobanuza, muyahindure icyaha kandi muyaremereze kuburyo bwose bushoboka ; amagambo azaba yaragiye avugwa n’abandi mujye muyatwerera umuhutu mwaburiye ibyaha muvuge ko ariwe wayavuze, ntabimenyetso azabibonera»! Inkotanyi zasobanuraga ko ubwo buryo aribwo zashoboje perezida Habyarimana Juvénal.
 
Urugero batangaga ni aho Habyarimana yigeze gusobanura ko u Rwanda ari ruto, ko impunzi ziramutse zitahutse bidateguwe neza byamera nk’ikirahure cyuzuye amazi washyiramo undi mutonyi amazi arimo akameneka! Inkotanyi zahise zihindura icyo gisobanuro cya Perezida Habyarimana mo ikirego zakwije isi yose ko Habyarimana yateguraga jenoside y’abatutsi ! Iyi tekiniki niyo  « ikaze iwacu » iri gukoresha mu gushanyaguza opozisiyo, ingero zifatika zikaba ziri mu nyandiko batangaje ngo bari kwisobanura kubyo intasi ya FPR yabeshyeye « Ikaze Iwacu ». Dore ingero batangaje zigaragaza ko ikazeiwacu ari DMI kabuhariwe ! :
 
1.Inkotanyi zikora ibikorwa byo kuzerera mu banyarwanda hano mu gihugu, zikirirwa ziduhamagaza kuri polisi ngo nituvuge aho abacu bahunze u Rwanda ibihugu babamo, ngo nituzane amatelefoni yacu zirebe ibyo twandikirana, ndetse zikatubwira ko ibyo tuvugana n’abacu bari hanze zibyumviriza! Inkotanyi zohereza intasi mu bihugu byinshi kujya kuneka abanyarwanda bahungiyeyo ngo zimenye aho batuye n’imyirondoro yabo bityo zizabone uko zijya kubahohotera cyangwa zikifashisha ya myirondoro y’abanyarwanda baba mu mahanga  n’amafoto yabo kugirango zibyohereze muri interpol biherekejwe na manda z’ibinyoma ngo zavumbuye abajenosideri  biyoberanyije  ngo bahunze igihugu kera bamaze gukora amahano! Ako kazi ko gushaka iyo myirondoro n’amafoto y’abo zigirira nabi birasa nibisigaye bikorwa n'ikinyamakuru « Ikaze Iwacu ».
 
Biratangaje kubona iriya ntasi yo muri FPR yaraburiye abanyamashyaka ariko akaba ntamazina y’abantu bagiye muri FDLR yigeze ivuga, ariko ikazeiwacu mu kujya kwisobanura ikazana urutonde rw’amazina y’abanyarwanda bari muri FDLR ngo nibo iyo ntasi iri kuvuga hanyuma bagashyiraho n’ifoto y’abayobozi ba FDLR, twabonye Bakunzibake Alexis bamutangajeho kandi baziko FPR imushakisha turumirwa! Ibi twe turasanga umwe mu bagize ikazeiwacu ariwe ushobora kuba yariyise Intasi akandika inkuru muri veritasinfo kugirango abone uko ayizamukiraho ayisobanura, kugira ngo abone uko atanga raporo yuzuye y’ubutasi bwe! Kuba umwanditsi w’ikazeiwacu azi amazina y’aba DMI bagiye muri  FDLR akayashyira ku karubanda ntawe uyamubajije hari ikintu bihishe, kuko ntaho bihuriye n'inyandiko yasubizaga.  Ibi byo kwerekana amafoto no kwandika urutonde rw’amazina y’abarwanya ubutegetsi bwa FPR kandi bari hafi cyane y’umupaka w’u Rwanda cyangwa bari no mu Rwanda ni ukubatungira agatoki ku nkotanyi.
 
