Ubushinjacyaha bwa Kagame bwashyize Umunyamakuru w’Umuvugizi k’urutonde rw’Abanyarwanda bashakishwa nabwo !

Publié le par veritas

080-Ngoga.pngHari kuya 25 Kanama, ubwo Polisi ya Canada yafatiraga umunyamakuru w’Umuvugizi Amiel Nkuliza ku kibuga cy’indege cya Toronto, agiye mu bukwe bw’umwana wa mukuru we muri Canada. Nkuliza yari aturutse muri Suwede. Polisi yamumenyesheje ibintu bibiri bitumye imuta muri yombi: ko ari mu Banyarwanda bahigwa bukware n’igihugu cye kubera uruhare baba baragize muri Jenoside, no kuba ari no mu bantu bakomeje kurwanya ubutegetsi bwa Kagame akoresheje inzira zitandukanye.


Muri ibyo birego bamurega kandi Amiel, harimo no kuba yarahoze ari umuyoboke wa MDR. Iri shyaka ryahozeho mu Rwanda riza guseswa na FPR. Kuri icyo hiyongeraho ni uko yanakoranye ho na leta ya Habyarimana. Haniyongeraho n’ icyaha cyo kurwanya ubutegetsi bwa Kagame akoresheje inyandiko ku mbuga za intenet. Bityo akaba yaragombaga gufungwa agashyikirizwa ubutabera.

Akimara gufatwa mu masaha ya sa moya z’umugoroba muri Canada kuya 25 z’uku kwezi, yahise ajyanwa muri gereza ya Toronto, aho yagombaga gukomeza gukurikiranwaho ibyo byaha aregwa na Leta ya Kigali. Byasabaga ko yagombaga kwisobanura mu nkiko za Canada. Si ubwa mbere leta ya Kagame ifunga Amiel Nkuliza. Yigeze kumufungira mu Rwanda muri 1997, imurega inkuru yari yasohoye inenga imifungire y’iyicarubozo by’abafungwa bo muri gereza ya 1930 .

Ibirego bya Jenoside leta ya Kagame yananiwe gukurikiranaho Amiel akiri mu maboko yayo kugeza aho ahungiye anyuze muri Uganda, akerecyeza iya Suwede, ubushinjacyaha bwa Kagame bwibutse kubimushinja ari uko atangiye kwandikira ikinyamakuru Umuvugizi.

Nyuma y’aho Polisi ya Canada ikoreye iperereza igasanga ko uwo munyamakuru akurikiranwa na leta y’igitugu ya Kagame, kubera inyandiko yandika mu kinyamakuru Umuvugizi, yahise ijya kumufungura bucyeye bw’aho ku itariki ya 26/08/2011, mu masaha ya sa saba z’amanywa. Umupolisi wari wamufunze yamubwiye ko asanze ibyaha bamurega nta shingiro bifite. Ko ahubwo azira inyandiko ze, kandi ko azi urwago leta z’abanyagitugu zanga abanyamakuru. Yamuhitishijemo kurega icyo kirego cyatanzwe na leta ya Kigali igiha leta ya Canada kugira ngo giteshwe agaciro cyangwa kumufasha gusubira mu gihugu cyamuhaye ubuhungiro. Nkuliza yabasabye gusubira mu gihugu cyamuhaye ubuhungiro cya Suwede.

Polisi ya Canada yahise ifasha Amiel Nkuliza imushyira ku ndege ya British Airways y’uwo munsi ku itariki ya 26/08/2011, imusubiza mu gihugu cya Suwede cyamuhaye ubuhungiro. Yahageze amahoro n’ubwo leta ya Kagame yamutesheje umwanya, inamubuza kujya m’ubukwe bw’umwana wa mukuru we, imuziza gusa inyandiko asohora mu kinyamakuru Umuvugizi.

Ibi byose bibaye kuri Nkuliza, bije nyuma y’iminsi micye leta ya Kagame imwoherereje abantu bamusabaga kwitandukanya n’Umuvugizi. Bamureshyeshyaga ko bazamuha umushahara utubutse. Bashakaga kumugira umwanditsi mukuru w’urubuga “igihe.com”, ariko akitandukanya n’Umuvugizi.

Muri uyu mwaka leta ya Kagame yakatiye umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, Gasasira Jean Bosco, igifungo cy’imyaka ibiri n’igice. Byatewe no kunenga ubutegetsi bwa Kagame. Bamukatiye mu rwego rwo kumushyira k’urutonde rwa ba “ruharwa” bashakishwa n’ubutabera bw’igihugu cy’u Rwanda, mu rwego rwo kumubuza amahwemo yo gukorera mu bwisanzure n’aho yahungiye mu mahanga. Ibi byose kandi biriyongera ko ubutegetsi bwa Kagame bwivuganye mu kwezi kwa 6 mu mwaka wa 2010 umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi Rugambage J Leonard.


Johnson, Europe (Umuvugizi )

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article