TWIBUKE BOSE. Musemakweli J.D

Publié le par veritas

Aba bakuru 4 b'ibihugu na bo bazize inyota y'ubutegetsi ya FPR :

uhereye hejuru ibumoso:

Habyarimana Juvénal(RWANDA), Cyprien Ntaryamira(BURUNDI)

(bombi baguye mu ndege yarashwe le 06.04.94);

Ndadaye Melchior(BURUNDI) wishwe le 21.10. 1993,

Laurent Désiré Kabila (RDC) yishwe muri 2001

BAKWIYE KWIBUKWA.

Icyo umuhanzi cg. umuhanuzi barusha abandi si ibitekerezo. Ahubwo ni ubutwari n’uburyo bwo kuvuga icyo benshi cg. bose batekereza. Imwe mu ndirimbo za Byumvuhore igira iti “Ibi ndabirambiwe. Ndambiwe, ndambiwe, shenge ; ndabiwe ibi birambiranye, nyabusa”. Kimwe mu byo Abanyarwanda barambiwe ni ukwibuka bamwe, bagahatirwa kwibagirwa abandi. Yarabivuze umutegarugori Victoire Ingabire Umuhoza mu kwa mbere kw’umwaka ushize (2010) ubwo yasuraga urwibutso rwo ku Gisozi i Kigali. Yarabivuze Faustin Twagiramungu i Buruseli le 29/1/2011 ubwo yamurikaga imigabo n’imigambi y’ishyaka rye rishya (RDI-Rwanda Nziza). Tubisanga no mu ntego z’ishyaka “Ihuriro ry’Abanyarwanda (Rwanda National Congress)” rya Kayumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa n’abandi (Reba ku rubuga www.rwandanationalcongress.com).  Abo ni bamwe mu batinyutse kubivuga ku mugaragaro ; ariko mu by’ukuri byifuzwa na bose. Reka dufate ingero 2 gusa mu zindi nyinshi cyane zerekana ko kwibuka bamwe ukareka abandi ari ibintu bibi byakorwa gusa n’umuntu utagira umutima kandi ushishikajwe n’izindi nyungu zidafite aho zihuriye no kunamira abatabarutse. Urugero rwa mbere ni urw’abantu bapfanye na perezida Yuvenali Habyarimana mu mugoroba wa le 6/4/1994. Urundi ni urw’abiciwe mu kigo cy’Abayezuwiti (Centre Christus) i Remera ya Kigali nanone le 6/4/1994.

I. Abapfanye na perezida Yuvenali Habyarimana

Iraswa ry’indege ya perezida Yuvenali Habyarimana ryahitanye we ubwe na mugenzi we Sipiriyani Ntaryamira w’Uburundi. Dore urutonde rw’abandi bahasize ubuzima bwabo.

Ku ruhande rw’Urwanda :

1. Jenerali Major Déogratias Nsabimana, umugaba mukuru w’ingabo z’Urwanda ,

2. Koloneli Eliyasi Sagatwa, umunyabanga wa perezida Habyarimana,

3. Majoro Tadeyo Bagaragaza, umukozi mu biro kwa perezida,

4. Dogiteri Emmanuel Akingeneye, umuganga wihariye wa perezida,

5. Yuvenali Renzaho, ambasaderi akaba n’umujyanama wa perezida.

Ku ruhande rw’Uburundi :

1.      Siriyake Simbizi, ministre,

2.      Bernard Ciza, ministre.

Ku ruhande rw’Ubufaransa

1.      Koloneli Jean-Pierre Minaberry, umuderevu,

2.      Majoro Jacky Héraud, umuderevu wungirije,

3.      Ajida shefu Jean Marie Perrine, umukanishi.

FPR yakunze kuvuga ko indege ya perezida Habyarimana yahanuwe n’Interahamwe, zimuziza ko yari amaze kwemera kuvanaho inzitizi zose zatumaga amasezerano y’Arusha atajya mu bikorwa. Ibyo rero byari kuburizamo umugambi ngo Interahamwe zari zifite kuva kera kose wo kumara Abatutsi. Niba ari uko byagenze, Habyarimana n’abari kumwe na we ni bo bantu ba mbere bishwe n’Interahamwe, ni bo bambere bahitanywe n’umugambi mubisha w’itsembabwoko. Bakwiye kwibukwa.