2.Ikindi gikomeye ikazeiwacu yagombye no kwisuzumaho ni ugufata amategeko n’inyandiko z’amashyaka arwanya ubutegetsi ikazishyira ku karubanda mu gihe beneyo batabitangiye uburenganzira. Babwirwa ni iki ko uwo mushinga w'amategeko uba wararangirijwe ubugororangingo? Ngicyo ikindi kimenyetso simusiga kitwereka ko ikazeiwacu ishyigikiye ubutegetsi bwa FPR na Perezida Kagame ahubwo ikarwanya opozisiyo. Burya rero si ku karubanda baba bari gushyira amadosiye nk'ariya, ahubwo baba bari kuyageza kuri FPR-INKOTANYI.
 
Ikinyamakuru ikazeiwacu.fr kitwara nk' imungu iri muri opozisiyo
 
Mu gusubiza uriya mu DMI w'i Kigali (nkuko bamwise) “ikazeiwacu” yashyizeho imikorere ya RDI-RWANDA RWIZA n'abo bagiye bagirana amasezerano y'ubufatanye bose, nkaho ari ikinegu. Hari umunyarwanda se uyobewe ko inzira ya politiki iba ari inzira ndende (long journey) cyane cyane iyo harimo guhindura ubutegetsi bubi bubangamiye isi yose nk'ubwa FPR? Hari uwatubwira impamvu iriya mvugo isebya Rusesabagina na Dr Rudasingwa bayizanye mu bisobanuro byabo byo kuvuga ko umu DMI yabeshyeye «Ikaze Iwacu» mu gihe ntaho uwo mu DMI yigeze abavuga ? N'ubwo ejo bundi Bwana UWINEZA Vincent, komiseri muri RDI aherutse kugira abanyarwanda benshi inama yo kuba nk'umwanditsi DODINSKY mu gushyingura ibitutsi by'abashaka gusenya iby'abandi mu nyandiko yari yanditse asubiza abahora bibasira Twagiramungu, ishyirahamwe Tebuka turasanga tugomba gusaba Ikinyamakuru ikazeiwacu ibintu 5 bikurikira niba koko kiri mu murongo w'abashaka impinduka mu Rwanda:
 
1.Handikwa byinshi mu nzira ndende za politiki, kuzindura inyandiko zifite amagambo asebanya nk'ariya yo muri e-mail ya munyemanafransis@yahoo.fr  agaragazamo ibitutsi byatutswe Rusesabagina na Rudasingwa ni ukurushaho kuryanisha abantu kuko uba utazi niba impamvu zateye bene ziriya nyandiko kwandikwa na benezo batarazikuyeho.
 
2.Gushaka indi nzira yo kumenyakanisha FCLR-UBUMWE na Gen Byiringiro itariyo kubinyuza mu kwibasira Bwana Twagiramungu Faustin. Ibi tubivugiye ko mu nyandiko yabo baziza Bwana  Munyampeta ko yamenyekanye kubera ubufatanye ishyaka ryabo ryagiranye na RDI ya Twagiramungu. Abasomyi b’ikazeiwacu barambiwe kubona akabaye kose abanditsi bayo bazanamo Twagiramungu buri gihe, kandi bakabikora muri gahunda yo gusenyera CPC muri FCLR-UBUMWE.  Bihita bigaragara ko FCLR ubumwe nayo yaba  yaramenyekanye kubera ubufatanye yigeze igirana na RDI ya Twagiramungu. Bityo gukomeza kwikoma Twagiramungu bikaba biza mu rwego rwo kumenyekanisha FCLR na Byiringiro, biramutse ari uko bimeze, bagomba kubisabira uburenganzira.
 
3.Kurekeraho gukwiza impuha ko Twagiramungu yirukanwe ku buyobozi bwa CPC. Yirukanwe na nde se? Byiringiro na Murayi nta bubasha babifitiye, abanyarwanda benshi ni abasanga biriya bakoze ari umukino w'abana atari politiki. Inzego z'ubuyobozi mu mpuzamashyaka uko zijyaho n'uko zivaho turabizi. Ikazeiwacu ishya yarura iki ko itari muri CPC? Byaba byiza bashyizeho iyabo mpuzamshyaka ibahuza na FCLR yabo bakareka kuvangira CPC cyangwa abandi bose bakifuza kwishyira hamwe.
 
4.Kurekeraho kugereranya DMI za leta ya FPR n'abanyapolitiki nka Twagiramungu, kuko uretse n'abanyarwanda, isi yose ubu yamaze kumenya ko ari abanyapolitiki b'ibigugu, ba bandi badashobora gukorera mu kwaha kwa FPR cyangwa se ngo bayitize umurindi. Iyi ngingo yo kwikoma Bwana Twagiramungu, igiye gutuma iki kinyamakuru gitakaza icyizere, kuko bigaragara ko icyo bagamije ari ukudindiza urugamba rwo kurwanya ingoma ngome ya FPR-Kagame.
 
5.Kugerageza kuba abanyamakuru batari abo gukwiza ibihuha, bakwiye gutangaza ibyo bafitiye ibimenyetso, bityo ikinyamakuru cyabo kireke kuba umuzindaro w'ibintu bigendeye ku marangamutima n'inzangano bidafite aho bishingiye (règlement de compte). Niba batisubuyeho mu maguru mashya, ngo bashyigikire ibikorwa by’ubufatanye bwa opozisiyo iharanira impinduka mu Rwanda, kizaba ari ikimenyetso simusiga cy’uko bakorera DMI-FPR.
 
Muri iriya nyandiko, ikinyamakuru ikazeiwacu giteranya Faustin Twagiramungu na FDLR
 
Muri 1996, turi i Tingitingi, Colonel Renzaho Tharcisse na bagenzi be batwijejeko tugiye gutaha, batwereka indege zigwa Tingitingi zizanye amasasu, bakatubwira bati “urukuta ntarengwa ni uru”, batwizezako dutashye, mu kanya nk'ako guhumbya haba haje izindi ndege zitwara abari bakomeye mu mpunzi, ni uko rubanda rwa giseseka inkotanyi ziraza zitangira kutumishamo ya masasu. Uwarokotse Tingitingi wese arabyibuka, ijambo ryuzuye ubugambanyi ngo “urukuta ntarengwa ni uru”niryo ryatumarishije.
 
Mboneyeho kubwira abasomyi ko nahungutse mvuye mu mashyamba ya Kongo muri 2002. Mu mikorere yaba biyita abakuru ba FDLR habayemo ubugambanyi bukomeye ari nabwo bwatumye FPR ikomeza gushobora kwica urusorongo impunzi. Ubu bararisha imvugo ngo barinze impunzi ariko bakibagirwako hapfuye izikubye gatanu izo baba barinze ubu cyangwa se bafasheho ingwate. Indege za Kajugujugu twari twarahunganye hari impunzi yaba izi irengero ryazo? Romeo wo ku ikazeiwacu yaba yarazibonye ko adasiba gusura FDLR nk'uko tubisoma? Kubera ubugambanyi bwaranze bamwe mu basirikare bakuru ba FDLR kuva kera, byatumye abenshi bigira za Burayi, za Amerika, za Afurika y'Epfo, abandi nka Rwarakabije bifatira iya Kigali aho bakomeje kuba umuyoboro wo kuzamraho abahutu.
 
Iyo dusomye amakuru rero, turasanga FDLR iri gushaka kwiyubururira mu cyo bise FCLR-UBUMWE. Nkurikije ibyatubayeho kuva za Bukavu, za Tingitingi na za Kisangani, twahita tubwira impunzi ziri muri Kongo ko aba bantu bashaka kongera kuzitangaho ibitambo. General Byiringiro na FCLR-UBUMWE ntibazabeshye impunzi ko bafite ubushobozi bwo guhangana na za Drones za ONU ziri hariya mu gihe bari barananiwe no gutsinda inkotanyi zakoreshaga amaguru. Abanyarwanda aho bari, bakwiye kuva mu rujijo rwo kumva gusa ko FDLR yarinze impunzi zo muri Kongo ubu zisigaye kandi ziri mbarwa, ahubwo bagatekereza ku bihumbi amagana n'amagana byaguye muri Kongo bizira kwiringira ko FDLR izabacyura. Icyo muri kwita FCLR nimutakireka kikagenda cyonyine kiroreka impunzi zisigaye.
 