Uwahanuye indege ya Habyarimana azabazwe n'ubwicanyi bwarimbuye miliyoni y'Abatutsi n'Abahutu b'inzirakarengane

Nanone indege ya perezida Habyarimana ishobora kuba yarahanuwe na FPR. Hari  ibimenyetso byinshi (indices sérieux) bibyerekana, kandi bamwe mu basirikari bakuru b’Inkotanyi baracyabyigamba kugeza n’ubu. Nidusobanukirwa neza inyungu FPR yari ifite mu kwica perezida Habyarimana, biradufasha kumva impamvu we n’abo bari kumwe bagomba kwibukwa, bagahabwa icyubahiro kibakwiye.

1.Icyo FPR yahoye Habyarimana si uko igihugu cyari mu ntambara. Ku bw’amategeko, intambara yari yarangiranye n’isinywa ry’amasezerano y’amahoro y’Arusha le 4/8/1993.

Inkotanyi za Paul Kagame zigomba na zo gushyikirizwa ubutabera zikaryozwa ubwicanyi zakoze.

2.Icyo FPR yahoye Habyarimana si uko ingoma ye yakandamizaga Abatutsi. Abatutsi bari mu Rwanda rwari urwitazo, naho ubundi ntabwo bari bashishikaje FPR cyane.

3.Icyatumye FPR yica Habyarimana ni irari ry’ubutegetsi. Imyanya amasezerano y’Arusha yari yageneye FPR mu buyobozi bw’igihugu buhuriweho n’amashyaka yose yari myinshi birenze urugero (part du lion) kandi ikomeye. Nyamara FPR yo ntiyanyuzwe kuberako yifuzaga kwikubira byose yonyine. Byongeye kandi hari hateganijwe ko leta y’ubumwe igizwe n’abaministiri bakomotse mu mashyaka yose yagombaga kumara amezi 22, hakaba amatora. Ngo “ntawe usangira n’udakoramo”. Yego FPR yari kubona amajwi aringaniye ; ariko ntabwo yari yizeye gutsinda Habyarimana mu matora. Ni we mukandida yatinyaga. N’iyo amasezerano y’Arusha agikurikizwa, FPR yari kongera ikubura intambara ishaka ubutegetsi yihariye yonyine (Reba mu gitabo cy’Abdul J. Ruzibiza, Rwanda, L’histoire secrète, Ed. du Panama, Paris, 205, pp.203-206).

Irari ry’ubutegetsi yihariye ryatumye FPR yica kandi yicisha abantu batagira ingano. Ntiyari inaniwe gutabara Abatutsi bari bamerewe nabi n’Interahamwe. Ntabwo yabikoze kubera iyo mpamvu. Ahubwo kenshi yabujije n’amahanga kubagoboka, ivuga ngo izabyikorera ; ariko ntibikore (Reba mu gitabo cya Ruzibiza twavugaga mu kanya cg. ubuhamya bwe mu kinyarwanda bwasohotse ahantu henshi no ku rubuga www.leprophete.fr le 4/3/2011). Iyo amahanga atabara mu Rwanda, yari gushyira ingabo zo kugarura amahoro hagati y’Interahamwe n’Inkotanyi, wenda igihugu kigacikamo ibice 2, ariko uburi kera bakazasangira ubutegetsi. Ibyo rero FPR ntiyabishakaga.

Iryo rari ry’ubutegetsi yihariye ni ryo ryatumye inaniranwa n’Abahutu nka Pasteur Bizimungu, Faustin Twagiramungu , Pierre Célestin Rwigema, Seth Sendashonga, Théoneste Lizinde, Jean Marie Vianney Ndagijimana, Jean Baptiste Nkuriyingoma, Alphonse Marie Nkubito n’abandi benshi tutarondora ngo tubarangize. Bamwe yarabishe, abandi irabafunga, abandi irabatorongeza, abasigaye irabacecekesha. N’Abatutsi batashatse kujya muri wo muronko wayo yabamereye nabi kugeza n’ubu.

Aba nabo bishwe na FPR: bo ngo ntibakibukwe !