Intumwa ya TEBUKA mu Karere ka Kivu iherutse kutugezaho amakuru ko haba hari ubucuruzi bw'imbaho zibwa muri Kongo bwatangiye ku bwumvikane hagati ya FCLR-UBUMWE na Leta ya FPR. Kwikoma Twagiramungu rero ni urwitwazo cyangwa gushaka impamvu ikomeye yatuma bakomeza kugundira ziriya mpunzi ngo zibabere umutaka wo kuguma muri Kongo, bityo bakomeze bihere Perezida Kagame impamvu yo kuguma gusakuza. Ikazeiwacu, yabonye ko binyuze muri CPC, Twagiramungu amaherezo azumvikanisha ikibazo cya ziriya mpunzi ziri muri Kongo maze zigataha zemye, abazifashe bugwate bakabura umuhigo wabo, itangira kumwibasira! Ikindi kandi kibashobera ni uko Twagiramungu yahagurukiye kumvikanisha ikibazo cy'impunzi z'abanyrwanda zose zinyanyagiye ku isi no mu yandi makambi yazo nka za Malawi, Zambia na Mozambike n'ahandi. Nta rwango rero nta n'ubugambanyi byaruta guhuma amaso abo wita ko urinze kandi nta bushobozi bundi ufite bwo kubarengera, bwaba ubw'intwaro, bwaba ubwa diplomatie.
 
Umwanzuro
 
Mukurangiza, turashimira uriya musomyi wa veritasinfo wanditse iriya nkuru yo kwerekana igitera muzunga muri opposition, kuko muri make uko yabibonye ntaho bitaniye n'ibyo twasohoye mu nyandiko twavuze haruguru aho twagaragarije Faustin Twagiramungu uko abanyarwanda babona abanzi be abo ari bo. Mu nyandiko rero ikazeiwacu yanditse isubiza umusomyi wa veritasinfo, berekanye ko ishyirahamwe TEBUKA ritabeshya. Tubigarukeho kandi nk'uko mwabibonye mu nyandiko yabo, si Twagiramungu gusa wibasiwe, n'abandi banyapolitiki ba opozisiyo rurageretse, kandi turabizeza ko tuzagenda tubibagezaho mu gihe cyabyo, tutabogama, ahubwo dukebura abo bikwiye.
 
Byakabaye byiza abagize ikazeiwacu bavuye inyuma y'amazina mahimbano, bakareka gufata impu ebyiri ngo bigire abanyapolitiki hanyuma babe n'abanyamakuru. Kuvanga iyo mirimo yombi nibyo bituma bahuzagurika muri byose none tukaba tugenda tubonako bafite ubutumwa bwa FPR kandi nk'uko tubiberetse hejuru, ntawaba akibishidikanyaho. Iyo witegereje amakuru yimbitse ikinyamakuru « Ikaze Iwacu » gisohora ku Nkotanyi ntabwo washidikanya ko iki kinyamakuru kitwara nka DMI nkuru yibwirako yamaze kwinjira opozisiyo none ikaba imeze nk'iyatangiye kwivamo nk'inopfu. Mu « Ikaze Iwacu » tuhabona inkuru zivuga inama z’inkotanyi zo gutegura ubwicanyi, aho zabereye n’abaziyoboye ndetse ziherekejwe n’amafoto, dusoma mu « ikaze iwacu » inkuru z’aba Gakwerere bagiye kwica Karegeya muri Afurika y’Epfo, tukabona igihe yagendeye, aho yanyuze…n’igihe yagarukiye i Kigali ndetse n’amafoto.
 
Ikinyamakuru « ikaze iwacu » nicyo kitubwira inkuru zimbitse zo muri FDLR, kikatugezaho iminsi mikuru yakozwe na FDLR, kikatugezaho amazina y’abasilikare bakuru ba FDLR, ibyo bari gukora ndetse n’amafoto abigaragaza, iyo ubonye amakuru adasanzwe kuri FDLR asohorwa n’«Ikaze Iwacu » kugeza naho bamenya abahamagaye kuri telephone abasilikare bakuru ba FDLR n’abayobozi bayo n’ibyo byavuganye, ntawashidikanya kwemeza ko bamaze kwinjira FDLR yose!
 
Iby'iki kinyamakuru kandi birashushanya ibyo umuhanzi Bikindi Simon uri Arusha (TPIR) yaririmbye mu ndirimbo ye yitwa « Intabaza » ariyo benshi bakunze kwita « Benesebahinzi », aho Bikindi avuga iby’umuzimu wateye abanyarwanda wihinduranyaga burikanya : uwo muzimu akigira umuhinzi, mu kanya gato akaba umusilikare, mu kandi kanya akaba umuganga, agahinduka umunyamakuru, akaba DMI, akaba umunyepolitiki, akavuga ibyabereye mu nama z’amashyaka yose… !
 
Turangije dusaba ababishobora gusoma inkuru iri hasi aha yasohotse kuri www.leprophete.fr mu mpera z'umwaka ushize wa 2013, aho badusobanurira umwe mu bagize ikinyamakuru ikazeiwacu.fr witwa Ignace :
 