Iryo rari ry’ubutegetsi ni ryo ryatumye FPR igira uruhare rukomeye cyane (atari ubufatanyacyaha, atari ukuba icyitso, ahubwo rwose ari gatozi) mw’iyicwa rya perezida Melchior Ndadaye w’Uburundi na bagenzi be le 21/10/1993. Burya Radiyo Muhabura yari ifite icyicaro cyayo i Bujumbura. Mu Burundi kandi hari ibigo byinshi abasore bifuzaga kujya muri FPR batorezwagamo. Ibyo byose n’izindi nkunga FPR yakuraga mu Burundi byari guhagarara iyo Ndadaye aguma ku butegetsi. Bahisemo kumwica nabi. Bageze kwa Sylvestre Ntibantunganya wari ministiri we w’ububanyi n’amahanga, bamubuze, bica umugore we wari umaze icyumweru abyaye n’undi mutegarugori w’inshuti wari waje kubasura (Filip Reyntjens, Rwanda, Trois jours qui ont fait basculer l’histoire, Ed. L’Harmattan, Paris, 1995, p.99).

Abantu bose bapfuye bazira irari ry’ubutegetsi rya FPR bazajya bibukwa, perezida Yuvenali Habyarimana abe ari we usigara ? Yajya yibukwa wenyine se, abari kumwe nawe bakibagirana ? Oya rwose, ntibikwiye. Mu muco wa kinyarwanda, “ntawe uheza mu kiriyo”. Kwibuka bose birakwiye.

II. Abaguye mu kigo cy’abayezuwiti (Centre Cristus) i Remera ya Kigali.

Muri uwo mugoroba wa le 6/4/1994 hapfuye abandi bantu benshi mu mugi wa Kigali. Abakunze kuvugwa ni abaguye mu kigo cy’Abayezuwiti (Centre Christus) i Remera. Dore urutonde rwabo :

Abayezuwiti :

1. Padiri Inosenti Rutagambwa

2. Padiri Patrick Gahizi

3. Padiri Chrysologue Mahame

Abandi bapadiri :

1. Padiri Alfred Nzabakurana

2. Padiri Boniface Kanyoni

3. Padiri Yohani Mariya Vianney Niyirema

Aba bapadiri bari baherekeje Musenyeri Agustini Misago, umwepiskopi wa Gikongoro wagombaga gufata indege mu gitondo ajya i Roma muri sinode nyafurika yatangiye le 10/4 ikarangira le 8/5/1994.Yakijijwe n’uko yari yaraye kwa mugenzi we Musenyeri Visenti Nsengiyumva, arkepiskopi wa Kigali.

Ababikira

1. Marie Rose Mukabadege

2. Francine Mukakayange

3. Winifrida Mukamana

4. Immaculée Mukamuligo

5. Bellancilla Mukayitesi

6. Thérèse Murekeyisoni

7. Béatrice Nyirangirababyeyi

8. Florence Umutesi

Aba babikira bari abana b’abakobwa bo mu muryango witwa “Vita et Pax (Ubuzima n’Amahoro)”. Abenshi muri bo bakomokaga i Cyangugu. Bari i Remera mu ihugurwa nkarishyabwenge (session de formation) mu bya Bibiliya ryayi riyobowe na padiri Yuvenali Rutumbu wigishaga mu Nyakibanda.

Interahamwe zatsembye Abatutsi zitaretse n' Abahutu zigomba kwamaganwa no guhanwa by'intangarugero.

Abagizi ba nabi bagomba kuba bari Interahamwe cg. abasirikari bo mu ngabo za kera binjiye ku ngufu mu kigo cy’abayezuwiti, bacucuma aba bantu bose batabanje kubaza buri wese ubwoko bwe. Niba baranababwiye ngo bitandukanye bakurikije ubwoko bwabo, baranze nk’uko byagiye bigenda ahandi henshi mu Rwanda. Padiri Rutumbu we agomba kuba yarakijijwe n’uko abo bicanyi batamubonye. None se abantu babaye abasangirangendo mu buzima bwabo hano ku isi, bakaba abasangirangendo mu kwiha Imana, bakaba bo mu rupfu rutunguranye kandi rubabaje nka ruriya, uzajya kubatandukanya mu gihe cyo kwibuka no kwunama ? Uzita ku kababaro k’inshuti, abavandimwe n’ababyeyi ba bamwe, ku bandi ugirengo “AWA!!!”. Oya rwose, igihe kirageze, ndetse twaranatinze, cyo kugirango twibuke bose.

Musemakweli Jean de Dieu

Kigali-Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Twibuke Abishwe bazira uko
baremwe

Tugomba
kwibuka abishwe bazira uko baremwe(Abatutsi), ntibabihisemo kubwibyo rero ntibari bakwiriye kubizira.