Ishyirahamwe TEBUKA
NTIBIZIGIRWA  Anaclet, Perezida.
Kigali.
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Iyifoto ya Gakwerere niwe rwose abamuzi nabamucumbikiye Mozambique barabizi ntagitangaje kirimo ko nkabanyarwanda twamenya izi nkoramaraso nabahutu nabatutsi biyemeje gukorana nazo ngo tubagendere kure reka nkubwire Padiri Nahimana uzabaze umugabo Witwa Hitimana na Vianney niba uriya atari Gakwerere koko? Nonese wowe ko wagiye muri biriya bihugu bya Afrika RUSHYASHYA ikandika ko wahageze ari ikinyamakuru cya Kigali wari wayitumye ngo igutangire itangazo? cg barakuneka aho ujya hose utazi abakuneka abaribo cg murakorana ntitubizi!!! Menya uwo murwanaaa!!!!!!
Répondre
U
Nahimana Thomas burigihe nkubonamo nkumuntu ushobora kuvuga ariko gushyira mubikorwa bikaba bikugora kandi ushobora kuba ugira ivuzivuzi Kagamé simuvugira aragatsirwa ariko umuvuga mukanwa uko uzahangana nawe nyamara ntiwemera imbaraga akurusha, Kagamé afite ingabo ese ufite nibura nabantu nkabangahe byibura bafite ninkoni muntoki? Kagamé afite Inshuti zibihugu byibihangange bimushyigikiye wowe ntiwanapfundura imishumi yinkweto zabo ntanubwo wigeze ubagera imbere byibura ngo utuvuganire cg ngo uvugire inyuma y'idirishya ry'ibiro bakoreramo Kagamé afite ubukungu ntabwo nzi umutungo ufite ariko ngereranyije nta na kimwe cya miliyoni kuriwe wibitseho none ngo Kagamé nzamutsinda Mumatora! Kagamé azakurwaho nubumwe bwabanyarwanda no gushyira amabi yakoze kukarubanda maze amahanga akamuhaga kuburyo ntaho azaba akiyambaza maze bamusimbuze uwo ubu bari gutegura waba uzi cg utanamukeka nakugirinama yo kuva mumagambo nkayabagore ukegera abagabo nyabagabo naho wowe nugumya gutekereza gutyo uzajya i Kigali ntakindi uzafatirwamo ni umugore bazakwakiriza umugore ufite ikibero kiza ube ubaye nka Louis Michel !!!!!!! Ikindi kuvugira abahutu si ukubahoza mukanwa ahubwo nukubereka no kubakorera icyo bakeneye burikiganiro Abahutu, Abahutu Ese nibura wagiye wongeraho abatwa niba abatutsi bo ubona bashoboye kwivugira? Twagiramungu twari tuziko nibura yababajwe nibyo yakoze akaba yari yarisubiyeho none ngo FDLR ntiyashyikirana na Kagamé? mbega Kagamé numwere FDLR nibo banyabyaha???? Twagiramungu weeeeee!!! Waturwaje umutwe!! Watanze byumba none ugiye no gutanga benewanyu ese uretseko inkiko zagiyeho ariza Kigali ntizicira inshuti za FPR imanza ugirango inkiko zizajyaho wowe ntituzagushyira murukiko ukomeje guhemukira abanyarwanda pe!!!!
Répondre
U
Nomureke Ikaze itubwire amakuru yimvaho niho igaragariza ubuhanga niba utazi neza uwo murwana uri injiji bajye batubwira ibyabaye byose bipfa kuba bitwubaka, cyakora niba ubabazwa nuko amabanga ya Kigali asigaye ajya kukarubanda nyuma yisegonda rimwe ateguwe wihangane , kandi niba wumvako uzarwana utagira maneko kakubayeho ahubwo murashaka kubatanga nababaha amakuru.
Répondre
R
Nshuti bavandimwe! Muribuka uko abakuru bavuze, banenga umukobwa ushyira isoni? Ngo abagabo baravuze bati:&quot;Uyu mukobwa yashyira isoni ga ye!&quot; Muribuka amagambo uwo mukobwa yavuze, abwira abo bagabo....<br /> Uyu muntu wihishe rero, njye mbonye ntaho atandukanye n'abo yarimo asenya. Bigaragarira neza guhera hariya yanditse ngo &quot;Muri iriya nyandiko, ikinyamakuru ikazeiwacu giteranya Faustin Twagiramungu na FDLR&quot;. None se ahubwo ko mbona abijyanye irudubi, ntiyaba ari kwivuga ko nawe ari umu &quot;dmi&quot; y'ikidigi kinini n'akanwa karekare?
Répondre
K
Mukomere banyarwanda.Ese umuntu aramutse arebye inyandikozisohoka mu ikaze iwacu,ntiyibaze byinshi agasoma gusa,hari ikintu na kimwe kerekana ko Ikaze iwacu ikorarera FPR?Ntac na kimwe.Ikaze iwacu mbona ari ikinyamakuru kitugezaho amakuru tutashoboraga no kuzapfa tumenye.Ese koko kuneka FDLR byaba bigoye FPR kuburyo igomba kwifashisha Ikaze iwacu,kandi wumva ko ngo FDLR na FPR bakorana business y'imbaho?!!!! Niba ari ukugerageza gukundisha abanyarwanda Faustin Twagiramungu,ndabona methose muri gukoresha igiye gutuma abanyarwanda turushaho kumwanga kuko tutaribagirwa uburyo yakoranya na FPR kugirango bahirike i Kinani,none akaba yarisanze asigaye akinira hanze y'ikibuga.Ikaze iwacu nibakomeze batugezeho amakuru naho ibindi muri kutuyobya mugerageza kwitwaza ibyabaye muri ZAIRE n'ibiri kuba muri Congo y'ubu.Iyo nshatse amakuru ndeba ku ikaze iwacu .Koko ikaze iwacu bashobora gukora makosa,ariko iyo udakora nta n'amakosa ushobora gukora.Mugerageze gushyira hamwe mureke gusenyana kandi dusagiye twese umubabaro.
A
Ntibizigirwa Uri Inkotanyi Kabombo puuuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!!!<br /> Wa Muroziwe Uravugira kubantu bababaye barihariya hantu nta soni ntamugome nabonye ubaho ukuruta.Iyaba mutihishya gusa, nzagushyima ushyizeho ifoto yawe abanyarwanda bakareba uwo muntu ufitiye Impuhwe impunzi zarenganye.Nimukomeze nababwira iki.<br /> <br /> mwibwirako mwamamaza Twagiramungu! ndumva ataribwo buryo bwiza kuko ibi mwandika birushaho gutuma Abanyarwanda Banga Twagiramungu urunuka. Nababwira iki?
Répondre
T
Twagiramungu yafatanyije n'Inkotanyi kwica no kwicishya Abanyarwanda ibyo ni ukuri kwambaye ubusa. Niba Abanyarwanda baribamugaruye ngo bamukubite icyuhagiro, None akaba atanoga mumuhe amahoro Amateka azabimubaza, abasomy irero mubishoboye mwareka aba D.M.I bakorera muri Vertas. bagakomeza kwivamo nk'Inopfu.<br /> kuko kubataho igihe mubasubiza bibaha Ingufu kandi byaragaragaye ko bafite Gahunda yo kuryanishya Abanyarwanda nkuko byaranze FPR, na Twagiramungu Ukora BUFUKU.
Répondre
K
Ngo Wavuye Mw Ishyamba mu 2002 warikoraga mw'iki?ese imenye ko ari abagambanyi ari uko urivuyemo?ubwo se waribagamo Twagiramungu arihe wa kizongwe we ngo Renzaho yazanye amasasu yo kubarasa?ese niwowe waribayemo gusa?ese ko wavuze ko ikaze iwacu yandika yihishe wowe ubahe ko wandikiye iKigali!!!!!!rahira ko utatahanye na Rwarakabije?
Répondre
M
Nonese konumwa muriyi nyandiyawe isebya Ikazeiwacu kwari aba DMI wowe uwagushinja yuko ukorana nabo ba DMI yaba akubeshyera? Kubwuwo muntu wanditse ibintu twese dusanze tuzi ngwarikuburira abanyamashaka, uretse yuko yanakabirije cyane. <br /> Ikindi urarengera Twagiramungu ngo niwe kamara ushobora gukiza abantu, esewe ntabo yicishije kubera politic mbi? Ngo, FDLR ntiyakijije impunzizose? Nkuze yuko uzi yuko hari izarinzwe zikaba zikiriho. Ese wumva kuba itaririnze impunzi zose arikosa lyayo? cyanga wumva ari FDLR yicishije impunzi. Bambe ngo yazifasheho ingwate? Icyokinyoma ntabwo narinzi yuko cyavugwa numunyamakuru nkawe, warukwiye kukirekera inkotanyi nabambari bazo. Sishatse gushyigikira ikaze mumakosa bakora ariko nawe wishaka kubeshya abantu yuko Twagiramungu ariwe kamara. Esekonumwa FDLR ari abanzi bawe, kubera yuko bicishije impunzi none nikuki utewe ubwoba nuko bafatanya na DMI? Impunzi nyinshi zahisemo mubuhunzi kubera ubwicanyi bwa Kagame kugeza aho twavuzego ntawuhunga ahunga ubulyo bwokwichwa.