Iyo
muvuga ngo twibuke bose maze mugatanga urugero rwa Habyarimana na bagenzi be barikumwe mundege birantangaza cyane, ese ko mwirengagiza abari mungabo z’inkotanyi baguye kurugamba bahanganye
n’interahamwe.. abo ntituzabibagirwa pe kuko bakoze akazi gakomeye katumye abanyarwanda ubu bafite amahoro n’iterambere.

Igituma
rero hibukwa abatutsi bazize itsembatsemba nukubera ko bazize icyo baricyo kandi ibi bikaba byarateguwe igihe kirekire ndetse nibikoresho nkimihoro bikaba byari byaraguzwe mubufatanye n’igihugu
cy’ubufaransa. Ndunva rero kwibuka abantu bazize akarengane bitagereranywa no kwibuka abapfuye imitungo yasahuwe bayirwanira, abaguye mumashyamba bahunga icyaha bakwira imishwaro kubera genoside
bakoze.

Habyarimana we
yaguye mundege, yishwe na bagenzi be, inkotanyi ntizari aho indege yaguye kuko hari hacunzwe n’aba GP be ndetse n’abafaransa. Bazabibazwe babisobanure bareke kubeshyera abatabazi. Inkotanyi zo
tuzizi mugukiza abacitse ku icumu inyamaswa z’interahamwe zaryaga abantu nkaho ibiryo byashize murwanda

Birababaje cyane
kugereranya abapfiriye muri Congo bazize macinya nabapfiriye mu Rwanda bazize uko baremwe bakicishwa imihoro n’ubufuni, n’ubugome, ubunyamaswa, n’agasuzuguro gakabije cyane. Never
Again. Gukora ibyiza bibananiza iki koko.

Répondre
B

Ukuri nuko Habyarimana yaguye mundege, abantu bapfira mundege kwisi si bake

ko yari umuntu umwe gusa  abatutsi bose biciwe iki koko, abagome bari barabitangiye kera ahubwo babura imbarutso. Icyo cyaha rero ntikizabaha amahoro na rimwe. ikibi gihora ari kibi, nta na
rimwe kiba cyiza. ababishaka bakabyunva, bakabibona nibo banyarwanda beza bafite aho bashaka kugera.

Mwe mubeshya isi, mukabeshya ibibera murwanda, barabamenye ntimuzabirisha kenshi

Répondre
M

Ukuri kuzahora gutsinda

Izina rya Musemakweri ni ryiza ikibabaje nuko atandukanye cyane  nibyo risobanuye

Abatutsi bapfuye ntibishwe na mujiga ngo n'icyorezo, bishwe na bamwe mubanyarwanda (b'abahutu) babaye inyamaswa bakarya imitima y'abantu, bagakaraba amaraso nkaho amazi yabuze. abapfuye ni
benshi. Mukubona ko ibyo bakoze ari ishyano, bahisemo guhunga bajya muri Congo aho babuze ibyo barya bicwa na macinya n'ibindi.Abo ntibapfuye kuko bishwe.

Hari n'abasubiranyemo bicana kuko batagabanye neza ibyo basahuye abo se tubibukire iki? bimwe mubiranga abahezanguni bashyigikiye ndetse bagishyigikiye abantu batifuriza urwanda ibyiza nuko
bagobeka amateka.

Inzibutso dufite murwanda harimo abatutsi biciwe uko baremwe kandi ntibabihisemo, abo bagomba kwibukwa.

Iyo icyunamo kibayeho, abuzuye ingengabitekerezo bahita bagira  ipfunwe ko batagize amahirwe yo kumaraho(gutsemba) burundu abatutsi waapi ndugu ntibyashobotse ndetse ntibizashoboka nubu
tubyandikaho.

Koko dushishoje, twasanga abahezanguni barimo kurota kumanywa

genoside yakozwe yadutwaye benshi ntanubwo umuntu muzima yakwifuza ibindi byago.

Uwagushijwe n'imodoka byitwa impanuka

Uwiyahuye we byitwa kwiyica aribyo nyine kwiyahura, naho kwicwa abantu babiteguye bakanabigambirira ubwo bwo n'ubwicanyi bw'indengakamere

nibwo tubibukira rero, ariko abicanyi bakoze amarorerwa kubibuka nukwibuka ubugome bwabo ibyo ntabwo tuzabyibagirwa pe

Répondre