Répondre
K
Ubu koko wafashe umwanya wo kwandika bishoboke ko wari urikunnya ngo Renzaho?uri ikizongwe
Répondre
N
Kayibanda ndetse na bandi barwanashyaka benshi basinziriye barangije ikivi cyabo. wekwishyima hejuru inyangamugayo zacu kuko kuba bhari ibyo batari kumvikana ho ni ibisanzwe. Icyo nemera kandi ntashyidikanya ni uko Imana igiye guhagutsa Gidiyoni vuba bidatinze , kugirango adukure ku ingoyi y' Abamidiyani ( bampatse ibihugu bakoresha bamwe mubavandimwe bi ibirura ni ibisahiranda. uko habonetse inzira ku bwa Kayinda ukoboko kwabikukoze kuracyahari. kuba twaranyuze mu ngorane ni imwe munzira Y'Imana yo kudekebura&quot;.Abo kunda ndabacyaha&quot; Ni mwera mu kunvira muzarya ibyiza byo mugihugu ariko ni mwanga mukagoma inkota izabrya. aha ndabwira abjijutse bo mu moko yose kuko ari cyo kibazo Abanyarwanda bandi dusigaranye. Akajyagari kose nibo bagatera. ni biba ngombwa ; Izaturengera ntabuza. dore aho nibereye!
Répondre
N
Bi ragarako urwishye yambwa rukiyirimo. iyo wikoma Renzaho ubashyiye kuki? wagira ngo abwire antu ngo biruke bateye umugongo inyenzi nta nu fashe ibuye ngo arebe inyuma. muri ibivume birangwa ni inzangano ni inzika zishyingiye kuturere. bitwayiki kumenya gahunda y'umwanzi ukayirinda.Amazina yamahimbano ni ngombwa kuko tnawakwemera kwiyahura igihe kitaragera ni uburyo bumwe bwohuhishya agatwe. kuko uwigaragaje akarega agatuza bucya mwafashyije inkotanyi kukamena.igihe cyose tuzaba tucyitiranya umwanzi wacyu uwariwe ntacyo tuzageraho? sinshigikiye gutukana no gusebanya mwese mushyakakwereka Abanyarwanda ko muri muri kubarwanirira niba hagati yanyu mudashobora kurenga ibibatanya.aho mutabajije cg se mwerekane ubwitso n'ubugambanyi bw Abafaransa mubijyanye no kumenya ukuri kubyabaye iwacu muri gushyingana ibikwasi mumatiku yinticya ntikize. Impanvu FPR ikomeza gutinywa na abaungu ni uko babashyira kuka rubanada mu buryo bwose bushyoka kabone niyo baba beshya. gahunda iriho yatangiriye mumajyaruguru itangijwe na Kayumba na Rudasingwa ni iyo guhinga itabi muri kariya karere abazungu na bamwe mu batutsi bamaze kuri mbura imbaga ya Abantu, abandi bakagira abacyakara. ikimbabaza ni uko mubona atarimwe muri ku isonga cyane ko mwiyi injijuke.Twagiramungu yaragerageje, kandi nta munyapolitiki wi isugi ubaho. birakwiye ko mukeburana ariko mudatotse rubanda rugufi.nibavuga Twagiramungu wibasre Abashyibose, Byilingiro mwibasire abo mwita abakiga,Gasana mwibasre Abanyenduga bose, aba bose barwanira inda zabo ni izimiryango yabo. Nta wakwizera ijana ku ijana ko batatugambanira ku inyungu zabo bwite. rubanda rwagiseseka nirwige Gusenga Imana ahari yatugoborera GIDIYONIw wo kudukiza ABAMIDIYANI. HARAKABAHO URWANDA RWUNZE UBUMWE.
Répondre
S
Ni ryari muzongera kubona Kayibanda Gregoire?<br /> Naho ubundi Bahamagare bose bose bishyire hamwe<br /> mbahe intsinzi y.uyu muzimu uteye aturutse hameze..mm.<br /> aho NGAHO ntibahumva..... (selon indagu za Bikindi)<br /> Ya mashyaka yose ubu se ari ho? Ayi nyaaa!!!!!!
K
Urabicuritse <br /> Uwo Bikindi yariribye ntawundi ni Twagiramungu niwe Umeze nk'Uruvu.<br /> <br /> Murabeshya ntacyo azabungura.
Répondre
I
Nizeyeko abasoma bamenye aho ukuri kuri ?<br /> Muriyerekanye pe? muri aba D.M.I 100% <br /> Vertas ibaye Igihe.com<br /> <br /> Ikaze abanyarwanda barayikunda tuzayisoma mucike Ururondogoro.
Répondre